Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mexique: Abaturage basabye Leta gukuraho itegeko ryemera gukuramo inda ku bushake

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023 abaturage bagera ku 25.000 bo mu bice binyuranye by’umujyi wa Mexico muri Mexique bakoze urugendo rwamagana ubwicanyi bumaze guhitana abarenga miliyoni bukorwa n’abihekura, bagakuramo inda ku bushake bitwaza ko babyemererwa n’itegeko.

Mexique: Abaturage basabye Leta gukuraho itegeko ryemera gukuramo inda ku bushake
Mexique: Abaturage basabye Leta gukuraho itegeko ryemera gukuramo inda ku bushake

Fátima Guzmán umwe mu bitabiriye uru rugendo yabwiye itangazamakuru ko kuva muri iki gihugu hatorwa iri tegeko rya Marcelo Law mu 2006, ntacyo byigeze bihindura ku mibereho y’abategarugori . Avuga ko ahubwo ubuzima bwabo bwarushijeho kujya mu kaga, ngo kuko hagaragaye umubare munini w’abagirira ibibazo muri ibi bikorwa bwo kwihekura, abandi bakabikuramo ibibazo by’ihungabana.

Fátima Guzmán asaba Leta kureba kure ikareka gushakira umuti w’ibibazo byugarije sosiyete n’abategarugori mu guha urwaho ubwicanyi bukorerwa abana b’inzirakarengane, ahubwo ikimakaza umuco wo kurengera ubuzima bw’umwana n’umugore muri sosiyete ntawe ubujijwe uburenganzira bwo kubaho.

Nk’uko Catholicnewsagency.com ibitangaza, nyuma y’imyaka 16 muri iki gihugu hatowe iri tegeko, impinja zisaga kuri miliyoni zimaze kubura ubuzima binyuze mu gikorwa kigayitse gikorwa na bamwe mu bari n’abategarugori bo muri iki gihugu.

Jahel Torres Ramírez wateguye uru rugendo avuga ko itegeko rya Marcelo Law ryemera gukuramo inda atari igisubizo ku mibereho myiza y’abagore muri Mexique, agasaba Leta gushyira imbaraga muri gahunda ziteza imbere uburere bw’abana b’abakobwa, gushakira imirimo abagore n’abakobwa, kubarinda ihohoterwa no kubaha umwanya uhagije bakita kubo bibarutse.

Uru urugendo rwakozwe n’abagera ku 25.000 bari hirya no hino mu mihanda igize umujyi wa Mexico, rwasorejwe ku biro bikoreramo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu; abarwitabiriye bafite ibyapa byanditseho amagambo yamagana itegeko rya Marcelo Law ryashyizweho ku wa 26 Mata 2006.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose