Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya akamaro amazi afite ku mubiri wawe n'impamvu ukwiye kunywa amazi ahagije buri munsi

Amazi ni ikinyobwa cy’ingenzi kandi cy’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi. Mu bigize iyi si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose 2/3 ni amazi. Menya impamvu ugomba kunywa amazi ahagije buri munsi n'akamaro kanini afite ku buzima bwawe.

Menya akamaro amazi afite ku mubiri wawe n'impamvu ukwiye kunywa amazi ahagije buri munsi
Menya akamaro amazi afite ku mubiri wawe n'impamvu ukwiye kunywa amazi ahagije buri munsi

Mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by’amazi ibisigaye bikaba ibindi nk’insoro, imikaya igizwe 75% n’amazi , ubwonko bukagirwa na 74% amazi naho amagufa ni 22% amazi. Amazi agira uruhare runini mu mikorere y’umubiri wacu, nko kuringaniza ubushyuhe, igogorwa ry’ibiryo, gusohora imyanda mu mubiri, kugira uruhu rwiza, n’ibindi binyuranye. Si abantu gusa bakenera amazi kugira ngo babeho kuko ibinyabuzima byose byaba ibyo mu kirere, mu ishyamba, ku gasozi no mu nyanja bikenera amazi mu mibereho yabyo.

Amazi atwara oxygen, intungamubiri hamwe n’imisemburo akabikwirakwiza mu mubiri ndetse akanaba inzira inyuzwamo imyanda, uturemangingo dupfuye bisohoka mu mubiri. Ibyo byose hamwe no gukoreshwa kwa enzymes na poroteyine bikenera amazi.

Nk’uko Umutihealth.com babigaragaza, Kunywa amazi byongerera amagufa gukomera, Amazi niyo atuma uyu mwuka mwiza ukwirakwira mu mubiri bikanatera umubiri kongera ingufu.Akanafasha mu kuringaniza igipimo cy’ubushyuhe mu mubiri. Amazi akaba agahebuzo ku Umugore utwite kuko aba afite ubundi buzima muri we imbere kandi ubwo buzima bukoresha ibyo yinjiza. Amazi akamufasha kugira ubuzima bwiza, n’umwana atwite bikaba uko.

Amazi atuma amaraso atembera neza akayarinda kwipfundika no kuvura bya hato na hato ndetse anatuma ibiyagize bitembera neza mu mubiri. Ibi rero bigira uruhare mu kurinda zimwe mu ndwara z’umutima. Amazi kandi agira akamaro mu gusukura no gutuma impyiko zikora neza, kuko yivanga n’imyunyu igeramo bigasohokana. Akaba ariyo mpamvu mu kwirinda ko impyiko zikora nabi cyangwa zangirika ari byiza kunywa byibuze litiro 2 z’amazi buri munsi ku muntu ufite ibiro biri hejuru ya 70.

Indwara zimwe na zimwe nko kwituma impatwe, kurwara umutwe w’uruhande rumwe, kuribwa igifu no kuribwa umugongo byose biterwa no kubura amazi ahagije muri ibyo bice by’ umubiri. Kunywa amazi bikaba ari umuti wa hafi ufasha kubyirinda.

Kunywa amazi birinda zimwe mu ndwara z’uruhu nko umwera, gusatagurika iminwa, kugira uruhu rukanyaraye byose byerekana ko mu mubiri ahanini ziterwa no kuba nta mazi ahagije arimo.

N’ubwo Kunywa amazi ari ingenzi, Amazi avugwa hano ni amazi meza, abantu bagirwa inama yo atetse cyangwa yatunganyijwe ashyirwamo imiti. Hari abitiranya amazi n’ibisukika bindi nk’inzoga,n’imitobe. N’ubwo inzoga zikundwa kandi ari ibisukika kimwe n’amazi, zo ahubwo ziyagabanya mu mubiri, uwazinyoye akaba asabwa kunwa amazi menshi kugira ngo yirinde umwuma.

Dore igipimo fatizo cy’amazi umuntu agomba kunwa hagenewe ku biro afite :

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose