Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasuye Ishuri Kuza Regina Pacis Mushishiro anatanga amasakaramentu ku bana bayiteguye

Ku wa kane tariki 29 Kamena 2023 Ishuri Kuza Regina Pacis ryo muri paruwasi ya Mushishiro ryishimiye kwakira Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi wabasuye akanatanga amasakaramentu ya Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa ku bana bateguwe.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasuye Ishuri Kuza Regina Pacis Mushishiro anatanga amasakaramentu ku bana bayiteguye
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yasuye Ishuri Kuza Regina Pacis Mushishiro anatanga amasakaramentu ku bana bayiteguye

Ni ibirori byateguwe n’ishuri mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro usanzwe wizihizwa mu kwezi kwa munani tariki ya 22, kuri ubu bahisemo kuwizihiza mbere y’uko abana bajya mu biruhuko no kugira ngo bifatanye n’abana barererwa muri Kuza Regina Pacis bahawe amasakaramentu.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa yashimiye abarezi n’abayobozi ba Kuza Regina Pacis bateguye abana bahawe amasakaramentu abasaba gukomeza gutuza Yezu mu buzima bwabo bwa buri munsi . Yabifurije kandi kuba intumwa nka Petero na Pawulo kuko nabo Yezu yabatoye bakiri bato.

Mu ijambo rye yise iryo gushimira, yavuze ko ashimira abana , abarezi n’abayobozi b’iri shuri kuko ryagaragaje impinduka mu mitsindire ku rwego rushimishije mu bigo bya kiriziya no mu karere ka Muhanga.

Yagize ati "Uyu munsi turishimira umusaruro tubona wakomotse ku bufatanye bwa bose, ari abana , ababyeyi, abarezi ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri rya Kuza. Turashimira kandi ubufatanye hagati ya kiliziya n’inzego za leta aho ishuri riherereye kuko hatarimo ubufatanye ntacyo twageraho."

Myr Balthazar yasabye ababyeyi kwegera abana cyane no kubitaho muri ibi biruhuko bakabatega amatwi kandi bakabafasha gukomeza intambwe bajya imbere mu bukirisitu banakomeza gusigasira ingabire bakesha amasakaramentu bahawe .

Umuyobozi w’ishuri Kuza Regina Pacis Soeur Illuminee MUKANYINDO yavuze ko iki kigo cyashinzwe hagamijwe gutanga umusanzu mu burezi n’uburere buhamye bahereye ku bana b’inshuke dore ko nta n’inyubako zihagije iki kigo cyatangiranye.

Ati “Turashimira cyane Nyiricyubahiro Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru kuko yitangiye ishuri akariteza intambwe ifatika rikaba rigeze aho rigeze ubu, gutanga uburezi n’uburere buhamye bigaragazwa n’igipimo cy’imitsindire y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta ku gipimo cya 95%.

Iyakaremye Samuel umaze imyaka 7 yigisha mu ishuri ribanza rya Kuza Regina Pacis yavuze ko nk’abarezi ibanga ribafasha kugera ku ntego ihamye y’imitsindire harimo ubufatanye bw’abana,ababyeyi n’abarezi hiyongereyeho ishyaka n’umuhate abarezi bahorana wo kwifuza guhora batekereza iterambere ry’umunyeshuri.

Ati “Kuba iri shuri riri ku mwanya mwiza mu mitsindishirize, tubikesha ubufatanye no gushyira hamwe kw’abana, abarezi n’ababyeyi. Bidufasha guhuriza hamwe ibyo dukora kuko twese turebera umwana icyamuteza imbere. Imbogamizi dufite ni ukuba abana biga muri Kuza batarabona aho barira bari hamwe. Abarimu barahari kandi bafite ubushobozi bityo natwe bikadufasha kurera abana bashoboye kandi bashobotse bijyana na gahunda za leta uretse ikibazo cy’inyubako zidahagije kuko ubushobozi bukiri buke. "

Habiyakare Pierre wavuze mu izina ry’ababyeyi yavuze ko umuryango mwiza ari uwita ku bana kandi ugaha agaciro umurage w’ishuri dore ko iri shuri rya Kuza rifashwa n’ababyeyi baharerera. Yagize ati “Hari ibyo twashoboye gukora mu bushobozi bwacu nk’ababyeyi ndetse no ku nkunga twabonye, ariko haracyari ibyifuzo bitubangamiye birimo inyubako y’igikoni idahari ndetse n’aho abana barira bituma abana batabasha kugaburirwa ku ishuri nk’imwe muri gahunda za leta dukwiye gushyira mu bikorwa.

Asubiza ku kibazo cy'igikoni muri iri shuri,Myr Balthazar yagize ati"Ku kibazo cy’igikoni ndetse n’aho abana barira ndabizeza ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’ibi bibazo, inzego zirebwa n’iki kibazo zizicare ziganire n’urwego rushinzwe amashuri n’uburezi ku rwego rwa Diyosezi, barebe aho twavana ubushobozi bwo kubaka ibyo bikorwa remezo."

Ababyeyi barerera mu ishuri Kuza Regina Pacis banagabiye Myr Balthazar intama nk’ikimenyetso cyo kumwishimira nk’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, umushumba uragiye intama.

Kuza Regina Pacis ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Kabgayi ryashinzwe mu mwaka w’2005 rimaze kurangizamo ibyiciro 9 abana bagiye mu mashuri yisumbuye harimo n’abakomereje mu iseminari nto ya Mutagatifu Lewu i Kabgayi. Ryatangiye tariki 28/10 /2005, ritangirana abanyeshuri 9 ari nabo bakomeje , rikaba rifashwa n’ababikira b’abavizitasiyo bo muri Paruwasi ya Mushishiro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose