Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Balthazar yasabye urubyiruko gushyira mu bikorwa imyanzuro bavanye muri Forum ya 8.

Kuri uyu wa 22 Kanama 2025 hasojwe ihuriro ry’urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi ryaberaga muri Paruawasi ya Ruyenzi. Ni ihuriro ryatangiye tariki ya 19 Kanama 2025, ryahujwe no gusoza Yubile y’impurirane mu rwego rw’urubyiruko. Nyuma y’isengesho ryo gusingiza Imana, urubyiruko rwitabiriye Forum rwahawe ikiganiro kivuga ku mihamagaro. Urubyiruko ruvuga ko iyi Forum yababereye umwanya mwiza wo kwiga inyigisho nziza babateguriye bakaba batahanye impamba ishimishije.

Myr Balthazar yasabye urubyiruko gushyira mu bikorwa imyanzuro bavanye muri Forum ya 8.
Myr Balthazar yasabye urubyiruko gushyira mu bikorwa imyanzuro bavanye muri Forum ya 8.

Igitambo cya misa yo gusoza Forum y’urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi. Yabasabye ko banyuze kuri Bikiramariya azabafasha gushyira mu bikorwa imyanzuro bafatiye muri iyi Forum.

Mu Nyigisho ye yagarutse k’umunsi mukuru wa Bikiramariya umwamikazi w’ijuru n’isi Kiliziya yahimbaje none. Aha ni naho yahereye asaba urubyiruko kubura amaso bakarangamira uwo mubyeyi. Yagize ati “ Sinzi niba abateguye iri huriro bari babitekerejeho guhuza n’uyu munsi, ariko burya ni Imana iba yabyiteguriye. Ndabasaba kubura amaso y’umubiri n’umutima,kugira ngo turangamira uwo mubyeyi twebwe abajene.”

Ati “Hari ibanga riduhuza n’umubyeyi wacu umwamikazi w’ijuru n’isi, Bikira Mariya arabakunda byahebuje, ni ikimenyimenyi mu bo yabonekeye 90% mu bantu yabonekewe ni abana n’urubyiruko. I Kibeho yabonekeye abajene nkamwe, I Lourde mu Bufaransa yabonekeye abajene ndetse n’ I Fatima nabo ni abana nkamwe.

Myr yasabye urubyiruko gufatira urugero kuri Bikiramariya kuko nawe yabaye umujene kandi yatowe ari mu kigero nk’icyabo., ni mumurangamire, mumwige ingiro n’ingendo kandi mumugishe inama. Bikira Maria ni umubyeyi wacu, umubyeyi w’Imana,ni umubyeyi wita ku bana be.

Ni umubyeyi, uduherekeza mu buzima bwacu bwa buri munsi, aduherekeza kuva twasamwa kugera igihe tuzapfira. Myr Balthazara asoza asaba urubyiruko n’abakristu bose gukomera kuri Bikiramariya no gukurikiza inama n’ingero nziza za Bikiramariya.

Padiri Gracien Nkurikiyimana omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Kabgayi, yasabye urubyiruko ko imbuto bakuye muri Forum zizakomeza kububaka bakaba urubyiruko rukunda Imana n’abagenzi babo. Yashimangiye ko bishimiye urukundo n’urugwiro ababyeyi bo muri paruwase ya Ruyenzi na Gihara babakiranye avuga ko bungutse inshuti kandi bazakomeza gusigasira uwo mubano. Padiri Omoniye yaboneyeho kubwira urubyiruko ko Forum ku rwego rw’igihugu izabera muri Diyosezi ya Byumba, asaba urubyiruko gutangira kuyitegura.

Mu izina ry’ababyeyi bakiriye urubyiruko muri paruwase ya Ruyenzi na Gihara bashimiye urubyiruko rwitabiriye Forum bavuga ko bababereye abana beza mu miryango.Yagize ati “ Twarishimye ko mwaje mutugana kandi mwatubereye abashyitsi beza b’umugisha. Kuri twe twashakaga kugumana namwe, mwatweretse ko muri abana bafite uburere, twafatanyaga imirimo yo mu rugo tuz dufite ikizere cy’urubyiruko rwacu

Mu izina ry’ababyeyi bakiriye urubyiruko muri paruwase ya Ruyenzi na Gihara bashimiye urubyiruko rwitabiriye Forum bavuga ko bababereye abana beza mu miryango.Yagize ati “ Twarishimye ko mwaje mutugana kandi mwatubereye abashyitsi beza b’umugisha. Kuri twe twashakaga kugumana namwe, mwatweretse ko muri abana bafite uburere, twafatanyaga imirimo yo mu rugo tuz dufite ikizere cy’urubyiruko rwacu

Mu myanzuro urubyiruko ruvuga ko rwafatiye muri Forum harimo kumenya ko ibyiza biri imbere, kandi ko bikomoka kuri Nyagasani Yezu, bafashe umwanzuro wo kubiharanira, bihatira gukora ikiza banasenga.

Umuyobozi w’urubyiruko akomeza agira ati “Twigishijwe ko umujeni ugira ishyari atari smart, twize ko inyungu ya mugenzi wawe aba ari yo yawe n’ iterambere rya mugenzi wawe akaba ari n’ ishema ryawe.

Twatojwe gukunda no gusoma bibiliya tugatungwa n’ijambo ry’Imana, twafashe umwanzuro wo kutagira ubunebwe bwo gusoma Bibiliya ahubwo tugashishikariza bagenzi bacu kuyisoma”

Urubyiruko ruvuga ko bize ko kutagira umuryango wa agisiyo Gatolique ubarizwamo, utagira inshingano, udafasha kiliziya, utagira ikoraniro ry’abasenga cyangwa korali abarizwamo, uwo mujene aba ari Mpagazehe, ntabwo aba ari smart. Dutahanye ko tutari ba mpagazehe, ahubwo tugiye kwamamaza ibyo tuvanye muri forumu mu makoraniro atandukanye.

Dutahanye intego yo gusenga ubutitsa, ariko kandi twamenye ko hari isengesho Imana itakira, iry’ubwirasi, ubwikunde n’iribuzemo ukwemera, kwihangana no gutegereza ugushaka kwa Nyagasani.

Twiyemeje gukomera kuwo twemeye tudasamaye, oya ikaba oya, oya, yego ikaba yego ,tukirinda abadushuka kuko ntawe ujyana imineke itonoye ku isoko niyo abikoze ntakindi acyuraa uretse amasazi

Twiyemeje kurwanya ubunebwe kuko umujene w’umunebwe aba Atari smart. Ni ngombwa gukora cyane tukiteza imbere, tugasenga by’ukuri bitari ugusuhuza Yezu ahubwo tukamushengerera.

Tugiye kubera abandi urumuri ku buryo twigisha ntacyo tuvuze. Kuko twigishijwe ko amahitamo arimo amoko 2. Gushyira imbere Imana ndetse no kwikunda. Twe twahisemo gukunda Imana na bagenzi bacu. Twiyemeje kurinda no kutanduza umwambaro wa Batisimu twahawe, tugomba gusukura umwambaro wacu w’ubukwe, kugirango tuzabashe kwakirwa igihe nikigera.

Forum y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi ibaye ku nshuro ya 8, ije ikurikira urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwose rwo mu Rwanda rwabaye ku itariki ya 03/08/2025. Ni nyuma y’uko Abepisikopi gatolika mu Rwanda banzuye ko Forum y’urubyiruko k’urwego rw’igihugu izajya isimburana n’urugendo nyobokamana I Kibeho akaba ari ku nshuro ya mbere uyu mwanzuro ushyizwe mu bikorwa.13

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose