Menya ibyaranze uruzinduko rw’abayobozi ba CRS mu Rwanda
Kuva tariki ya 22 Mutarama 2024, abagize inama y'ubutegetsi ya Catholic Relief Service (CRS) bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gusobanukirwa neza ibikorwa bya CRS Rwanda no guhura n'abafatanyabikorwa bayo b’ingenzi.
Ku munsi wa mbere w'uru ruzinduko [tariki ya 22 Mutarama 2024], abagize inama y’ubutegetsi ya CRS, abakozi ba CRS Rwanda n'aba Caritas Rwanda bitabiriye igitambo cya Misa cyabereye kuri Katedrali ya Saint Michel. Abashyitsi kandi banabonanye na Antoni Kardinali Kambanda, baganira ku bufatanye buri hagati ya CRS na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Bukeye bw’aho, tariki ya 23 Mutarama, iri tsinda ryasuye abagenerwabikorwa b’umushinga Youth For Youth mu Karere ka Rubavu gaherereye muri Diyosezi ya Nyundo kugira ngo barebe intera bagezeho biteza imbere.
Abagenerwabikorwa basuwe ni Tubanambazi Jean D'Amour, uhinga ibihumyo akaba arwanya imirire mibi mu gace atuyemo, na Irakoze Obed ufite farumasi y’ubuvuzi bw’amatungo.
Nyuma yo guhura n’aba ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, itsinda ryakomereje kuri Diyosezi ya Nyundo, aho ryagiranye ibiganiro Myr Anaclet Mwumvaneza Anaclet, Umwepiskopi w’iyi Diyosezi. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye buri hagati ya CRS na Diyosezi ya Nyundo. Myr Mwumvaneza yashimye inkunga yatanzwe na CRS nk'igisubizo cyihuse mu kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byo muri Gicurasi 2023 dore ko Diyosezi ya Nyundo ari umwe mu zashegeshwe bikomeye n’ibi biza.
Ku wa 25 Mutarama 2024, itsinda ry’abayobozi ba CRS ryakomereje mu Karere ka Nyabihu, risura irerero riri ahitwa Nyirabashenyi nka rimwe mu marerero yo muri gahunda ya Gikuriro Kuri Bose iterwa inkunga na USAID binyujijwe muri CRS Rwanda.
Muri iki gikorwa, Caritas Rwanda yari ihagarariwe na Padiri Rutakisha Jean Paul, umuyobozi wa Caritas Nyundo/Gisenyi.
Gahunda ya Gikuriro kuri bose igamije gutanga indyo yuzuye, kwihaza mu biribwa, guteza imbere mu bukungu ndetse na gahunda ECD.
Abayobozi b'akarere ka Nyabihu bashimye ibyagezweho muri gahunda ya Gikuriro Kuri Bose (2015-2020), aho yagize uruhare runini mu kugabanya ikibazo cy’igwingira muri aka karere ryavuye kuri 59% muri 2015 rigera kuri 46% muri 2020. Bashimye kandi CRS na Caritas Rwanda ku bufatanye bwiza bagirana mu Karere ka Nyabihu.
Tariki ya 26 Mutarama, CRS n'abaterankunga bayo bahuye n'ubuyobozi bwa Caritas Rwanda baganira ku bufatanye buri hagati y’ibigo byombi, ingamba zo gukusanya inkunga, ndetse no gusangira ubumenyi mu gihe kiri imbere.
Caritas Rwanda ikunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha, yatangijwe n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu mwaka 1960.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.