Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mama Fransisiko Yozefu yasezeweho bwa nyuma

Kuri uyu wa kane tariki 20 Nzeri 2023 nibwo Mama Fransisiko Yozefu, wari umubikira mu muryango w’Abasomusiyo yasezeweho bwa nyuma; anashyingurwa mu irimbi ry’ababikira bo muri uyu muryango riri muri Paruwasi ya Kabuye, Arkidiyosezi ya Kigali.

Mama Fransisiko Yozefu yasezeweho bwa nyuma
Mama Fransisiko Yozefu yasezeweho bwa nyuma

Umuhango wo gusezera bwa nyuma no guherekeza Mama Fransisiko wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Casimir Uwumukiza, wari uhagarariye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali utabashije kuboneka ku mpamvu z’ubutumwa arimo mu mahanga. Uyu muhango witabiriwe kandi n’abiyeguriyimana bo mu miryango itanduknye baje gufata mu mugongo Abasomusiyo, ndetse na Padiri Eugene Niyonzima, Umukuru w’ihuriro ry’abakuru b’imiryango y’abiyeguriyimana mu Rwanda(COSUMAR).

Mu nyigisho yagekejeje kubaje guherekeza uyu mubikira, Musenyeri Casimir Uwumukiza yavuze ko nubwo umuntu apfa abasigaye bikabababaza, muntu ataremewe kuguma ku isi; ahubwo Imana yamuremeye kuzasangira naYo ibyishimo bidashira mu bwami bw’ijuru, bityo urupfu rukaba rudafite ijambo rya nyuma ku buzima bwa muntu.Yagize ati “Imana ntabwo yaturemeye gupfa, ahubwo yaturemeye kubaho”. Yavuze ko nubwo urupfu rubabaza rukanatera icyuho mu muryango, abemera Imana bakwiye gutera indi ntambwe bakabona ko nyuma y’urupfu hari Pasika yo zuka ry’abemera. Asaba Abasomusiyo gukomera ku migenzo myiza yaranze Mama Fransisiko kugira ngo ibafashe kuzagera ku butagatifu.

Mu buhamya bwa Mama Sezaliya na Languida babanye na Mama Fransisiko Yozefu, bagarutse ku migenzo yo gukunda isengesho, gushengerera no kwitangira umuryango.Mama Sezaliya yagize ati “Mama Fransisiko wa Salle yakundaga isengesho. No mu minsi ye ya nyuma yakambakambaga agana ahari isengesho, ishengerera na Misa. Yahoranaga ibyishimo, inseko nziza; ukamubonamo indangagaciro za Kinyarwanda arizo : ubupfura, ineza, impuhwe n’isuku mubyo akora byose.”

Mu ijambo Umukuru w’Abasomusiyo mu Rwanda no muri Tchad yagejeje kubaje guherekeza Mama Fransisiko, yavuze ko uyu mubikira atabavuyemo ahubwo abagiye hafi kuko asanze Imana, bityo akazajya abasabira. Mu kugaruka ku rwibutso amufiteho ubwo yinjiraga muri uyu muryango. Yagize ati “ Ndamwibuka nkinjira mu muryango w’Abasomusiyo, yamaraga iminota 30 apfukamye, ashengerera. Ni ikimenyetso cy’urukundo yakundaga Yezu, kandi ashaka kumubona. ”Avuga ko ababikira bo muri uyu muryango bazakomeza kumwibukira ku migenzo yo gutuza, guceceka,ubutwari, kwihangana, kugira isuku no gukunda Yezu mu Ukaristiya.

Mama Fransisiko Yozefu amazina ye y’ababyeyi ni Nyiramugirwanake Marigoreti, yavukiye muri Paruwasi Mibilizi, Diyosezi ya Cyangugu tariki 1 Mutarama 1927. Amaze kwiga amashuri abanza n’imyaka 2 y’ayisumbuye i Save, yabaye umwalimu. Yatangiye urugendo rwo kwiyegurira Imana mu 1956, akora amasezerano mu muryango w’Abasomusiyo mu 1961 ari nabwo yafashe izina rishya ry’umuryango rya Mama Fransisiko Yozefu. Yakoze ubutumwa butandukanye muri uyu muryango, mu ngo zawo ziri hirya no hino mu madiyosezi gatolika yo mu Rwanda.

Mama Languida na we uvuka muri Paruwasi Mibilizi yatanze ubuhamya bw'uko yamenye Mama Fransisiko bakiga mu mashuri abanza
Mama Languida na we uvuka muri Paruwasi Mibilizi yatanze ubuhamya bw'uko yamenye Mama Fransisiko bakiga mu mashuri abanza
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose