Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

MINUBUMWE yashimye uko Kiliziya Gatolika yahuje gahunda z'icyumweru na gahunda zo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30

Dr Bizimana Jean Damascene, yamaze impungenge abakekaga ko gahunda yo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30 ihuriranye n'icyumweru, izabangamira gahunda z'Isengesho ryo ku cyumweru, anashima uko Kiliziya Gatolika yahuje izi gahunda zombi.

MINUBUMWE yashimye uko Kiliziya Gatolika yahuje gahunda z'icyumweru na gahunda zo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30
MINUBUMWE yashimye uko Kiliziya Gatolika yahuje gahunda z'icyumweru na gahunda zo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30

Mu kiganiro yagiranye na RTV, Dr Jean Damascene yagize ati "Hari ikibazo abantu batandukanye bari kugenda batubaza, bagira bati ko ku itariki 7 azaba ari ku cyumweru igikorwa cyo kwibuka kikaba kizahurirana n'Amateraniro na Misa, bizakorwa bite?"

Asubiza iki kibazo Dr Jean Damascene yavuze ko nta kigoye kirimo kuko bishoboka ko izi gahunda zose zahuzwa.

Ati " Ntabwo ari ibintu bigoye kuko ibikorwa byo mu midugudu bijyanye no kwibuka bizatangira saa tatu za mu gitondo. Bivuze rero ko Amasengesho yaba mbere y'iyo saha.Kugira ngo saa tatu abe yarangiye abaturage babone uko bajya muri gahunda zo gutangiza icyunamo mu midugudu yabo."

Dr Jean Damascene akomeza avuga ko ubwo ibi bikorwa byo mu midugudu bizaba birangiye nabwo gahunda zizakomeza nk'ibisanzwe n'amasengesho akaba yakorwa nyuma ya Saa sita ku batabashije kwitabira aya mu gitondo.

Minisitiri Jean Damascene yashimiye Kiliziya Gatolika yamaze kumenyesha abakristu ko hazaba Misa imwe ya mu gitondo muri kiliziya zose, izindi Misa zikazaba nimugoroba ku bazaba batabashije kujya mu Misa mu gitondo.

Ibi byatangajwe mu myanzuro y'Inteko rusange y'169 y'Abepisikopi gatolika mu Rwanda mu ngingo ya nyuma ijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi.

Bagize bati "Abepisikopi barashishikariza Abakristu kwitabira gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni gahunda itangira kuwa karindwi Mata buri mwaka. Kuri iyo tariki hazaba ari ku cyumweru cya kabiri cya Pasika, Icyumweru cy'impuhwe z'Imana. Nyuma ya Misa Abakristu bazitabira gahunda ziteganyijwe."

Muri iri tangazo kandi Abepiskopi basabye abakristu gukomeza guharanira ubumwe n'ubudaheranwa. Banatangaza ko mu cyumweru cy'icyunamo nta masakaramentu ya Batisimu n'ugushyingirwa bizatangwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose