Menya ibizaranga icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda
Kuva ejo tariki ya 17 Gashyantare 2024, muri Paruwasi ya Butete ho muri Diyosezi ya Ruhengeri, haratangirizwa icyumweru cyahariwe Ubuskuti mu Rwanda.
Iki cyumweru kigamije guhimbaza isabukuru y’uwashinze umuryango w’Abaskuti ku isi, Robert Barden-Powell, cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Muskuti gira uruhare mu kwimakaza ubufatanye bugamije imbere heza.”
Aganira na Kinyamateka, David Niragire ushinzwe inyigisho z’Abaskuti mu Muryango w’Abaskuti mu Rwanda avuga ko ibikorwa bateganya gukora mu cyumweru cyahariwe ubuskuti byihanjemo ibiganiro bigamije kwimakaza amahoro, kwihanganirana, uburinganire n’ubwuzuzanye, kurinda ibidukikije, gahunda ya TunyweLess, kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n’ibindi.
Avuga kandi ko hazabaho kuganira ku migambi y’iterambere rirambye, kurwanya sida, kuremera abatishoboye, kwitabira Misa cyangwa amateraniro n’ibindi.
Icyumweru ngarukamwaka cy’ubuskuti mu Rwanda kiba muri Gashyantare nk’ukwezi Barden Powell yavutsemo.
Barden Powell washinze umuryango w’Abaskuti yavutse tariki ya 22 Gashyantare 1857.
Umuryango w’Abaskuti ni umuryango utegamiye kuri Leta, wakira abantu bose biganjemo abana n’urubyiruko. Kuri ubu, mu Rwanda habarurwa Abaskuti basaga ibihumbo 50.
Nk’umuryango uharanira inyungu rusange, Umuryango w’abaskuti ufasha urubyiruko ruwubamo gukora imishinga mito iciriritse mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Iki cyumweru kizatangirizwa mu Karere ka Burera biteganyijwe ko kizasorezwa mu Karere ka Muhanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.