Mupaka Shamba letu yaduhinduriye ubuzima - Abafashijwe nayo barayivuga imyato
Abacuruzi batandukanye bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu, barashima umushinga Mupaka Shamba Letu ku bufasha wabahaye bigatuma bareka ubucuruzi bwa Magendu bakaba basigaye bakora ubucuruzi bwemewe.
Mupaka Shamba Letu ni umushinga uterwa inkunga na Ambasade y’Ubusuwusi na Swede binyuze muri ‘International Alert’, ukorera mu bihugu bitatu ari byo; u Rwanda, u Burundi, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) by’umwihariko bagakorera ku mipaka kubera ko intego zayo ari ukwimakaza amahoro hagati y’abaturage batuye mu bihugu byavuzwe ruguru cyane cyane binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Habyarimana Matias, Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari nayo ishyira mu bikorwa umushinga Mupaka Shamba Letu avuga ko uyu mushinga wafashije abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka aho wafashije abagore barenga 100 ndetse n’abagabo 60 ba bamwe muri aba bagore mu rwego rwo kubumvisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yagize ati: “Ku ikubitiro twafashe abagore 100 tubashyira mu matsinda ane kugira ngo baganirizwe ku nsanganyamatsiko zitandukanye ariko hagamijwe kubafasha kumenya gutinyuka, gukora ubucuruzi bunyuze mu mucyo ndetse no kwirinda amakimbirane kuko abenshi bitewe n’imiterere y’akazi kabo, amakimbirane aba ashoboka isaha n’isaha cyane ko bashobora gutaha mu masaha akuze, gusiga abana mu rugo n’ibindi.”
“Icyari kigamijwe rero ni ukubumvisha ko bishoboka ko imirimo yabo yakorwa ariko itabangamiye imibereho yabo. Twakoze kandi ibi biganiro (Ibyo ku ruhande rw’abagore ukwabo, abagabo ukwabo ndetse n’ibyabahurizaga hamwe) tugamije no kumvisha aba bagabo babo ko nabo bashobora gusigarana abana mu gihe umugore yagiye gushaka ibyafasha mu gutunga umuryango.”
Akomeza avuga ko uretse ibiganiro babahaye, banabafashije gukora amatsinda yo kwizigama no kugurizanya kugira ngo bongere igishoro cyabo ku buryo byatanze umusaruro mu buryo bufatika.
Ati: “Amatsinda ane twashinze, yavukiyeho andi agera ku 9 ku buryo aho bigeze amatsinga ari 13. Si ibyo gusa kandi kuko aba bagore bagiye batinyuka mu bikorwa byinshi birimo no gufata inguzanyo aho ku bufatanye na RIM mu nguzanyo batanga yitwa “Baduka Mugore,” aba bagore bafashe inguzanyo igera kuri Miliyino zirenga umunani ku nyungu ntoya mu rwego rwo gushyira imbaraga mu byo bakora.”
Yongeyeho ko byabazamuriye imibereho myiza ndetse bikazamura urwego rw’imibanire, byagabanyije amakimbirane mu ngo zabo ndetse n’aho barangurira ndetse bigatinyura aba bagore ku buryo hari benshi bagiye mu nzego zifata ibyemezo nka SNF n’izindi.
Mu gihe cy’imyaka ine uyu mushinga umaze wakoze ibikorwa bitandukanye birimo; Gushyigikira amakoperative aho batanze inkunga y’amafaranga 28,898,660frw ku amakoperative agera kuri 6 bijyanye no kubahugura ndetse n’amarushanwa ya gahunda y’ishoramari, Bahaye urubyiruko 30 amahugurwa atandukanye abafasha kubana neza n’abacuruzi bo mu bihugu bitandukanye bakorana ubucuruzi ndetse ndetse banabategurira amarushanwa yafashije bamwe muri bo kongera igishoro, kuvana urubyiruko n’abagore mu bucuruzi butemewe buzwi nk’ubucoracora, gukorera ubuvugizi aba bacuruzi(binyuze mu cyo bise ‘Platform’ kugira ngo ubucuruzi bwabo burusheho gukorwa mu mahoro hirindwa ko hari abahohoterwa cyangwa bakagorwa n’ibibaza bitandukanye bijyanye n’ibihe bya COVID-19 banyuze ndetse n’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa DRC.
Habyarimana ashimira kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuko bwabafashije cyane cyane mu biganiro, inama, amahugurwa n’ibindi bikorwa bajyaga biba bari kumwe n’abayobozi bahagarariye inzego bwite za Leta.
Kanyamahoro Fidele, umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi bakora ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka ku rwego rw’igihugu(Platform) avuga ko imikoranire na Mupaka shamba Letu ari myiza kuko nubwo cyari igitekerezo cya Leta ariko Mupaka Shamba Letu yagishyize mu bikorwa, igahugura abagize Platform zikorera ku mipaka itandukanye kugira ngo bajye bafasha aba bacuruzi binyuze mu ibiganiro n’ubuvugizi bakorera abacuruzi.
Kanyamahoro akomeza avuga ko muri iyi minsi umutekano ukomeje kuba muke mu burasirazuba bwa Kongo, bafatanya n’abo ku ruhande rwa Kongo kugira ngo hatagira uwangirizwa ibye cyangwa akaba yahagirira ibindi bibazo.
Yagize ati: “Twebwe nk’abacuruzi twubatse umubano hagati yacu ku buryo iyo habaye imyigaragambyo abacuruzi bo ku ruhande rwa Kongo baratumenyesha cyangwa abo isanzeyo bakabahisha, imyigaragambyo yarangira bakabaherekeza bakabageza ku mupaka bagataha.”
Ugiriwabo Xaveline nk’umuyobozi wa koperative KOAGUGI ifashwa na Mupaka Shamba Letu avuga ko mu myaka ine Mupaka Shamba Letu imaze yabafashije guhinduka binyuze mu kubakura mu bucuruzi butemewe ndetse n’umwuga w’uburaya bamwe muri bo bakoraga aho yemeza ko byafashije gusubiza abana mu mashuri, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse no guha uburere bukwiye abana babo.
Yagize ati: “Mupaka Shamba Letu yadufashije byinshi kuko yaduhaye inkunga ingana na 3,400,000frw, iduha inama nyinyi ku kuba rwiyemezamirimo ndetse no kwiteza imbere. Iyi nkunga yafashije abanyamuryango hamwe n’abana bacikirije amashuri binyuze mu kubigisha kudoda ndetse no gutunganya imisatsi y’abagore.”
Ugiriwabo yakomeje akangurira abagore gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu nabo muri rusange.
Ndimubanzi Emmanuel, wigishiriza urubyiruko rwacikirije amashuri muri iyi Koperative ndetse akaba umunyamuryango wayo avuga ko Mupaka Shamba Letu yabahaye amahugurwa ahagije ku mikorere y’amakoperative ndetse ibaha n’inkunga y’abamafara yabafashije gutangira ibikorwa byabo.
Yavuze ko mu bikorwa by’iyi Koperative bagifite imbogamizi ijyanye n’ahantu hanini bakwigishiriza abanyeshuri kuko kuri ubu abanyeshuri bigira hanze ndetse n’ibikoresho bikaba bidahagije bijyanye n’umubare munini w’abanyeshuri bagana iyi koperative.
“Turasaba abafatanyabikorwa kutuba hafi mu kubona ibikoresho bihagije ndetse n’uburyo bwo kuba twabona uko abana bajya bigira mu nzu kandi ahantu hagari. Tubonye kandi indi nkunga dushobora gukora ubucuruzi kugira ngo turusheho gufasha urubyiruko bitugana.”
Uwineza Lyidia, umwe mu rubyiruko 30 rukorana na Mupaka Shamba Letu avuga ko ashimira uyu mushinga kuko yabigishije gukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu mahoro binyuze mu kubahuza n’urubyiruko rwo muri Kongo bakaganira ku buryo bw’imikoranire ikozwe mu mahoro.
Ati “Ubu Ntabwo tucyamburwa ibicuruzwa byacu kuko Mupaka Shamba Letu yadukoreye ubuvugizi bwatumye ibyo bicika.”
Akomeza avuga ko binyuze mu marushanwa atandukanye yateguwe na Mupaka Shamba Letu, abatsinze bahawe amafaranga afatika ku buryo bagiye bazamura igishoro mu bucuruzi bwabo.
Urubyiruko rwigishirizwa muri COAGUGI barashima
Muhawenimana Maombi wiga ubudozi avuga ko ashimira iyi koperative ndetse n’umubyeyi we kuko bamufashije ku buryo mu gihe cy’amezi 6 amaze yiga ageze ku rwego rwo kudoda ubwoko butandukanye bw’imyenda.
Muhawenimana avuga ko nubwo asoje nta bushobozi afite bwo kuzabona imashini yamufasha kwihangira umurimo ariyo mpamvu asaba abaterankunga kuba babafasha kubona ibikoresho by’ubudozi.
Ibi bigarukwaho na Uwumukiza Solange wiga ibijyanye no gutunganya imisatsi y’abagore aho avuga ko babonye uburyo bwo kujya `babona imirimo nyuma yo gusoza amasomo byajya bibafasha kwibeshaho.
Ibikorwa by’uyu mushinga byatangiye mu mwaka wa 2019 birangira muri 2022 aho abakozi bawo bari mu mirimo ya nyuma yo gusoza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.