Mayor w’akarere ka Huye yashimiye Seminari nkuru ya Nyakibanda umubano mwiza bafitanye.
Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Karoli Boromewo Seminari Nkuru ya Nyakibanda yisunze, byabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023, umuyobozi w’akarere ka Huye yashimiye Seminari umubano mwiza bafitanye anabasaba kuzategura umukino wa gicuti mu mupira w’amaguru mu rwego rwo gushimangira uwo mubano mwiza no kuwukomeza.
Ni ibiriro byabimburiwe n’igitambo cya misa, byitabiriwe n’abasenyeri 5 n’umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege wifurije ikaze abaseminari bashya batangiye umwaka mu Nyakibanda, yanifurije ubutumwa bwiza abapadiri bahawe impamyabumenyi ndetse n’abadiyakoni bitegura kurangiza bari mu mwaka wa nyuma.
Mayor Sebutege yasabye abatangiye mu Nyakibanda kurebera kuri bakuru babo cyane cyane mu gukora cyane kugira bazabashe nabo kuzagera ku musaruro bifuza kuzageraho, anabizeza ubufatanye muri byose kugira ngo Nyakibanda izababere nziza kandi bazanagere ku cyabazanye.
Yagize ati”Twishimiye kwakira undi mubare w’abaturage muri uyu murenge wa Gishamvu, abaseminari bashya tubahaye ikaze mu Nyakibanda, twishimiye kwakira izindi mbaraga, igisigaye ni ukuzafatanya namwe kandi twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo iri torero mwinjiyemo muzabashe gutozwa neza kandi murusheho kugira ubuzima bwiza. Ariko namwe tubitezeho ko mwaba urumuri n’impinduka z’imibereho myiza y’abaturiye iyi seminari."
Mayor yanababwiye ko mu rwego rwo kubakira i Huye, abaturage bo mu murenge wa Gishamvu iyi Seminari ibarizwamo bifuza gukina na Nyakibanda umukino wa gicuti mu mupira w'amqguru.
Ati "Abaturage ba Gishamvu bantumye ngo barifuza guhura namwe mu mukino w’umupira w’amaguru kandi ngo biteguye kubatsinda. Ubwo ni ukwitegura kandi n’abaturage ba Gishamvu bariteguye kuko biri mu rwego rwo kugira ngo babamenye namwe mubamenye kandi tubakire ku mugaragaro mu itorero rigari Indatirwabahizi z’akarere ka Huye.”
Mayor Ange Sebutege yakomeje ashimira seminari nkuru ya Nyakibanda uruhare igira mu buzima bw’abatuye umurenge wa Gishamvu avuga ko yifuza ko bakorana imihigo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abaturiye Nyakibanda.
Yagize ati “Turifuza ko twazajya tugira umuhigo dusinyana na promotion itangiye, uwo muhigo bakazawusigira kominote igihe barangije, ukaba indangagaciro ku baturage batuye hano hafi bazajya bahora bazirikana nk’umurage basigiwe."
Mayor Ange SEBUTEGE yasezeranyije Nyakibanda ubufatanye n'akarere ka Huye. Ati “Akarere ka Huye dufatanyije na Diyosezi ya Butare turabizeza kuzakora ibishoboka byose kugira ngo amasomo azagende neza, umutekamo aho muri no gukurikirana ubuzima bwanyu bwa buri munsi."
Abaseminari ba Nyakibanda bavuga ko abaturage ba Gishamvu ari abaturanyi beza kandi bazakomeza kubana neza mu rukundo n’ubufanye nk’uko basanzwe babigenza.
Seminari nkuru ya Nyakibanda ihereye mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye intara y’amajyepfo. Kugeza ubu ifite abaseminari bagera kuri 196 bigishwa n’abarimu 24. Kimwe mu bibazo abaseminari basangiye n’abatuye uyu murenge ni umuhanda wangiritse uvuye kuri kaminuza ugera mu Nyakibanda basaba ko watunganywa ku buryo bworohereza ingendo abatuye muri aka gace.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.