Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Muhanga:Nyabinoni bishimiye ko bahawe umuriro nyuma y'imyaka 26 bategereje

Ubwo hizihizwahga umunsi mukuru w'ishuri rya ETG Gitumba, riherereye muri Paruwasi ya Nyabinoni, mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga, ubuyobozi bw'Ishuri bwagaragaje ibyishimo byo kuba ryaragejejweho umuriro w'amashanyarazi bari bamaze igihe bifuza.

Muhanga:Nyabinoni bishimiye ko bahawe umuriro nyuma y'imyaka 26 bategereje
Muhanga:Nyabinoni bishimiye ko bahawe umuriro nyuma y'imyaka 26 bategereje

Padiri Pie Nyandwi, umuyobozi w'ishuri rya ETG Gitumba, yavuze ko bari mu byishimo byo kuba ishuri rimaze ukwezi rivuye ku gucana moteri rikaba rifite umuriro w'amashanyarazi.

Yagize ati "Turashimira Leta yatuvanye mu bwigunge, tukaba turi mu iterambere rikoresha amashanyarazi. Ubu dukanda ku gikuta nta kibazo kandi byaturuhuye byinshi. Twaguraga mazutu yo gushyira muri moteri ku buryo buhenze kandi buvunanye, ariko ubu amafaranga tugura umuriro ni make cyane ugeranyije n'ayo twakoreshaga. Amafranga yakoreshwaga mu kugura mazutu no gukodesha moteri igihe yagize ikibazo, agiye kuzajya akemura ibindi bibazo ishuri rifite."

Padiri Nyandwi yakomeje avuga ko nyuma yo kubona umuriro, ishuri rigiye kuwubyaza umusaruro rigura mudasobwa zizafasha abana guhugukirwa n'ikoranabuhanga.

Mukantwari Laetitia, Umuyobozi w'inama y'abyeyi yavuze ko mu myaka ibiri ishize ari umuyobozi w'inama y'ababyeyi, kimwe mu bibazo byari bihangayikishije ari icya moteri na mazutu byakoreshwaga ku buryo buhenze. Avuga ko ababyeyi biruhukije bumvise ko ku kigo bakunda hageze umuriro.

Ati "Nk'umubyeyi wagize uruhare mu ishingwa ry'iri shuri, nishimira kubona uko rigenda ritera imbere. Abantu bakunda kujya i Kigali ariko iyo mbonye ababyeyi bazana abana babo hano ngo ni ho bakura uburere na byo bintera ibyishimo. Ubu rero twabonye amashanyarazi, ibyiza i Nyabinoni bikomeje kwiyongera."

Rwicaninyoni Joseph, umusaza w'imyaka 70 uri mu batangije ishuri rya ETG Gitumba, yabwiye Kinyamateka ko yabanye na Padiri Slyvain BOURGE wakundaga uburezi cyane ari naho yakuye igitekerezo cyo kuzashinga ishuri mu gace atuyemo. Avuga ko yishimiye kubona umuriro w'amashanyarazi ugeze i Nyabinoni by'umwihariko mu ishuri rya ETG Gitumba.

Bamwe mu bana baganiriye na Kinyamateka bavuga ko bishimiye kubona umuriro w'amashanyarazi mu kigo bigaho. Benshi bacibwaga intege no kuza kwiga ku ishuri ritagiraga umuriro wamashanyarazi ariko ubu bigiye kuba amateka kuko iterambere ryose rihari.

Muragijimana Tharicisse, umwe mu baturage ba Nyabinoni akaba n'umwe mu barerewe muri ETG Gitumba, akaba n'inshuti y'ishuri rya ETG Gitumba, yabwiye Kinyamateka ko b8shimiye ko amashanyarazi yageze i Nyabinoni bakaba baravuye mu bwigunge.

Ishuri rya ETG Gitumba rimaze imyaka isaga 25, ryishimira ko iki kivi gishya rigitangiye rifite umuriro w'Amanyarazi bikaba bibaha n'ikizere ko amashami y'imyuga bifuza gutangiza muri iri shuri na yo azashoboka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose