Musenyeri Anaclet aributsa abafite ingo ko ari abafatanyabikorwa b’Imana
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo aributsa abafite ingo ko Kiliziya ibafata nk’abafatanyabikorwa b’Imana bityo ko bakwiye gusigasira iyo ngabire baba barahawe.
Ibi byagarutsweho mu birori byo gusoza Ihuriro ry’Umuryango muri Diyosezi ya Nyundo. Gusoza iri huriro ryari rimaze iminsi itatu, byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ari kumwe n’Igisonga cye ndetse n’abandi basaserdoti bo muri za paruwasi zinyuranye zigize Diyosezi ya Nyundo.
Mu butumwa bw’Umwepiskopi wa Nyundo yagarutse cyane ku kamaro k’umuryango n’impamvu ugomba gusigasirwa.
Yagize ati “Imiryango tuyikomeyeho kuko ari inkomoko ya buri wese, imiryango ni ishuri ry'ibanze, niho tumenyera Imana bwa mbere, imiryango ituma tubaho. Umuryango ni ikimenyetso gikomeye Imana yashyize rwagati muri twe kugira ngo ibitangaza byo kurema abantu bikomeze ku isi bityo umugambi w’Imana wo kurema ukomeze binyuze mu bahawe ingabire yo kugira umuryango.”
Ashingiye kuri ibi, Musenyeri Anaclet avuga ko abafite imiryango bagereranywa n'abafatanyabikorwa b'Imana.
Ati “Imana niyo itanga ubuzima ariko mu buhangange bwayo yihitiyemo abantu, irabahuza baba umugabo n’umugore kugira ngo batange ubuzima.”
Musenyeri Anaclet yaboneyeho kwibutsa abafite imiryango n’abazayigira mu bihe biri imbere ko badakwiye guteshuka ku ngabire Imana yabahaye cyangwa ngo bahinyuze Imana.
Akomeza abasaba ko bakwiye kwiyemeza kunoza umubano w’abashakanye hagendewe ku nsanganyamatsiko y’iri huriro yagiraga iti ‘Muryango umubano wanyu nube koko umuhamagaro n’inzira y’Ubutagatifu.”
Musenyeri Anaclet ati “Aho duhagaze si habi, ariko nanone haracyari urugendo, ibitagenda neza ntibidutere ubwoba kuko dufatanyije twabibonera ibisubizo twifashishije ingabire zinyuranye Imana yaduhaye.”
Asoza avuga ko muri iri huriro, biyemeje gusigasira umuryango bawufata nk’isaro ry’agaciro gakomeye Imana yabaragije bose.
Mu butumwa bwatanzwe n’abitabiriye iri huriro bagaragaje icyifuzo ko ryaba ngarukamwaka kuko bigiyemo ibintu byinshi binyuranye bizabaherekeza mu ngabire zinyuranye bahawe.
Iri huriro ryari ribaye ku nshuro ya mbere muri Diyosezi ya Nyundo, ryitabiriwe n’abagera kuri 721 muri 800 bari bateganyijwe ariko bamwe bakaza kutaryitabira kubera impamvu z’itangira ry’amashuri.
Biteganyijwe ko Diyosezi ya Nyundo izakira Ihuriro nk’iri ku rwego rw’igihugu muri Kanama 2025, ndetse bikazajyana no guhimbaza Yubile y’Impurirane 125 na 2025 mu mu rwego rw’Ikenurabushyo ry’Umuryango. Nibura abari hagati y’ibihumbi bine na bitanu nibo bazitabira iryo huriro ryo ku rwego rw’Igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.