Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

ICK yohereje abanyeshuri babiri muri Kaminuza ya "CHE" yo mu gihugu cy'u Buholandi

Kuri uyu wa 14 Nzeri 2022, mu rwego rw’amasezerano Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) ifitanye na kaminuza ya Gikiristu (CHE University of Applied Sciences) yo mu gihugu cy’u Buholandi, ICK yohereje muri iyi Kaminuza abanyeshuri babiri mu masomo bazamaramo igihe cy'amezi atanu.

ICK yohereje abanyeshuri babiri muri Kaminuza ya "CHE" yo mu gihugu cy'u Buholandi
ICK yohereje abanyeshuri babiri muri Kaminuza ya "CHE" yo mu gihugu cy'u Buholandi

Mbere yuko aba banyeshuri bahaguruka ku kibuga cy’indege, Kinyamateka yabaganirije bayibwira intego zitandukanye bahagurukanye mu Rwanda.

Amahirwe Joselyne yabwiye Kinyamateka ko intego ye ari ugukomeza kwita ku mubano usanzwe uri hagati ya ICK na CHE University of Applied Sciences, kugerageza kubyaza umusaruro amahirwe yahawe ndetse no gukora ibishoboka byose agatanga umusaruro mubyo azakora.

Yunzemo ko azakora ibishoboka byose mu bushobozi bwe akubaka umubano n’abantu batandukanye kuko mu buzima bwa buri munsi tubamo, kubana n’abandi ni ikintu gikomeye.

Yongeyeho ko gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, kwiga ashyizeho umuhate ndetse no gukurikiza inama zose yagiriwe n’izo akomeza kugirwa aribyo bizamufasha kugera ku ntego ze.

Yakomeje avuga ko badateze gutenguha ICK ibatumye ahubwo bagiye kwerekana ko ICK itanga uburezi bufite ireme ndetse n’imyitwarire myiza kugira ngo Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi muri progaramu yayo Erasmus+ bazakomeze ubwo bufatanye basanzwe bafitanye na ICK.

BANA INEZA Aimé Simplice yatubwiye ko ari umugisha ndetse n’icyubahiro kuri we kuba yaragize amahirwe yo gutoranywa. Akomeza avuga ko ashimira byimazeyo ubuyobozi bwa ICK kuva ku muyobozi mukuru w’Ikigo, Umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru muri ICK, abarimu, abakozi b’ikigo muri rusange ndetse n’abanyeshuri bagenzi be kuko bamufashije byinshi.

Yakomeje abwira barumuna be bari mu mashuri yo hasi kandi bakaba bifuza kuzabona aya mahirwe ko icyo basabwa ari ukugira ikinyabupfura mu byo bakora byose kuko nta kintu na kimwe wageraho nta kinyabupfura. Yongeyeho ko bisaba kandi gukora cyane haba mu masomo, imikoro itandukanye uhawe ndetse no kugira amanota meza mu bizamini hanyuma ugasenga Imana.

IYAMUHANZE Isabella, Umubyeyi wa AMAHIRWE Joselyne yabwiye Kinyamateka ko bishimye cyane ubwo bumvaga ko umwana wabo yatsinze ikizamini kimwemerera kujya mu Buholandi yongeraho ko bari baramwohereje kwiga muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) kuko bari bazi neza ko itanga uburezi bufite ireme.

Yakomeje kandi asaba ubuyobozi bwa ICK gukomeza gukora neza nk’uko bisanzwe ndetse no gukomeza kwita ku bana bose muri rusange.

Yasoje akangurira ababyeyi bafite abana kubazana muri ICK kuko yizeye ko ari ikigo cyiza ndetse ashishikariza n’abanyeshuri bandi biga muri ICK gukomeza gukora cyane kugira ngo nabo bajye babona amahirwe atandukanye atangwa n’iyi kaminuza.

Mbere y'uko AMAHIRWE Joselyne na BANA Simplice bahaguruka basezeweho na bagenzi babo bari babaherekeje

Aya masezerano hagati ya ICK na CHE University of Applied Sciences yasinywe bwa mbere kuwa 8 Kamena 2018. Kuva mu mwaka wa 2019 ICK imaze kohereza abanyeshuri bayo inshuro eshatu mu gihugu cy’Ubuholandi ndetse n’iyi kaminuza yo mu guhugu cy’Ubuholandi yohereje abarimu muri ICK mu myaka itatu itandukanye 2018,2019 na 2022. Twababwira kandi ko Umuyobozi mukuru wa ICK ari kumwe n’umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru nabo baherutse muri iyi Kaminuza.

Ku bufatanye n’iyi gahunda, ICK yubakiwe icyumba kigezweho gikorerwamo inama zitandukanye zikorewe kuri murandasi aho abanyeshuri ba ICK bigishirizwamo n’abarimu bo muri CHE University of Applied Sciences bifashishije murandasi.

Aya masezerano aterwa inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi binyuze muri gahunda ya Erasmus+. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2023-2027 hazatangira icyiciro cya kabiri cy'aya masezerano aho buri mwaka ICK izajya yohereza abanyeshuri batatu n’abarimu batatu muri CHE Universtiy of Applied Sciences ndetse na yo ikohereze abarimu batatu muri ICK.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose