Myr Jean Bosco Ntagungira yahimbaje isabukuru y’umwaka umwe amaze ahawe inkoni y’ubushumba.
Kuri iki cyumweru tariki ya 05Ukwakira 2025 muri paruwasi yaragijwe Mutagatifu Dominiko I Butare Myr Jean Bosco Ntagungira yatuye igitambo cya misa yahimbarijemo isabukuru y’umwaka umwe amaze ahawe inkoni y’ubushumba bwo kuyobora Diyosezi ya Butare. Hari tariki ya 05/10/2024 kuri Katederale ya Butare ubwo Nyiricyubahiro Antoni Kalidinari Kambanda yashyikirizaga inkoni y’ubushumba Myr Jean Bosco Ntagungira asimbuye Myr Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu ijambo rye, Myr Jean Bosco Ntagungira yashimiye Nyiricyubahiro Myr Filipo Rukamba umwepisikopi uko bagendanye muri uyu mwaka wose, uko yagiye amwereka iyi Diyosezi kandi anamwereka uko ubutumwa bukorwa. Anashimira Nyicyubahiro Antoni Karidinali Kambanda wamushyikirije inkoni y’ubushumba ndetse n’abasaseredoti ba Diyosezi ya Butare bakorana ubutumwa.
Agaruka kuri iyi sabukuru y’umwaka umwe amaze ari umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare Myr Ntagungira yagize ati” Nishimye kubera iyi sabukuru y’umwaka umwe maze ndi umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare. Umwaka umwe uba umeze nk’umusingi kuko ari umwanya wo guhura n’abantu, ukamenya uko ubutumwa buhagaze. Ndashimira Imana, abasaseredoti n’abakristu hamwe kandi na Myr Filiopo Rukamba nasimbuye ko twabigendanyemo neza nkamenya byose uko bimeze. Byampaye imbaraga zo kumva ko imyaka iri imbere bizagenda neza kandi ko hari ikizere cy’uko byose bizagumya kujya mbere kandi bigatungana. Uyu ni umwanya mwiza wo gushimira Imana ko kuri iyi ntambwe y’umusingi ubu tugiye kubaka byinshi, tukubaka ubutumwa, tukubaka ingoma y’Imana mu byishimo no mu bufatanye.”
Umwepisikopi atorerwa kwigisha, kuyobora no gutagatifuza imbaga, mu nyigisho ye Myr Jean Bosco Ntagungira yasabye abakristu ba Diyosezi ya Butare guhora basaba Nyagasani akabongerera ukwemera kandi ukwemera kwabo bakagushyira mu ngiro nk’uko n’intumwa ari ko zabigenje.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange SEBUTEGE yifatanyije n’abakristu ba Diyosezi ya Butare kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe ushize Myr Ntagungira Jean Bosco atorewe kuyobora iyi Diyosezi. Yagize ati “Twishimiye kwifatanya namwe kuri iyi sabukuru y’umwaka umwe ya Myr wacu amaze atorewe kutuyobora, turashimira Imana ko yamurinze kandi ko ikomeje kumurinda kandi turamushimira ibyo tumaze kugeraho dufatanyije. Iyo umuntu yizihiza isabukuru ni umwanya mwiza wo gushimira Imana ariko ni n’umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma ukareba intego wari wihaye niba warazigezeho.”
Mayor Ange Sebutege yavuze ko mu izina ry’abaturage bashimira nyiricyubahiro Myr Jean Bosco Ntagungira kuko bimwe mu byo yari yemereye abakristu bo muri iyi Diyosezi bimwe muri byo yabashije kubigeraho, uyu munsi bakaba bishimiye ko batangije kumugaragaro Pacis TV ishami rizakorera mu ntara y’amajyepfo.
Mayor kandi yashimiye n’abakristu uruhare bagira mu gufasha umwepisikopi gusohoza inshingano ze ziba zinakomeye. Yamwijeje ko no muri uyu mwaka uri imbere ndetse no mu yindi myaka bazakomeza ubufatanye.
Abasaseredoti ba Diyosezi ya Butare bibumbiye mu muryango ubahuza Fraternitas Nostra, umuryango ugizwe n’abapadiri bose ba Diyosezi ya Butare bifurije Myr Ntagungira Jean Bosco isabukuru nziza y’umwaka amaze ahawe inkoni n’inkuyo yo kuba umushumba wabo atera ikirenge mu cy’umushumba mwiza ari we Yezu Kristu. Mu izina ry’abapadiri bose, Padiri Callixte ukorera ubutumwa mu iseminari nto ya Nyumba yabigarutseho agira ati “Umusaseredoti atorerwa kwigisha kuyobora no gutagatifuza imbaga y’abakristu. Myr wacu turamushimira uburyo akomeje kuyobora imbaga y’abakristu yaragijwe ndetse no kuyitagatifuza nk’uko amaze kuduturira igitambo cy’ukaristiya.”
Yakomeje agira ati” Turashimira Imana ko umwepisikopi wacu atahawe umutima wuje ubwoba ahubwo yahawe umutima wuje imbaraga urukundo no kwitsinda (2 Timote-1-7). Ati” Turagushimira nyakubahwa mwepisikopi wacu ko mukomeje kubera umwami wacu umuhamya, mukaba mushoboye kumubera umuhamya mu bo mwaragijwe bose mutarumanza kandi mushishikariye gukomeza kwigisha. Mwadushishikarije kutanangira imitima yacu nitwumva ijambo ry’Imana no gukomera ku kwemera ndetse no kuba abahamya b’ukwemera. Turabashimira kandi tuzakomeza kubasabira kugira ngo ibyiza byose mwashinzwe Roho mutagatifu azabashoboze kubyuzuza.
Mukamunana Cesiliya na Niyonzima Joselyne ni abakristu ba Diyosezi ya Butare by’umwihariko basengera kuri Paruwase yisunze Mutagatifu Dominiko bavuze ko bishimye cyane kubera isabukuru yumwaka ushize Myr Jean Bosco Ntagungira ari umwepisikopi wabo kandi bakaba bamwifuriza isabukuru nziza, ishya n’ihirwe mu murimo wo kuyobora Diyosezi ya Butare. Bati “Turashimira Imana ko tumaze umwaka dufite umwepisikopi mushya, twishimiye guhabwa umushumba mwiza Myr Jean Bosco Ntagungira afite imbaraga kandi aradukunda nk’abakristu ba Butare. Turamwifuriza amahoro n’amahirwe mu nzira y’ubutumwa Imana yamutoreye.”
Myr Jean Bosco Ntagungira yatorewe kuyobora Diyosezi ya Butare tariki ya 12 Kanama 2024 na Papa Fransisiko, yari asanzwe ari Padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis I Kigali ari naho yavukiye. Yahawe inkoni y’ubushumba bwo kuyobora Diyosezi ya Butare na Karinali Kambanda tariki ya 05/10/2024. Myr Ntagungira akaba ari umwepisikopi wa 3 uyobora Diyosezi Butare nyuma ya Myr Filipo Rukamba yasimbuye na Myr Jean Baptiste Gahamanyi.
Icyitonderwa ku itariki: Legacy reg_date 2029-10-05 falls 1460 days after this row was created (2025-10-06), so it is treated as a data-entry error and the creation date is used instead.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.