Myr Balthazar yatangije Forum y’urubyiruko iri kuba ku nshuro ya 8 ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi rwatangiye Forum iri kuba ku nshuro ya 8. Ni forum iri kubera Paruwase ya Ruyenzi na Gihara dore ko urubyiruko rwakiriwe mu miryango yo muri izi paruwase zombi Gihara na Ruyenzi. Insanganyamatsiko ya Forumu y’urubyiruko uyu mwaka iragira iti”Abiringira Uhoraho ntibadohoka mu rugendo. Urubyiruko rusaga 800 rwaturutse muri paruwasi zigize Diyosezi ya Kabgayi uko ari 31 rukaba ruzamara iminsi itatu muri iyi Forum iri kubera ku Ruyenzi iszasozwa tariki ya 22/-8/2025.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, mu gitambo cya misa yaturiye urubyiruko rwitabiriye Forum yabibukije ko abamenye Imana bagendana amizero, abasaba kuba ibimenyetso n’ibikoresho by’amizero.
Yagize ati” Turimo kwizihiza iyi Forum dukomeje n’urugendo rwa Yubile y’impurirane ya kiliziya yose, imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda. Intego yacu ni amizero kuko twamenye Yezu Kristu, turi abagendana amizero. Abamenye Imana bagenda amizero, ni mube urubyiruko rutwaye ayo mizero, mbere na mbere mwakire ayo mizero ashingiye muri Yezu Kristu , ni mumara kuyakira mubere abandi ibimenyetso n’ibikoresho by’ayo mizero, mube ababibyi b’amizero, aho mugenda, mu bo mubana , mu miryango yanyu, mu gihugu cyacu , muri Kiliziya yacu twese tube abagenda ayo mizero.
Myr yashishikarije urubyiruko guhora biringira Uhoraho nk’uko ni insanganyamatsiko ya Forum ibivuga. Ati “Rubyiruko ni mwemere Imana, Imana ibabere soko y’imbaraga z’ubuzima na soko y’amizero. Ni muhange amaso Yezu Kristu we mizero yacu, ni tumurangamire tumukunde kuruta byose, kugira ngo imitima yacu idacogozwa n’ukwiheba.”
Myr Balthazar yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe menshi, abasaba kudacogora no kutananirwa kuko bari kumwe na Yezu Kristu iminsi yose. Yagize ati” Uri kumwe na Yezu ntadandabirana. Nimufatane urunana, mugane amatsinda y’urubyruko, muhurire mu mahuriro abakomeza kandi abaha imbaraga mushyigikirane kugira ngo amahirwe yose mufite muyakoreshe neza ntabanyure mu myanya y’intoki.
Myr yasoje inyigisho ye abwira urubyiruko ko abakunda kandi abaragije umusaraba wa Kristu. Yifashishije amagambo yavuzwe na mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II aragiza urubyiruko rw’isi yose umusaraba mu 1984 agira ati “Rubyiruko nkunda, mbaragije umusaraba wa Kristu muwuheke ube ikimenyetso cy’urukundo Nyagasani Yezu akunda abantu kandi mwamamaze hose ko nta handi hari umukiro no gucungurwa uretse muri Kristu wapfuye akazuka.”
Myr Balthazar yatangije Forum y’urubyiruko mu rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi ibaye ku nshuro ya 8 yifuriza urubyiruko Forum nziza n’urugendo rwiza rw’ukwemera n’urukundo. Yabifurije kandi Yubile nziza kuko urugendo rwa Yubile rugikomeza. Yagize ati” Ndabifuriza Forum nziza y’amahoro,ibyishimo n’umunezero. Ndabifuriza Forum yo gusabana no kungera kumva ijwi rya nyagasani ritubwira ko adukunda kandi ko atwohereza kuba intumwa z’urukundo.”
Omoniye w’urubyiruko muri Diyosezi ya Kabgayi padiri Nkurikiyimana Gracien yavuze ko iyi Forum ifite umwihariko wo kuba ibaye mu gihe kiliziya iri muri Yubile y’impurirane. Yavuze muri iri huriro hazanasozwa yubile mu rwego rw’urubyiruko mu rwego rw aDiyosezi. Iyo yubile y’urubyiruko ikaba yari yatangirijwe muri paruwasi ya Gitarama kuva ku itariki ya 05-09/08/2024. Yagize ati “Twishimiye kuza hano muri Forumu, ntituzahave amara masa, tuzishime kandi dusenge kandi dusabane tuzirikana ko amizero yacu ari Yezu Kristu wapfuye akazuka.”
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ihuriro ryabo rizwi nka Forum bavuga ko bishimiye kuza muri iri huriro dore ko uyu mwaka nta forum yo ku rwego rw’igihugu yabaye kuko bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho bari kumwe n’Abepisikopi b’Afurika na Madagascar.
Igihozo Diane wo muri paruawsi ya Ruyenzi yabwiye Kinyamateka ko muri Forum ahungukira byinshi harimo gusenga no gusabana n’abandi. Bityo bikamurinda kwigunga ahubwo akahabonera inshuti nyinshi. Yagize ati” Njyewe ni ubwa 3 nitabiriye Forum, mpungukira kumenya gusenga kandi duhabwa n;ibiganiro birimo inyigisho zo kudufasha mu buzima bwacu. Buri uko ngiye muri Forum nunguka izindi nshuti nshya.”
Joseph Sibikinisho nawe yavuze ko Forum imufasha kumenya uko yitwara nk’urubyiruko rw’umukristu. Inyigisho abonera muri Forum ngo zimufasha gukura mu bukristu bwe bigatuma atera intambwe. Ati” Ndashimira Kiliziya yemeye ko uyu mwanya w’urubyiruko ubaho, ni ingenzi cyane kandi uradufasha kuko tuhigira byinshi by’ingirakamaro. Navuga inyigisho zo kudufasha kwiteza imbere no kwihangira imishinga, kumenya kwirinda ibishuko biri hanze aha no kudushishikariza kujya mu miryango y’agisiyo gatolika.
Umunsi wa mbere wa Forum y’urubyiruko mu rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, hanatanzwe ibiganiro bitandukanye aho urubyiruko rushishikarizwa kugumisha amizero yabo muri Kristu wapfuye akazuka aho kujya kwishora mu bindi.
Urubyiruko rwa Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya I Gitarama rukaba rwanashyikirije umusaraba wa Forum urubyiruko rwa Paruwase ya Ruyenzi.
Mu mwaka w’I 1984 ari ho Mutagatifu Papa Yohani Paul wa II yaragije umusaraba munini urubyiruko rw’isi yose, avuga ati “Rubyiruko nkunda mbaragije umusara wa Kristu , muwuheke nk’ikimenyetso cy’urukundo nyagasani Yezu akunda abantu kandi mwamamaze hose ko nta handi hari umukiro w’ugucungurwa uretse muri Kristu wapfuye akazuka. Iyi ikaba ari nayo yabaye inkomoko y’iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko bakunze kwita (JMJ) Journe Mondial de la Jeunesse) ari naho havuye igitekerezo cyo guhuriza hamwe urubyiruko rwose mu gihugu mu cyo bita Forum National de Jeunes ku rwego rw’I Gihugu. Kuva Forum yatangira mu mwaka wa 2002, Nyuma y’ihuriro ry’urubyiruko ryabereye I Torontomuri 2002, umusaraba wagiye uhererekanwa mu bihugu byinshi, kugeza ubwo ugeze mu Rwanda. Umusaraba wabaye ikimenyetso gikomeye cya Forum y’urubyiruko, kuva ku ihuriri rya mbere ryabereye I Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, umusaraba wa Forumu watambagiye mu ma Paruwasi yose agize kiliziya y’u Rwanda kenshi gashoboka. Umusara wo ku rwego rw’igihugu ni wo wagiye ugaba amashami ku rwego rw’amadiyosezi ari nawo ubu waherejwe paruwasi ya Ruyenzi na Gihara.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.