Myr Smaragde Mbonyintege yahimbaje imyaka 50 amaze ahawe ubusaserdori
Kuri uyu wa 15 Kanama 2025, Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yahimbaje Yubile y'imyaka 50 amaze ahawe ubusaserdoti mu rwego rw'ubupadiri.
Mu Ijambo yagejeje ku bakristu, yavuze ko akishimiye kuba Padiri mu myaka yose amaze kuko yabuhawe yarabwifuje kuva akiri muto. Atiti”Ubusaseredoti navutse mbushaka kuva mfite imyaka 3, nabonye umupadiri waje iwacu mu Rutobwe aje gutanga amasakaramentu k’umurwayi, mbona ukuntu akora ibintu byiza nanjye ndavuga nti nzaba padiri. Kuva icyo gihe kuri iyo myaka itatu ntabwo byigeze bimvamo. Kuva icyo gihe mfite imyaka itatu nabaye Padiri, Sinigeze ntekereza no kuzuka.”
Myr Smaragde Mbonyintege yahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti tariki ya 20/07/1975. Yavuze ko byanyuze mu nzira nyinshi kugira ngo agere ku bupadiri, dore ko bari babanje no kubimwima. Agira ati “, Ndangije umwaka wa 6 w’amashuri abanza nasabye kujya kuba padiri barabinyima. Nari muremure bigaragara ko ndi mukuru kandi padiri wari ubishinzwe yarashakaga abatoya. Barabinyimye banyohereza kwiga muri ecole normal mu Byimana. Icyo gihe nari nasabye ibintu bitatu, kuba padiri byakwanga nkaba umuganga byakwanga nkaba mwarimu. Binyuze mu nzira nyinshi Imana yishakiye, nabonye bibiri, mba padiri kandi mba n’umwarimu. Nabaye Padiri mbikunze, nabisabye kandi nabiharaniye ngo bibe byo.
Myr Smaragde yavuze ko yamaze imyaka 24 ari umurezi mu iseminari, n’ubwo yigishaga ariko ngo ibyo yigagaga byari byinshi kuruta ibyo yigisha. Aha niho yahereye abwira abapadiri ko ishuri rya padiri ritarangira riba mu byo akora. Ati “Umupadiri imirimo akora ni ishuri ry’ubuzima bwe bwa buri munsi. Padiri ni umunyantege nke, imirimo akora yahamagariwe irenze ububasha bwe n’imbaraga ze, ariko uwagutoye arabizi kukurusha, ibyo ugomba kubimenya akaba ari wegamira kugira ngo ukore ibyo yagutoreye.”
Uretse Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikpi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru uhimbaza Yubile y’uimyaka 50 y’ubusaseredoti. Diyosezi ya Kabgayi ifite abapadiri bahimbaza Yubile y’imyaka 25 y’ubusaseredoti. Abo ni Padiri Sylvère Komezusenge ushinzwe urukiko rwa Kiliziya akorera ubutumwa na padiri Themistocles Ndayimiye ukorera ubutumwa mu gihugu cy’Ubutariyani, na Padiri Geremie Habyarimana ukorera ubutumwa mu gihugu cya Espagne, Padiri Athanase Mutarambirwa uri mu gihugu cy’Ububiligi na Padiri Jean Marie Vianney Bizumuremyi nawe uri mu Bubiligi na Padiri Petero Claver Nzabihimana uri mu gihugu cya Canada.
Myr Smaragde Mbonyintege yasangije abapadiri ibintu 4 by’ingenzi mu buzima bw’umusaseredoti avuga ko ikintu cy’ibanze mu buzima bw’umusaseredoti ari isengesho. Yagize ati “Isengesho, rirarushya, rirananirana, yewe no kurivuga bikakugora ariko warirangiza bikakunogera. Isengesho ni ibanga rikomeye ry’umusaseredoti ashingiraho ibindi byose.”
Myr Smaragde yavuze ko Ukarisitiya mu buzima bw’umupadiri ari ingenzi kuko ari yo ahamagariiwe. Ati” Ukarisitiya yavukiye rimwe n’umusaseredoti, umusaseredoti ni umuhereza w’ukarisitiya akaba n’umuvandimwe wayo. Umupadiri udafite ukarisiyata ku mutima aba yarononekaye cyangwa se aba yononekara.
Icya gatatu Myr Smaragde yavuze umupadiri ashingiraho ni umubano mwiza hagati ye n’umwepisikopi n’abagenzi be, kuko umupadiri abereyeho gufatanya na bagenzi be aho yaba ari hose. Ati”Nta mu padiri wa Nyamwigendaho, icyo akora cyose agikorana n’umwepisikopi na bagenzi be.”
Icya kane ni ukwegera abakristu. Ati“Kubaho ni ukubana n’abo ushinzwe. Ibyishimo bya Padiri biva mu zo aragiye, ibyishimo by’umukristu bikava mu mushumba umuyoboye. Aha rero niho hari ibanga rikomeye rya Padiri.
Agaruka k’umwihariko wa Yubile ye y’imyaka 50 y’Ubusaseredoti asangiye na Paruwase yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama. Myr Smaragde yavuze ko yishimiye guhimbazanya Yubile y’imyaka 50 na Paruwasi ya Gitarama.
Ati” Nishimiye gukorera iyi Yubile y’ubusaseredoti hano I Gitarama, bitewe n’impamvu nyinshi mwagombye kuba muzi. Paruwase ya Gitarama n’ubusaserdoti bwanjye no mu itangira ryayo turangana. Kandi iyi paruwasi ni nayo yari inzira yanjye mva muri santarale ya Rutobwe muri paruwasi ya Cyeza nza I Kabgayi. Yavuze ko ivuka ry’iyi paruwase arizi n’uko yagiye ikura akaba abizi neza. Yashimiye abakristu ba Paruwase ya Gitarama umwete n’umurava bagize mu guteza imbere paruwase yabo no kuba barayivuguruye ikaba ari nziza ibereye amaso.
Myr Smaragde yavuze ko bifuzaga kugira Kiliziya nziza I Ruhande rw’umuhanda wa Kaburimbo ngo ibe urumuri rwa Bikiramariya ruri k’umuhanda, umubyeyi umurikira abagenzi, agaherekeza abagenda akakira abaza. Yashimiye abakristu ba Gitarama ko babyumvise neza kandi bagashyira ishusho ya Bikiramariya ahagana k’umuhanda aho buri wese amwitegereza.
Ibirori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 50 y’ubusaseredoti kuri Myr Smaragde Mbonyintege byakomereje mu mugoroba wo kwizihiza iyi Yubile, ni umugoroba witabiriwe na Myr Visenti Harolimana Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Uyu mugoroba ukaba witabiriwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri zone ya Kabgayi hamwe n’abihayimana batandukanye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.