Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Anaclet Mwumvaneza yatangije Porogaramu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2023, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP) yatangije porogaramu y’imyaka itatu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore mu ngo no mu kazi.

Myr Anaclet Mwumvaneza yatangije Porogaramu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Myr Anaclet Mwumvaneza yatangije Porogaramu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore

Ni igikorwa cyitabiriwe na Myr Arnaldo Sanchez Catalan, intumwa ya Papa mu Rwanda, Uwineza Chantal wari uhagarariye Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPROF), abafatanyabikorwa n’abaterankunga ba CEJP, RIB, Police n’ibindi byiciro bitandukanye.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na Komisiyo na Serivisi zitandukanye z'Inama y'Abepiskopi zishinzwe ubutumwa bufite aho buhuriye n'umuryango zirimo: Komisiyo y'Umuryango, iy'Uburezi, Urukiko rwa Kiliziya na Komisiyo y'Urubyiruko.

Ku nkunga ya Caritas y'U Bufaransa, Caritas ya Ecosse na Dicastere ishinzwe iterambere ryuzuye rya Muntu I Vatikani, iyi porogaramu y’imyaka itatu izakorana n’abantu basaga ibihumbi umunani ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta isaga ijana.

Atangiza ku mugaragaro iyi Porogaramu, Myr Anaclet Mwumvaneza, yavuze ko umugore akwiriye kubahwa mu rugo no mu kazi ari nayo mpamvu batangije gahunda yo kurwanya ihohoterwa akorerwa.

Yagize ati "Twifuza ko umugore yakubahwa kuko afite agaciro gakomeye mu muryango. Niyo mpamvu muri komisiyo yacu twafashe gahunda yo kurwanya ihohoterwa twumva ahari ho hose.”

Yasabye abakristu kwibuka ko umugabo n’umugore Imana yabaremye kugira ngo bafatanye, buzuzanye.

Ati “Iyo umugore n’umugabo bubahana, bituma abana nabo barerwa neza. Ubwo rero bajye bumva izo nyigisho tubaha kugira ngo bizagire umumaro.”

Yagaragaje ko ikibazo cy’ihohoterwa kigaragara mu muryango Nyarwanda gishingiye ku miryango itagifite ireme.

Ati “Imiryango ntabwo igifite ireme, Umusore n’umukobwa barasezerana, nyuma y’amezi atatu ukumva ngo batanye. Ukabona imiryango ihora mu makimbirane, umugabo akica umugore, umugore akica umugabo.”

"Iyi niyo mpamvu dushaka kunganira Leta, natwe tugatanga umuganda wacu ku buryo nibura ihohoterwa ryacika.”

Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro yavuze ko gahunda y’imyaka itatu batangiye igamije gufasha imiryango Nyarwanda kwirinda amakimbirane ashingiye ku gitsina akorerwa umugore mu muryango no ku kazi.

Ati “Ihohoterwa ni ikintu kigomba kurwanywa. Uyu mushinga uje ukurikira ubushakashatsi twakoze umwaka ushize, aho bwagaragaje uko ihohoterwa rimeze n’ingaruka mbi rigira mu muryango Nyarwanda.”

Yakomeje avuga ko nka Kiliziya binyuze muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bahisemo gufatanya na Komisiyo z’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangungu na Gikongoro muri iyo gahunda kuko ari naho hakorewe ubushakashatsi.

Yongeyeho ko bazagenda bajya mu zindi Diyosezi uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Agaruka ku musaruro witezwe muri iyi gahunda, Padiri Niragire yavuze ko biteze kubona umuryango Nyarwanda utekanye.

Ati “Icyo twiteze ni ukubona imiryango yari ibanye mu makimbirane ibanye neza kandi irimo kwiteza imbere.”

Iyi porogaramu kandi nkuko bigarukwaho na Padiri Niragire, izashyirwa mu bikorwa na Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro mu Rwanda, Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro mu Burundi, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu madiyosezi ya Cyangugu, Gikongoro na Bukavu ndetse na Caritas Goma.

Mu muhango wo gutangiza iyi porogaramu, urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwari ruhagarariwe na Padiri Sylvere Komezusenge, Umuhuzabikorwa warwo.

Aganira na Kinyamateka Padiri Komezusenge yavuze ko nk’urukiko batumiwe muri iyi gahunda kubera ko bafite amakuru ku makimbirane aba mu ngo n’ibiyatera.

Ati “Urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda rushinzwe gukemura amakimbirane ku ngingo zijyanye n’ubukristu. Ihohoterwa rero riba ririmo amakimbirane.”

"Nk’urukiko rero dufite ubunararibonye (experience) ku bibazo bituma abantu babana mu makimbirane kandi baba barasezeranye kubana mu Rukundo.”

Padiri Komezusenge yavuze ko ashingiye ku birego bijya mu nkiko, asanga ikibazo cy’amakimbirane mu muryango gihangayikishije.

Ati “Ingo zisaba gatanya ni nyinshi, hari n’abadasaba gatanya ariko ugasanga babanye nabi, hari n’abatandukana ntibajye mu nkiko, bivuze ko ari ikibazo gihangayikishije.”

Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ngo no mu kazi kimaze igihe gihangayikishije.

Imibare yo muri 2022 igaragaza ko abagore bakorewe ihohoterwa bari bavuye kuri 35% muri 2015 bakagera kuri 37 muri 2019-2020, mu gihe abagore bakorewe ihohoterwa n’abagabo babana bavuye kuri 40% muri 2015 bakagera kuri 46% muri 2020.

Ibi kandi binajyana n’ikibazo cy’inda zidateganyijwe mu rubyiruko.

Inzego zitandukanye zitabiriye igikorwa cyo gutangiza porogaramu yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Inzego zitandukanye zitabiriye igikorwa cyo gutangiza porogaramu yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Myr Anaclet Mwumvaneza ni we watangije ku mugaragaro iyi porogaramu
Myr Anaclet Mwumvaneza ni we watangije ku mugaragaro iyi porogaramu
Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa CEJP
Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa CEJP
Padiri Sylvere Komezusenge, Umuyobozi w'urukiko rwa Kiliziya
Padiri Sylvere Komezusenge, Umuyobozi w'urukiko rwa Kiliziya
Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda yitabiriye igikorwa cyo gutangiza porogaramu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Myr Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda yitabiriye igikorwa cyo gutangiza porogaramu yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Robert Angove, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya SCIAF yitabiriye iki gikorwa
Robert Angove, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya SCIAF yitabiriye iki gikorwa
Diyosezi ya Gikongoro ni imwe muri 2 zizakorerwamo n'iyi porogaramu
Diyosezi ya Gikongoro ni imwe muri 2 zizakorerwamo n'iyi porogaramu
Helene Henry, ushinzwe guhuza ibikorwa by'iyi porogaramu
Helene Henry, ushinzwe guhuza ibikorwa by'iyi porogaramu
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose