Mayor wa Rulindo yahishuriye Abanyamugote ko bagiye guturana
Mu birori byo gushinga Paruwasi nshya ya Mugote byabaye kuri iki cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu Judith Mukanyirigira yahishuye ko ibiro by’akarere biri hafi kwimukira ku Mugote.
Mayor Mukanyirigira yavuze ko biteganyijwe ko ibiro by’Akarere ka Rulindo bizimurirwa ku Mugote nk’agace gateganyijwe kugirwa umujyi w’Akarere ka Rulindo.
Yagize ati: “Aka gace ka Mugote kari mu duce twateganyirijwe kuba umujyi w’akarere ka Rulindo.Ni muri urwo rwego n’icyicaro cy’Akarere ka Rulindo kizaza ku Mugote ndetse n’Umuhanda Nyacyonga-Mukoto twemerewe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ukaba ugiye gutangira gukorwa mu minsi itarambiranye.”
Muri ibi birori kandi Mayor Mukanyirigira uri no mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo Paruwasi ya Mugote yuzure, yagaragaje ko yishimiye kwifatanya n’abakristu ba Paruwasi ya Mugote mu birori byo gutaha paruwasi izajya ibafasha kwegerana n’Imana ndetse anashima ubufatanye bwa Leta na Kiliziya mu kuzamura imibereho myiza y’Umukristu/Umuturage.
Umusozi wa Mugote ni umwe mu misozi ifite amateka akomeye mu Rwanda kuko amateka agaragaza ko umusozi wa Mugote ‘biva ku nshinga kugota’ ari wo wateguriweho urugamba rwo gutsinda Abanyoro bari bamaze imyaka irenga 11 barigaruriye igice cy’u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1630 ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi.
Abanyoro bamaze gutsindwa ingabo z’umwami ziyobowe na Forongo zaje kuvuga amacumu ku musozi wa Mugote.
Iyo umuntu ari ku musozi wa Mugote, aba yitegeye u Rwanda rwose mu bice bya Bugarura, Urukiga, Induga, Ubuganza, Kigali mu Bwanacyambwe, Ubugesera, Ibirunga na Mvuzo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.