Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa akomeje urugendo rwo gusura no kumenya amaparuwasi agize Diyosezi ya Kabgayi
Mu rugendo rugamije kumenya Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege ari kumwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa uherutse gutorerwa kuyobora Diyosezi ya Kabgayi, bakomeje gusura amaparuwasi muri gahunda ya “Mbazaniye umwepisikopi mushya twiherewe na Papa Fransisiko tarika ya 02 Gicurasi 2023.”
Aherekejwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa uherutse gutorerwa kuyobora Diyosezi ya Kabgayi, akomeje gusura amaparuwasi muri gahunda ya “Mbazaniye umwepisikopi mushya twiherewe na Papa Fransisiko tarika ya 02 Gicurasi 2023.” Kuri iki cyumweru bakaba basuye Paruwasi ya Ruyenzi.
Mu rugendo rwo gusura Duwayene ya Ruhango Ku wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023, baganira n’abagize inama nk’uru ya za paruwase ari zo Kizibere, Ruhango , Kinazi na Kigoma hagamijwe kumenya ubuzima bwa buri paruwase. Mu cyumba cy’inama cya paruwase ya Kizibere , abagize inama nkuru mu ma paruwase agize doyene ya Ruhango bishimiye kwakira abashumba ba Diyosezi no kuganira ku buzima bwa buri paruwase. Nyuma y’ijambo ry’ikaze bagejejweho n’umuyobozi wa Duwayene padiri Alexandre Uwizeye padiri mukuru wa Paruwasi ya Kigoma akaba n’umuyobozi wa duwayene ya Ruhango. Myr Smaragde yasabye abapadiri bayobora za paruwasi gusangiza ubuzima bwazo Myr Balthazar Ntivuguruzwa .
Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko ashimishijwe no kuba doyene ya Ruhango hari aho igeze mu gukomeza kubaka ubukirisitu . Anabasaba gukomeza kugendera hamwe cyane cyane mu gukomeza guhindura imyumvire ijyanye n’uruhare buri mu kirisitu agira mu kubaka paruwase. Yagize ati “Kubaka Paruwase birasaba ko buri mu kirisitu wese agira imyumvire iganisha ku kumva neza uruhare rwe, kuko paruwase si iya padiri wenyine. “
Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa yakomeje avuga ko hakwiye kurebwa amahirwe ari muri paruwasi kandi bakayabyaza umusaruro . Ati “amahirwe ya mbere ni umukirisitu wemera, wahindutse, wahuye na Yezu ni zo mbaraga za mbere zubaka Kiliziya. Dukwiye rero kumwitaho no kumuba hafi igihe cyose . Abakirisitu bakeneye ko tubaganiriza , tubinjiza mu mishinga y’iyogezabutumwa kugira ngo nabo bajye bamenya uko paruwasi ihagaze. ”
Padiri Alexandre Uwizeye umuyobozi wa Duwayene ya Ruhango yavuze ko bishimiye guhura n’umushumba mushya wa diyosezi ari kumwe na Musenyeri Smaragde wanabagiriye inama z’ingirakamaro mu kubaka Kiliziya. Yavuze ko Doyene ya Ruhango ifite umwihariko wo kuba ari ntoya, yegeranye bityo ikintu cyo gukorera hamwe cyamaze gushinga imizi. Yagize ati “Kuba twasuwe na Musenyeri mushya Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe na Myr Smaragde ni nka kado twabonye ikubiyemo ibizadufasha gutunganya neza ubutumwa bwa Kiliziya.”
Protogenne Ntivuguruzwa umukirisitu muri paruwasi ya Kizibere akaba ari nawe ukuriye inama nkuru ya Paruwasi yavuze ko ari ibyishimo kuri paruwase ya Kizibere kuba basuwe n’abashumba babo. Ati” abashumba bacu bongeye kutwereka uruhare rwacu nk’abakirisitu mu kubaka kiriziya yacu kandi batweretse ko turi kumwe . Twishimiye impanuro twahawe zijyanye no kwegera abakirisitu, kongera imbaraga mu byo twakoraga birimo kongera imiryango ya agisiyo gatolika muri paruwasi ndetse na za komisiyo zigize paruwase zigahabwa imbaraga, imiryango remezo tukarushaho kuyegera no kuyizamura. Abakirisitu tukabashishikariza kunga ubumwe ,kugendera hamwe no kongera imbaraga mu kubaka Kiliziya.
Duwayene ya Ruhango yasuwe igizwe na paruwasi 4 arizo Kizibere , Ruhango , Kinazi na Kigoma. Igizwe na sentarali 21 harimo n’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.