Mushishiro: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bibumbiye mu itsinda barashima intambwe bagezeho babikesha guhabwa ubuvuzi no kwitabwaho.
Kuri uyu wa 5 tariki ya 18 Ukwakira 2024, muri paruwase ya Mushishiro Diyosezi ya Kabgayi hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, ni umunsi usanzwe wizihizwa tariki ya 10 Ukwakira buri mwaka. Uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba yaragiraga iti “Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera.”
Kwizihiza uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na padiri Gasasira Jean Berchimas umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Kabagyi, nyuma ya misa bahawe ubutumwa bujyana n’insanganyamatsiko y’uyu munsi, gusabana no kwidagadura.
Padiri Gasasira Jean Berchmas umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko bishimiye intambwe ishimishije yatewe mu gufasha no kwita ku bantu bafite uburwayi bwo mutwe, binyuze mu kubitaho mu miryango yabo no kubashakira ubuvuzi. Yavuze ko kwizihiza uyu munsi bifite intego 2 z’ingenzi ari zo kwishimira intambwe yatewe no gukora ubuvugizi kugira ngo abantu bagifite imyumvire yo kuvuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari amashitani cg se izindi roho mbi n’ibindi bagenda bavuga atari byo ,kugira ngo iyo myumvire ibashe kugenda iranduka buhoro buhoro.
Padiri yabashimiye kuba barishyize hamwe mu itsinda bakabasha kwishakamo ibisubizo no kuvugira bagenzi babo babona bafite ikibazo nk’icyabo, yashimiye abashinzwe kubitaho umunsi ku wundi ndetse n’abagiye bafata iyambere mu kubashyira hamwe no kubashakira ubufasaha.
Yakomeje avuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari bwinshi kandi buturuka ahantu henshi hatandukanye , kuva umuntu akivuka. Nyuma yo kuvuka nabwo ashobora gufatwa nabi, agatotezwa , akabwirwa amagambo mabi nabyo bikaba byamutera uburwayi bwo mu mutwe. Avuga ko amagambo mabi abwirwa abafite uburwayi bwo mu mutwe atari byo kuko nabo aria bantu nkatwe. Yagize ati” Umurwayi wo mu mutwe ntabwo ari ikintu, ni umuntu nka twe twese. “Padiri Gasasira yakomeje avuga ko uyu munsi bishimiye ko ibigonderabuzima byacu bifite ubushobozi bwo kwakira abafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kandi bakabavura bagakira , aho byanze bakoherezwa no mu yandi mavuriro, bitandukanye na kera aho hari ibitaro bimwe bishinzwe kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Padiri Jean Berchimas yabasabye kureka imyumvire yo kujya mu bapfumu ngo niho babavura kuko ubuvuzi bwemewe buhari kandi bwabegerejwe.Yabijeje gukomeza kubaba hafi no kubafasha uko bishoboka no kubakorera ubuvugizi kugira ngo ubuzima bwabo bweguhungabana. Yabasabye kwiteza imbere no kwihagararaho mu byo bashoboye, kwita ku isuku yabo yo mu rugo, iy’amafunguro no mu bindi byose.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave yavuze ko abafite uburwayi bwo mu mutwe batari abo gukingiranwa mu nzu gusa , ahubwo nabo bakwiye guhabwa uburenganzira bakagera aho abandi bari nko mu nama no mu bindi bikorwa. Bashobora kuza bazanye n’abandi bantu bo mu rugo cyangwa se bakaza bizanye bitewe n’uburemere bw’uburwayi bafite. Yagize ati” Ni ngombwa ko abantu bose bakomeza kubaho kandi bakabaho neza kuko uburwayi bwo mutwe iyo buvuwe burakira neza kandi naho bitakunze ntabwo bikuraho ko uwo muntu agomba gukomeza kubaho.
Yasabye inzego zose gufatanya mu gushakira ubufasha uwahuye n’ikibazo kugira ngo abashe kwitabwaho no kuvuzwa. Yasabye kandi abafite ubu burwayi bwo mu mutwe kwirinda kwigunga kuko ngo iyo wigunze uri wenyine urushaho kuremba no kubabara cyane, abasaba kujya bajya aho abandi bari kandi bakishakamo morali kuko ari ko kubaho.
Mugwaneza Jeanne umuganga ku kigo nderabuzima cya Mushishiro ushinzwe kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe yavuze ko ubuzima bwo mu mutwe ari inshingano za buri wese, bukaba n’uburenganzira bwa muntu nk’uko n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibigarukaho igira iti” Twite ku buzima bwo mutwe aho dukorera.” Yasabye ko umutu wese ugize ikibazo cyo mu mutweko yakagombye kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bamufashe aho kujya mu bapfumu no mu bindi bidatanga ubuvuzi. Yasabye imiryango irimo abamaze kugira uburwayi bwo mutwe, kutabareba nk’ibicibwa kuko imitwarire bagira bayiterwa n’uko baba babafashe mu miryango yabo.
Muganga Jeanne yavuze ko imbogamizi bahura nazo, zimo izo kwakira abarwayi batazi aho bakomoka cyangwa imiryango yabo, hakaba n’iyo abarwayi basanzwe bafata imiti, ariko iyo miti ikaba ikomeye isaba ko baba bariye banyweye bakabona kunywa imiti. Imiryango imwe ikaba idafite ubushobozi bwo kwita ku murwayi cyangwa se ikaba ifite imyumvire yo kutita ku barwayi babo. Yasabye inzego zegereye abaturage kugirango bafatanye abo barwayi batongera kureka imiti ngo basubire inyuma kubera umuryango we uba utari kubyumva.Yabasabye ko abarwayi bo mu mutwe bafatwa nk’abandi kuko umutwe ari urugingo rugize umubiri wacu nk’izindi zose. Ashimangira ko kuba barashyizwe mu matsinda abafasha kumenyanano guhurira hamwe, byatanze umusaruro mwiza mu guhindura imyumvire.
Mu buhamya bwa Nteziyaremye Faustin umwe mu bafatira imiti ku kigo nderabuzima cya Mushishiro avuga ko yageze kwa muganga nyuma y’igihe kinini afite uburwayi bwo mu mutwe, ngo yafashwe yitura hasi akiri umwana w’umusore w’imyaka 16. Umuryango we wamujyanye mu bapfumu no mu bandi bantu batandukanye ngo bamusengere ariko hose bikomeza kwanga. Uburwayi bwakomeje gukura aza guhinduka umuntu wiruka ku musozi, nyuma yo kugenda umuryango we ukamubura nibwo abamubonye bamujyanye kwa muganga i Kabgayi atangira kuvurwa no guhabwa imiti.
Faustin avuga ko kuva icyo gihe nta kibazo gikomeye yagize kuko buri kwezi yajyaga gufata imiti, kuri ubu ngo ni umuhinzi mworozi, arakora kandi akiteza imbere. Ahinga imbuto z’ibinyomoro, amatunda, akaba ari no kugerageza guhinga urutoki kinyamwuga. Yavuze ko bafite ikibazo cy’abaturage batari bumva ko ufite uburwayi bwo mu mutwe ntacyo ashoboye, rimwe na rimwe bakamwangiriza imyaka bavuga ko ari umusazi.
Mu bitekerezo byatanzwe bifuza ko bafashwakubona imirima yo guhinga bityo bagakomeza kwiteza imbere. Ni nyuma y’aho kuri ubu babashije guhurira hamwe muri gahunda yo kwizigama no kugurizanya, bakaba bifuza ko bagira n’igikorwa cy’amaboko kibahuza. Barasaba urwego rw’umurenge na Paruwase kubafasha bakaba babona uwo murima kugira ngo n’abandi babone ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe hari ibyo ashobora gukora.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, buri mwaka Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi ihitamo paruwase imwe izafatanya nayo kwizihiza uyu munsi. Kuri ubu paruwase ya Mushishiro yizihirijwemo uyu munsi ifite itsinda rimwe ry’abafite uburwayi bwo mu mutwe rigizwe n’abantu 70 bose bakurikiranwa kandi bagahabwa imiti n’ikigo nderabuzima cya Mushishiro. Ni mugihe muri Diyosezi ya Kabgayi Caritas imaze gushingwa amatsinda agera kuri 7 hirya no hino muri paruwase ahagaragaye iki kibazo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.