Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Muyengo aratabariza abaturage ba Uvira

Myr Sebastien Joseph Muyengo,Umwepisikopi wa Uvira, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aratabariza abatuye Uvira avuga ko hakomeje kugaragara umwuka w’ubwoba butewe n'ubwicanyi n’urugomo bikomeje kwiyongera muri uyu Mujyi.

Myr Muyengo aratabariza abaturage ba Uvira
Myr Muyengo aratabariza abaturage ba Uvira

Mu butumwa yatangaje kuwa 23 Gashyantare 2025, yagize ati” Nje kubaha ubu butumwa bitewe n’ibihe turimo bikomeye ku batuye muri Uvira. N'ubwo intambara nyir’izina itaratugeraho, dutewe ubwoba n'amasasu avuga amanywa n'ijoro, ubujura bujyana n'ubugizi bwa nabi bwibasira abantu mu ngo zabo, mu ngo z'abihayimana, no mu bigo by'ubucuruzi."

Myr Muyengo akomeza avuga ko muri uyu mujyi Serivisi zose zaba iza banki ,amavuriro, amasoko, ikoranabuhanga zafunze; Ndetse abayobozi n’abasirikari bamwe bakaba barahunze bamwe bakajya i Burundi abandi Tanzaniya.

Ati “Ubu abaturage bari mu buzima butoroshye nta buryo bwo gukora ingendo buhari nta tumanaho n’ibindi bibafasha mu buzima bwa buri munsi."

Myr Muyengo yagaye Igisirikare cy'iki gihugu n'abiyita abarwanashyaka b'igihugu, avuga ko bibabaje kuba aho kugira ngo barinde abaturage n'ibyabo ahubwo ari bo babasonga.

Ashingiye ku Ijambo ry'Imana, yahamagariye buri wese kwirinda ibikorwa by'ubwicanyi n'ubusambanyi, abasaba guharanita amahoro.

Myr Muyengo kandi yasabye impande zihanganye gushyira intwaro hasi no guhagarika ibikorwa by’urugomo, bagiriye abaturage, benshi basigaye badafite kirengera.

Yasabye n'abaturage kwirinda kugwa mu mutego w’intambara n'amakimbirane y'urudaca.

Ubu butumwa bwa Myr Muyengo buje nyuma y'ubutumwa bwa Bagenzi be ba Goma na Bukavu na bo bavuganiye abaturage basaba abashyamiranye kutarwanira mu baturage kuko bihitana ubuzima bwa benshi b'inzirakarengane.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose