Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Anyuranye Ipaji 6

Mama Verena Nyiranduhuye wo mu muryango w’Abasaleziyani yaratabarutse

Inkuru ibabaje y’urupfu rwa Sr Verena Nyiranduhuye yamenyekanye ku wa 13 Werurwe 2022, azize impanuka yabereye i Foggia, mu gace kitwa Candela, kuri Austrida A16 mu gihugu cy’ u Butaliyani.

Mama  Verena Nyiranduhuye  wo mu muryango w’Abasaleziyani yaratabarutse
Mama Verena Nyiranduhuye wo mu muryango w’Abasaleziyani yaratabarutse

Nk’uko ubuyobozi bw’uyu muryango mu Rwanda bwabitangaje, Sr Verena Nyiranduhuye yari umwe mu babikira b’Abasaleziyani b’Imitima Mitagatifu uwa Yezu n’uwa Bikira Mariya. Bakavuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo we n’abandi babikira bagenzi be bari mu nzira batashye mu rugo rwabo, bavuye mu mwiherero.

Iyi mpanuka ikaba yarahitanye kandi abandi babikira 2 bo muri uyu muryango aribo Mama Candida Rubelo, na Mama Mara Leone. Sr Verena Nyiranduhuye avuka muri Paruwasi ya Musambira, Diyosezi ya Kabgayi. Muri iyi mpanuka, abari mu modoka imwe na soeur Verena bari 13, batatu bahise bitaba Imana, abandi barakomereka.

Sr. Marie Claire MUYIZERE, umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda yavuze ko uyu muryango uzahora wibukira Sr Verena na bagenzi be ubwitange n’ubutwari byabarangaga mu bikorwa by’uyu muryango. Sr MUYIZERE yagize ati “ Abavandimwe bacu bagiye bari abavandimwe kuri twe, bakaba inshuti, bakaba ababyeyi ku bana bareraga, bari byose kuri twe kandi bakaba byose ku butumwa twafatanyaga gukora.”

Avuga ko bitabye Iyabaremye kuko yabakunze kurusha abo babanaga, kandi ko adashidikanya ko bari kumwe na Yo kuko bakoze iyi mpanuka ubwo bari bavuye mu mwiherero ubafasha kurushaho kuyiyegereza no gukora ugushaka kwayo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose