Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

“Ndashima n’abanciye intege kuko bambereye impamvu yo kwiga gutwaza mu bigeragezo”Mama Beatha uhimbaza Yubile y’imyaka 25

Mama Beatha Mukamurama, umwe mu bihaye Imana bo mu Muryango w’Ababikira b’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika, yahimbaje Yubile y’imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana, ashimira abamubereye urugero rwiza ndetse n’abamuciye intege, avuga ko ibyiza n’ibigeragezo yanyuzemo byamufashije gukura mu kwemera.

“Ndashima n’abanciye intege kuko bambereye impamvu yo kwiga gutwaza mu bigeragezo”Mama Beatha uhimbaza Yubile y’imyaka 25
“Ndashima n’abanciye intege kuko bambereye impamvu yo kwiga gutwaza mu bigeragezo”Mama Beatha uhimbaza Yubile y’imyaka 25

Yahimbaje iyi Yubile ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, muri Paruwasi ya Gihara yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo, mu Gitambo cya Misa cyo kwakira amasezerano ya mbere y’ababikira babiri n’amasezerano ya burundu y’umubikira umwe bo mu Muryango w’Ababikira b’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika.

Igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, ari kumwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu ijambo rye, Mama Beatha Mukamurama yashimiye Imana yamuhamagaye akanayiyegurira, ashimira ababyeyi be bamuhaye ubuzima bakamurera, ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwe rwo kwiyegurira Imana.

Yagize ati ‘’Mumfashe gushimira Imana kuko yampaye ibyo nayisabye mu myaka 25 ishize nyiyeguriye ndetse inandengerezaho, mbere na mbere ndayishimira ko yandemye mu ishusho yayo. Ndashimira ababyeyi bampaye ubuzima barabubungabunga bantoza iby’Imana nkiri muto, ari nabyo byabaye intandaro yo kumva ijwi ryayo no kuryitaba.’’

Yakomeje avuga ko Imana yamuhamagaye mu buryo bwihariye, akemera kuyitaba no kuyegurira ubuzima bwe.

Ati ‘’Yantoranyije mu bandi benshi, ingira umwihariko wayo irantontesha atari uko mbikwiye ahubwo kubera ubuntu bwayo. Yampamagaye mu izina ryanjye maze numva ijwi ryayo ndavuga nti karame Nyagasani ndaje ngo nkore ugushaka kwawe. Yarandabagije maze anyitura iyo neza n’urukundo nyegurira ubuzima bwanjye bwose.’’

Mu kwizihiza imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana, Mama Beatha Mukamurama yavuze ko atibagiwe uruhare rw’abavandimwe, abaturanyi, abarezi ndetse n’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika bamwakiriye mu muryango bakamufasha gukomeza gukura mu buzima bw’isengesho.

Ati ‘’Abadominikani bantoje gukunda abakene n’ababaye bose, bantoje gutega amatwi umuntu wese uje adukeneye. Uzi kubona umuntu aje agusanga yijimye mu maso yashobewe maze agataha yishimye amwenyura asimbuka asingiza Imana avuga ati burya koko Imana ibaho iracyakora ibitangaza. Ibyo biranyura umutima wanjye.’’

Yavuze ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza iyi Yubile, yafashe umwanya wo gusubiza amaso inyuma, yibuka aho yavuye n’aho ageze, asanga urugendo rwe rwararanzwe n’ibyiza ndetse n’ibigeragezo.

Ati ‘’Nasanze narahuye na byinshi byiza ndetse n’ibibi bitabuze. Ibyiza byagiye bintera ibyishimo ndyoherwa n’umuhamagaro wanjye ariko n’ibyangoye byambereye impamvu yo gukura mu kwemera kuko byanyegereje Imana kurushaho.’’

Mama Beatha Mukamurama kandi yavuze ko muri uru rugendo atibagiwe amateka y’umuryango w’Abadominikani b’Abogezabutumwa muri Afurika, ashimira abawushinze ndetse n’abagize uruhare mu kuwubaka no kuwagura.

Ati ‘’Abo ni Soeur Marie Pascar, ntabwo turi kumwe ariko ndamushimiye. Ni abafurere b’Abadominikani ndetse n’abandi bose bafatanyije Imana ibahe umugisha.’’

Yashimiye kandi abantu bose bagiye bamubera urugero rwiza, bakamufasha kugira inyota yo kwiyegurira Imana, ndetse ashimira abagiye bamuca intege, kuko na bo yababonye nk’abamufashije gukura mu rugendo rwe rwo kwemera.

Ati ‘’Ndashimira abantu bose bambereye urugero rwiza bakantera inyota yo kwiyegurira Imana, ndashima ndetse n’abanciye intege bose kuko bambereye impamvu yo kwiga gutwaza mu bigerageza no gusengana ukwemera.’’

Mama Beatha yanakoresheje uyu mwanya asaba imbabazi umuntu wese yaba atarereye imbuto nziza, uwo atabwiye ijambo rimuhumuriza kandi yari arimutegerejeho, cyangwa uwo yaburiye umwanya wo gusura igihe yari arwaye, yagize ibyago cyangwa ari mu bibazo kandi yari yizeye guhumurizwa na we.

Mama Beatha Mukamurama yavuze isengesho ryo gushimira Imana anasubira mu isezerano rye
Mama Beatha Mukamurama yavuze isengesho ryo gushimira Imana anasubira mu isezerano rye

Yanasabye urubyiruko rwinshi kugarukira Imana, gukunda isengesho n’Igitambo cy’Ukarisitiya.

Ati ‘’Hari aba jeunes benshi bajya mu Misa iyo babonye umwanya, ntabwo bashyira imbere isengesho basenga ari uko nta Siporo yateganyijwe, ari uko nta Match ziriho kuko iyo zihari bakurikira umupira ijoro ryose amanywa yose bakirirwa baruhuka, si uko byari bikwiye kugenda rubyiruko.’’

Yibukije kandi urubyiruko ko gukorera Imana nta cyiza nkabyo, nta gihombo kibamo ahubwo bitanga umunezero, bityo abasaba kuza bagafatanya mu murimo w’Imana kuko imirima yeze ari myinshi ariko abasaruzi bakaba bake.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose