Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya Byinshi kuri Karidinali Giorgio Marengo umuto mu bakaridinali ba Kiliziya Gatolika

Bimenyerewe ko abatorerwa umurimo w’ubukaridinali muri Kiliziya baba bakuze cyane, cyangwa bamaze imyaka myinshi mu rwego rw’Ubwepiskopi. Karidinali Giorgio Marengo uherutse gutorerwa uyu murimo ku wa 29 Gicurasi 2022 ari muri bake bageze kuri iyi ntera atarageza ku myaka 50.

Menya Byinshi kuri Karidinali Giorgio Marengo umuto mu bakaridinali ba Kiliziya Gatolika
Menya Byinshi kuri Karidinali Giorgio Marengo umuto mu bakaridinali ba Kiliziya Gatolika

Karidinali Giorgio Marengo w’imyaka 48 ni we muto mu nteko y’abakaridinali ba Kiliziya Gatolika uyu munsi. Tariki 29 Gicurasi 2022 akaba yarahamagawe mu bakaridinali 80 Papa Fransisiko azaha ububasha, akanabashyikiriza ibimenyetso by’uru rwego rwa Kiliziya mu mpeshyi ya 2022.

Karidinali Giorgio Marengo ubusanzwe ni uwihayimana mu muryango w’Abamisiyoneri b’Abakonsolata (Consolata Missionaries), yavutse tariki 7 Kamena 1974 mu Butaliyani, ahabwa Ubusaseridoti mu 2001. Nyuma yo kwinjira muri uyu muryango usa n’aho ari mushya muri Kiliziya, washinzwe mu kinyejana cya 20, ukaba ufite intego yo guherekeza no gushyigikira ahakigaragara imbaraga nke n’umubare muto w’Abakristu gatolika muri bimwe mu bihugu byo ku isi; Giorgio Marengo yoherejwe kujya gukorera ubutumwa mu gihugu cya Mongolia, kimwe mu bihugu bigifite umubare muto w’abakristu gatolika ku isi.

Mu buhamya bwe, avuga ko akigera muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya, kiri hagati y’u Burusiya n’u Bushinwa yatunguwe no kwisanga mu mujyi wa Ayayheer, umujyi utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 20, ariko abawutuye batarigeze bagira amahirwe yo kumenya Kiliziya Gatolika. Avuga ko kumenyana no gusabana n’abahatuye byabanje kumugora we na bagenzi be kuko abenshi mubahatuye bafataga aba bamisiyoneri nk’abatasi cyangwa intumwa zigamije izindi nyuma.

Nyuma y’igihe gito nibwo yahashinze paruwasi ya mbere yitiriwe Bikira Mariya Umubyeyi ugira Impuhwe, abaturage baho batangira kuyoboka aba bihayimana no kwemera kubaganiriza.

Uburyo yagaragajemo Iyogezabutumwa Gatolika muri iki gihigu bwatumye abahatuye bakunda Kiliziya Gatolika, abwiyoroshye, gusanganira abarwayi no kuba inshuti ya bose bituma benshi bamukunda, banishimira uburyo bushya bw’iyogezabutumwa buha abahatuye amahirwe yo kumenya inkuru nziza ya Yezu mu myaka myinshi ishize.

Mu 2020, ni ukuvuga amaze imyaka igera kuri 15 atangije ibikorwa bya Kiliziya gatolika muri aka gace; Nyirubutungane Papa Fransisiko yamutoreye kuba umwepiskopi umuhagarariye muri iki gihugu(Apostolic Prefect of Ulaanbaatar), anamushinga imirimo mu biro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa ku isi. Tariki 29 Gicurasi akba yaramutoreye kuba Umukaridinali. Afite impamyabumenyi y’ikirenga(Doctorat)muri Misiyoloji(Missiology).

Igihugu cya Mongoliya ni kimwe mu bihugu binini byo ku mugabane wa Asiya, gikubye incuro 3 u Bufaransa. Kibaka na none igihugu cya mbere ku isi gifite umubare muto w’abakristu gatolika.Muri iki gihugu, abakristu gatolika babatijwe babarirwa hagati ya 1.300 na 1.400, babarizwa mu maparuwasi 8 gusa.

Amateka ya Kiliziya Gatolika muri iki gihugu agaragaza ko abamisiyoneri ba mbere bakandagiye ku butaka bw’iki gihugu mu 1992, gusa ntiborohewe no kuhakora ubutumwa kuko babaye nk’abahanganye n’andi madini gakondo yo kuri uyu mugabane yamaze kuhashinga imizi, ayo ni idini ry’ababudusite rifite inkomoko mu Buhinde n’abakristu bayobotse inyigisho z’uwitwa Nesitori(Nestorian Christianity).

Gutora umukaridinali uhagarariye wo muri aka gace bikaba ari n’uburyo bwo guha imbaraga Kiliziya Gatolika muri iki gihugu n’ibihugu bituranyi byacyo. Vaticannews igaragaza ko muri iki kinyejana cya 21 Karidinali Giorgio Marengo ariwe mu karidinali uzamara igihe kirekire mu nteko y’abakaridinali batora Papa muri Kiliziya kuko mu 2054 aribwo azaba agejeje imyaka yo kutemererwa kuba yajya muri iyo nteko. Bikagaragaza ko ari muri bake bazagira uruhare mu mpinduka zizagenda zikorwa muri Kiliziya Gatolika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose