Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya umwihariko w’Igitaramo ‘Ibweranganzo 2024’ cyegereje

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo Chorale Christus Regnat yongere gutaramira abakunzi b’ibibikorwa byayo mu gitaramo ngarukamwaka ‘Ibweranganzo’.

Menya umwihariko w’Igitaramo ‘Ibweranganzo 2024’ cyegereje
Menya umwihariko w’Igitaramo ‘Ibweranganzo 2024’ cyegereje

Ni igitaramo giteganyijwe tariki 3 Ugushyingo 2024, kikazabera kuri Lemigo Hotel.

Ni ku nshuro ya kabiri iki gitaramo kigiye kuba, aho Chorale Christus Regnat, itaramira abakunzi b’indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abacyitabira bahaza ibyishimo bya Roho n’iby’umubiri.

Mu kiganiro na Kinyamateka, Bwana Jeremie Bizimana, Umuyobozi wungirije wa Chorale Christus Regnat mu bijyanye na Tekiniki yagaragaje umwihariko uzaranga iki gitaramo kimaze amezi asaga atandatu gitegurwa.

Ati “Buri mwaka haba hari ibishya byateganyijwe gusa byose bijyana n’intego rusange y’iki gitaramo ijyanye no gufasha abantu gusingiza Imana, gukangura ibyishimo bya Roho n’iby’umubiri ndetse no gufasha abanyeshuri batishoboye kubona ifunguro rya saa sita.”

Bizimana akomeza avuga ko Igitaramo I Bweranganzo cy’uyu mwaka gifite kandi umwihariko wo gukusanyirizamo ubushobozi bwo gufasha abana bava mu miryango itishoboye kubonera ifunguro rya saa sita ku ishuri n’ibindi bakenera.

Ati “Aho dukorera imyitozo yo kuririmba ni mu kigo cy’ishuri. Ubwo rero twaritegereje tubona hari abatabasha kubona ifunguro rya saa sita, bituma dutekereza umusanzu dushobora gutanga mu gufasha abana bo mu bice binyuranye kujya babona ifunguro rya saa sita.”

Bwana Bizimana akomeza avuga ko nk’ibisanzwe, igitaramo Ibweranganzo kizagaragaramo indirimbo nyinshi zigaragara mu muco Nyarwanda, Nyafurika […] ariko zikaba zanditse mu manota ya gihanga.

Ati “Iki gitaramo kizagaragaramo indirimbo ziri mu njyana ndengamipaka (Classical Music), ndetse n’abakunda gucinya umudiho mu njyana Nyarwanda cyangwa se Gakondo nabo ntibibagiranye” kuko hari indirimbo nyinshi gakonde zizaririndwa ariko zongerewe ubuhanga bujyanye na muzika.

Uyu mwuhariko ndetse n’ibindi biteganyijwe muri iki gitaramo nibyo bituma Bwana Bizimana agira ati “Niyo mpamvu rero dushishikariza abakunzi bacu, abakunzi ba muzika iririmbye neza muri rusange kuzitabira ari benshi.”

Chorale Christus Regnat imaze kubaka izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n’izindi zitandukanye zirimo ‘Mama Shenge’ yagaragayemo Yverry Rugamba na Andy Bumuntu, ‘Umukozi w’umuhanga’, ‘Duhakirwe’, ‘Ca akabogi’ n’izindi nyinshi yagiye isubiramo nk’iza Rugamba Cyprien n’abandi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri (18h00) z’umugoroba kuri Lemigo Hotel. Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri gitaramo yashyizwe mu byiciro 2. Itike ya 20,000 frw ndetse n’itike ya 10,000 frw, abayifuza bakaba bayagura banyuze ku rubuga rwa www.christusregnat.rw.

Igitaramo nk’iki cyaherukaga tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali
Igitaramo nk’iki cyaherukaga tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali
Imbyino gakondo zikunze kugaragara muri iki gitaramo, ni kimwe mu bineneza abacyitabira
Imbyino gakondo zikunze kugaragara muri iki gitaramo, ni kimwe mu bineneza abacyitabira
Kugira amatike bisaba kunyura ku rubuga www.christusregnat.rw
Kugira amatike bisaba kunyura ku rubuga www.christusregnat.rw
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose