Kinyamateka
Kwamamaza
KM
Kinyamateka
Aheruka

NAVI Pillay wabaye umuyobozi w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yahawe igihembo kitiriwe Nobeli

Tariki 9 Ukwakira 2026, ni bwo Umunyafurika y'Epfo, NAVI Pillay, yatangajwe ko yegukanye igihembo cyitiriwe Nobeli cy'umwaka wa 2026.

NAVI Pillay wabaye umuyobozi w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yahawe igihembo kitiriwe Nobeli
NAVI Pillay wabaye umuyobozi w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yahawe igihembo kitiriwe Nobeli
Nk'uko tubikesha urubuga rw'abategura iki gihembo, Navi Pillay yarwanye ishyaka rikomeye mu kwimakaza ububasha bw'amategeko mpuzamahanga. 

Nk'umuntu wize amategeko, yagize uruhare rukomeye mu kuburanira abarwanyaga aparthaid. Mu 1988 yabonye impamyabumenyi y'Ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Harvard. 

Mu 1995 yagizwe umucamanza mu rukiko rw'ikirenga muri Afurika y'Epfo. Nyuma y'imyaka ine, yagizwe umucamanza mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha aza no kurubera umuyobozi.  

Muri uru rukiko ni ho yagaragarije ishyaka mu kugaragaza uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikoreshwa nk'intwaro ya Jenoside n'ibyaha byibasira inyoko muntu. 

Nyuma yaje kugirwa umucamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Muri 2008 kugera 2014 yabaye Komiseri mukuru w'ishami ry'umuryango w'Abibumbye riharanira kurengera uburenganzira bwa muntu.  

Navi Pillay kandi yabaye umuyobozi w'akanama mpuzamahanga kigenga kashyiriweho gukora iperereza ku butaka bwa Palesitina bwavogerewe akanama yayoboye muri 2021 kugera 2025. Yabaye kandi umucamanza mu rukiko rwashyiriweho gusuzuma ikirego cya Myanmar yashinjwaga Jenoside. 

Komite ishinzwe gutanga iki gihembo, ivuga ko yahisemo Dr Pillay kubera uruhare yagize mu guharanira iyubahirizwa ry'amateheko mu miryango mpuzamahanga. Ivuga kandi ko ari umuntu w'inyangamugayo, utagira ubwoba kandi wumva neza ibirebana n'iyubahirizwa ry'amategeko. 

Dr Pillay afatwa nk'urugero rwiza muri iki gihe kirimo intambara nyinshi no gushyamirana ndetse no kurenga nkana ku mategeko mpuzamahanga. Komite itanga igihembo yibutsa amahanga ko uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane no guhosha intambara ku isi ari ukubahiriza amategeko, uwagize nabi akabiryozwa n'amategeko. 

Igihembo cyitiriwe Nobeli cyahawe Dr Navi Pillay gifite agaciro ka Miliyoni 1,2 y'amadorali, akaba azagishyikirizwa tariki 10 Ukuboza 2026, I Oslo muri Noruveji. 
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose