Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yatangije urugendo rutegura Yubile y’imyaka 100 Paruwasi ya Muramba imaze ishinzwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022 , Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yatangije urugendo rw'imyaka itatu itegura Yubile y'imyaka 100 Paruwasi ya Muramba imaze ishinzwe.

Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yatangije urugendo rutegura Yubile y’imyaka 100 Paruwasi ya Muramba imaze ishinzwe
Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yatangije urugendo rutegura Yubile y’imyaka 100 Paruwasi ya Muramba imaze ishinzwe

Ni umuhango wabimburiwe n'igitambo cya Missa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyoseze ya Nyundo wibukije abakristu ba Paruwasi ya Muramba kubera abandi umuriro w’urukundo ugomba gukongezwa ukagera kuri bose.

Mu butumwa butangiza ku mugaragaro uru rugendo, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yavuze ko Yubile y'imyaka 100 ari ikintu gikomeye ari nayo mpamvu uru rugendo ruba ari ngombwa kugira ngo Abakristu babashe kwitegura neza haba kuri Roho ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’iterambere kugira ngo imyaka 100 izagere biteguye bihagije.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muramba Jean Colbert NZEYIMANA yashimiye abakristu ba Paruwasi ya Muramba ubufatanye badahwema kugaragaza ndetse n’imikoranire myiza hagati yabo n’abihayimana batandukanye bagenda bahakorera ubutumwa aho yashimye bimwe mu bikorwa bamaze gukora kuva aho ahagereye birimo kuvugurura Kiliziya aho bakuyeho amabati ya Fibrosima bagashyiraho amabati atagira ingaruka ku buzima, ndetse yabashimiye uruhare rwabo mu kugurira abapadri imodoka na moto byifashishwa mu murimo bakora.

Yakomeje ashimira abakristu ubutwari bagaragaje mu gikorwa cyo kubaka Santarali ya Munini, abonera ho no kubatangariza ibindi bikondwa bizaranga imyaka itatu itegura Yubile iyi paruwasi yatangije none.

Bimwe muri ibyo bikorwa bizaranga uru rugendo

harimo: Gucukumbura bigamije kumenya amateka ya Paruwasi Muramba nk’ahantu Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye imyaka igera kuri 17 ari padiri mukuru w’iyi paruwasi ndetse na Augustin Nkezabera wahabaye mbere y’uko yicwa muwa 1994 azize kugenda arokora anacumbikira Abatutsi bahigwaga ndetse kuri ubu akaba yaragizwe umurinzi w’igihango mu gihugu; Umushinga Mugari wo kubaka Centre Pastorale yitiriwe Musenyeri Bigirumwami Aloys ndetse mu gicye cya 1 bavuguruye Salle ya Paruwasi, bakaba banitegura gutangira igice cya 2 kirimo kubaka amacumbi n’izindi nyubako zizafasha abakristu ndetse n’abandi bazajya bahagana no guhuza abakristu ba Paruwasi ya Muramba bari mu bice bitandukanye by’Isi. Ibi byose bikazakorwa hazirikanwa umuntu, umuryango ndetse na Kiliziya.

Insanganyamatsiko y’uru rugendo ni “Kuba umuntu nyamuntu bitugire abakiristu beza”.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Bwana Christophe NKUSI, wari witabiriye uyu muhango yashimiye Kiliziya uruhare igira mu mibereho myiza n’uburezi Dore ko iyi Paruwasi ubwayo ifite amashuri agera kuri 14. Yanashimiye umushumba wa Diyoseze ya Nyundo umwanya yigomwe akagirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Paruwasi ya Muramba.

Paruwasi ya Muramba iherereye mu karere ka Ngororero , umurenge wa Hindiro ikaba yaravutse mu wa 1925, ikaba imwe muri paruwasi zigize Diyoseze ya Nyundo , ndetse ikaba Paruwasi ya kane imaze imyaka myinshi maparuwasi agize iyi diyoseze. Ni paruwasi kandi ifite abakiristu bagera ku bihumbi mirongo ine na bine. Iyi Paruwasi kandi igizwe na Centrale 6 ndetse imaze kwibaruka Izindi Paruwasi zigera kuri enye: Paruwasi ya Muhororo, Rususa Gatovu ndetse na Kabaya. Ifite kandi umubare utari muto w'abihayimana bamaze kuyivukamo kuko abapadri babarirwa hagati ya 15-20 ndetse n'ababikira basaga 100.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose