Mel Gibson agiye gushyira ahagaragara Filime nshya y’Ububabare bwa Yezu
Umuhanga muri Sinema akaba n’umuyobozi w’amafilime Mel Gibson avuga ko imirimo yo gutunganya Filime nshya y’ububabare bwa Yezu yitwa“The Passion of the Christ: Resurrection, izatangira mu meza y’itumba ryo mu 2023 ikazibanda ku bubabare Yezu yagize mu minsi itatu ya nyuma ndetse n’izuka rye.
Mel Gibson usanzwe akora Filime zerekeranye n’ubuzima bwa Yezu; nk’uko aciafrica.com ibitangaza, avuga ko umushinga w’iyi filime igaragaza akababaro Yezu mu minsi itatu mbere y’uko azuka izakinwamo na none n’abakinnyi basanzwe bakina muri filime isanzwe imeneyerewe y’ububabare bwa Yezu yakunzwe na benshi hirya no hino ku isi.
Muri iyi filime, Mel Gibson avuga ko hazagaragaramo uwitwa “Jim Caviezel” usanzwe akina ari Yezu, uwitwa “Maia Morgenstern” usanzwe akina ari Bikira Mariya, uwitwa “Christo Jivkov” usanzwe akina ari Yohani Intumwa ndetse na “Francesco De Vito” usanzwe akina ari Petero Intumwa.
Mel Gibson avuga umushinga wo gukora filime nshya y’ububabare bwa Yezu, yibanda ku minsi itatu ya nyuma mbere y’uko azuka awumaranye igihe kirekire, mu 2016 akaba aribwo yawuganirijeho umwogezabutumwa witwa Pastor Greg Laurie wo muri California.
Agaragaza ko muri iyi filime azibanda kandi ku gice gikubiyemo izuka rya Yezu, akavuga ko iri zuka rikubiyemo inyigisho ndende mu kwemera, bityo ibizagarukwaho muri iyi filime bizatuma iba filime ya mbere ndende muzakinywe zose zivuga ku bubabare bwa Yezu.
Filime isanzwe y’ububabare bwa Yezu “The Passion of the Christ”abantu bakunda kureba mu gihe bitegura Pasika yashowemo asaga miliyoni 30 z’amadorali, icuruzwa agera kuri miliyoni 612 z’amadorali. Mel Gibson akavuga ko Filime nshya ya “The Passion of the Christ: Resurrection” ikaba iruta iyi yari isanzwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.