Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mexique: Umusinzi yajyanywe mu bitaro na Polisi nyuma yo gushaka kwiba ishusho ya Malayika Mikayile inkota yayo iramukomeretsa

Umugabo witwa Carlos Alonso utuye mu mujyi wa Monterrey, mu gihugu cya Megizike(Mexico) yajyanywe mu bitaro na Polisi yo muri uyu mujyi nyuma yo gukomeretswa n’inkota y’ishusho ya Malayika Mikayile ubwo yageragezaga kwiba iyi shusho.

Mexique: Umusinzi yajyanywe mu bitaro na Polisi nyuma yo gushaka kwiba ishusho ya Malayika Mikayile inkota yayo iramukomeretsa
Mexique: Umusinzi yajyanywe mu bitaro na Polisi nyuma yo gushaka kwiba ishusho ya Malayika Mikayile inkota yayo iramukomeretsa

Nk’uko aleteia.org dukesha iyi nkuru ibitangaza, Carlos Alonso w’imyaka 32 yamaze guhaga umusemburo w'icupa, maze ashaka gushyira mu bikorwa umugambi yari amaranye igihe wo kwiba ishusho ya Malayika Mikayile iri muri kiliziya ya Paruwasi Cristo Rey iherereye mu majyepfo y’umujyi wa Monterrey. Abatuye hafi y’iyi paruwasi bamubonye bavuga ko bamubonye asohoka mu idirishya ry’iyi kiliziya avirirana, bamugezeho basanga inkota y’iyi shusho yamukase mu ijosi ubwo yageragezaga kuyiterura ngo ayijyane, abandi bakavuga ko yatemwe n’ikirahuri cy’idirisha ubwo yageragezaga gusohokana iyi shusho.

Ibi bikimara kuba, Carlos Alonso wari wuzuriranya amaraso yagiriwe inama yo kujya kwa muganga arabyanga. Polisi yo muri uyu mujyi ikimara kuhagera, yamujyanye kwa muganga ku gahato, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kaminuza biherereye muri uyu mujyi wa Monterrey.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose