Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mutete: Abagenerwabikorwa ba SCIAF bagaragaje intambwe bamaze gutera mu gukemura amakimbirane mu muryango

Mu rugendo rwo gusura abagenerwabikorwa b’umushinga SCIAF wa Caritas yo muri ECOSSE ku bufatanye na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda;intumwa z’iyi Caritas zishimiye intambwe abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bo muri Paruwasi ya Mutete, Diyosezi ya Byumba bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge no gukemura amakimbirane.

Mutete: Abagenerwabikorwa ba SCIAF bagaragaje intambwe bamaze gutera mu gukemura amakimbirane mu muryango
Mutete: Abagenerwabikorwa ba SCIAF bagaragaje intambwe bamaze gutera mu gukemura amakimbirane mu muryango

Mu ruzinduko izi ntumwa zagiriye muri Paruwasi ya Mutete ku wa mbere tariki 6 Kamena 2023, zasuye abagenerwabikorwa b’umushinga barimo imiryango yahoraga mu makimbirane hagati y’ababyeyi n’abana; bazigaragariza uko nyuma yo kwigishwa no gufashwa n’uyu mushinga amakimbirane yagabanutse, ubu bakaba babanye mu mahoro.

Nizeyimana Xaverine utuye mu kagari ka Musenyi, Umurenge wa Mutete, Paruwasi ya Mutete yabwiye Kinyamateka ko mu miryango inyuranye muri aka gace hakundaga kugaragara ikibazo cy’amakimbirane hagati y’ababyeyi n’abana, akenshi ashingiye ku kutumvikana no kudasobanukirwa n’uburenganzira bwa buri muntu mu bagize umuryango, agaragaza ko nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Paruwasi ya Mutete aya makimbirane yagabanutse.

Nizeyimana Xaverine yagize ati“Nanjye iwanjye twahoraga mu mpagarara, nibazaga ukuntu umukobwa wanjye yabaye ikirara, akabyarira mu rugo nta mugabo afite, nkibaza iherezo rye n’icyo azatungisha umwana abyaye agahinda kakanyica, tugahora dutukana.”Xaverina avuga ko nyuma y’uko umushinga SCIAF utangirije gahunda zo kwigisha abatuye i Mutete ububi bw’amakimbirane n’ihohoterwa n’uko byakwirindwa, yafashe umwanzuro wo kutazongera gutoteza umukobwa we, anashimishwa n’uko uyu mushinga wamufashije kwiga kudoda no kubona ibikoresho; umukobwa we akaba ari umudozi wabigize umwuga.

Mukaniyonsenga Claudine, wize ubudozi ku nkunga ya SCIAF akaba akorera mu itsinda “Abahujumwuga” rifite atelier ikorera muri Santere ya Mutete avuga ko nyuma yo kubyarira iwabo nta mugabo babana byateje amakimbirane hagati ye n’umuryango we. Anavuga ko yahoranaga agahinda k’uko ntacyo kureresha umwana afite, ndetse agahora ku nkeke y’ibitutsi by’ababyeyi. Nyuma yo gufashwa na SCIAF kwiga ubudozi ndetse ikamuha imashini idoda, ubu yinjiza amafaranga amufasha kubona ibyo akeneye; ababyeyi be bamusubiza agaciro nk’abandi bana.

Padiri Rulenga Narcisse, padiri mukuru wa Paruwasi ya Mutete avuga i Mutete ari hamwe muhashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahatuye bagakomeza kugerwaho n’ingaruka zayo na nyuma y’uko ihagarikwa. Bimwe mu bibazo byahagaragaye mu myaka yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside birimo ukwishishanya, umwiryane n’amakimbirane mu miryango; agashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yashyize Paruwasi ya Mutete kuri gahunda z’ahakeneye gufashwa no guherekezwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse ko intambwe imaze guterwa muri urwo rugendo ishimishije.

Padiri Narcisse avuga kandi ko amakimbirane mu miryango ashingiye ku bibazo by’ubupfubyi, n’ubukene hagati y’abagize umuryango nayo yagabanutse nyuma y’uko bene iyo miryango itangiye guherekezwa na Komisiyo y’ubutaberan’amahoro ku nkunga ya SCIAF, abayigize bagahabwa inyigisho, urubyiruko rugafashwa kwiga imyuga irufasha kwiteza imbere no kubona ibyo ibanze mu buzima.

Umushinga SCIAF wa Caritas yo mu gihugu cya ECOSSE ufasha mu bikorwa byo gukemura amakimbirane no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ukaba ukorera muri Paruwasi ya Mutete yo muri Diyosezi ya Byumba, Paruwasi ya Gishaka yo muri Arkidiyosezi ya Kigali, Paruwasi ya Ngoma yo muri Diyosezi ya Butare, ukanakorera kandi muri Paruwasi ya Rutunga na Gaseke zo mu Itorero Angilikani mu Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose