Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mu Rwanda hagiye kubera Inama ya Komite Ihoraho y'Ihuriro ry'Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki 24 Mutarama 2024 kugera tariki 26 Mutarama 2024, muri Diyosezi ya Ruhengeri harateranira inama y’Abepiskopi bagize Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (ACEAC).

Mu Rwanda hagiye kubera Inama ya Komite Ihoraho y'Ihuriro ry'Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo
Mu Rwanda hagiye kubera Inama ya Komite Ihoraho y'Ihuriro ry'Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo

Iyi nama ngarukamwaka, iteganyijwe hagati ya tariki ya 23-26 Mutarama 2024, aho hazakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo no gusura inkambi z’impunzi nka kimwe mu bibazo bikiri ingutu muri aka Karere k’Ibiyaga bigari.

Iyi nama igiye kuba mu gihe umwuka utifashe neza hagati y'ubutegetsi bw'ibihugu by'u Burundi, Kongo n'u Rwanda, biteganyijwe ko iminsi ibiri ya mbere iziga ku buzima n'ubutumwa bwa ACEAC.

Tariki ya 25 ifite umwihariko kuko abagize iyo nama bazifatanya n’abakiristu ba Paruwasi Katederali ya Ruhengeri mu Misa yo guhimbaza umunsi mukuru w’ihinduka rya Pawulo Mutagatifu, mu isengesho ryo gusoza icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Kiristu.

Muri iyi Misa, hazanasabirwa amahoro isi by’umwihariko akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kuyogozwa n’intambara cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kubera iyo mpamvu yihariye, iyo Misa izaririmbwa n’umuryango w’abana baririmba amahoro (Pueri Cantores).

Tariki ya 26 Mutarama, biteganyijwe ko abagize iyo nama bazajya muri Diyosezi ya Nyundo, mu Karere ka Karongi bajyanywe no gusura inkambi ya Kiziba irimo impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ubwo bari i Roma, ku wa 18 Ukwakira 2023, Abepiskopi bagize uru rwego, bongeye gusaba abatuye aka karere kwima amatwi ababashora mu macakubiri n'intambara, ahubwo bakimakaza inzira y’amahoro, kuko ari yo izakemura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara muri aka karere.

Mu ibaruwasi isoza iyo nama yari yitabiriwe na Myr Jose Moko, Perezida w’ihuriro akanaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kongo, Myr Vincent Harolimana, Visi Prezida wa mbere wa ACEAC na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ndetse na Myr Bonaventure Nahimana, Visi perezida wa 2 wa ACEAC na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu gihugu cy’u Burundi, bepiskopi basabye abaturage b'ibihugu bitatu, u Burundi, DR Congo n'u Rwanda, cyane cyane urubyiruko n'abagore, kutemera gukoreshwa n'abiyemeje kubiba inzangano n'amacakubiri, bikomeje kuba intandaro y'intambara n'imidugararo muri aka karere.

Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (ACEAC) ryashinzwe tariki ya 3 Ukuboza 1984.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose