Ni irihe banga rigeza umuntu ku Butagatifu?
Abatagatifu bose babaye kuri iyi si bitegura kuyivaho neza. Bariteguye koko kuko bakoreye Imana uko byari bikwiye. Bumvise neza ko Imana ari yo yabahaye kubaho kuri iyi si. Bishimiye cyane Umwana wayo Yezu Kirisitu waberetse neza aho ubuzima bwabo bugana. Bitoje kumukurikiza nk’Inzira nziza, Ukuri n’Ubugingo. Ntibatewe ubwoba no kuva kuri iyi si. Bahoraga bifuza kuzagera mu ijuru. Bakoreye Imana batanga urugero rwiza mu bandi. Nta kindi Imana idutegerejeho kitari ukuyimenya no kuyimenyesha abandi. Ni ko gukorera Imana by’ukuri.
Kwizihiza ubuzima bw’abo batagatifu, bitubera umwanya wo kwizihirwa kuko dufite abatubimburiye mu gukorera Imana nyabyo. Buri munsi duhimbaza ubuzima bw’umutagatifu cyangwa Abatagatifu. Rimwe mu mwaka, dukora ibirori byo kwizihiza icyarimwe abatagatifu bose. Twishimira ko bageze mu byiza bitagira iherezo. Twemera tudashidikanya ko abo Kiliziya yavuze ko babaye Abatagatifu ari bo koko. Ariko hari abantu benshi bapfuye tutazi niba bari mu ijuru, muri purugatori cyangwa mu muriro. Ni yo mpamvu na none rimwe mu mwaka tugira umunsi umwe wahariwe gusabira abapfuye bose. Iyo ni itariki ya kabiri Ugushyingo. Uko kwezi kose kwa cumi na kumwe, ni ukwezi kwahariwe gusabira roho zo muri Purugatori. Iyi nyandiko ifashe abasomyi bose ba Kinyamateka muri uku kwezi kose k’ugushyingo.
Abari mu ijuru ntibigeze bishinga ibiri ku isi tubona tugenda dusiga uko imyaka isimburana. Babaye abizige bakorera Imana batiganda. Haba ubwo tubwirwa ubuzima bw’abatagatifu tukibaza niba ibyo bakoze natwe twabibasha. Ni na cyo iyi nyandiko igamije gufashamo abasomyi ba Kinyamateka. Irabaza ikibazo ishake igisubizo: Ni irihe banga rigeza umuntu ku butagatifu? Ingingo ebyiri z’ingenzi, ni zo iyi nyandiko yibandaho: Mu bice byose by’abantu harimo Abatagatifu; Ese natwe ubu twaba Abatagatifu? Turarangiza kuyisoma twumva neza ibanga twakoresha kugira ngo natwe tube Abatagatifu.
Abatagatifu mu byiciro byose by’abantu
Ibiro bya Kiliziya bishinzwe ishyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu, bisobanura birambuye ubutagatifu n’abashyirwa muri urwo rwego. Muri rimwe mu makoraniro ahuza abantu batari bake bose bashinzwe kwiga ku bashobora gushyirwa mu Bahire, Papa Fransisiko yavuze ko ubuzima bw’abatagatifu ari igisobanuro kiryoshye cy’Ivanjili. Ibyo tunabisanga mu Nyandiko ye ya gishumba yasohotse mu 2018. Ducishirije mu Kinyarwanda iyo nyandiko twayita “Mwishime Munezerwe” (Gaudete et Exultate). Yaboneyeho kugaragaza ko Abatagatifu baboneka muri Kiliziya mu bice byose by’abantu. Iyi nyandiko irifashisha ibivugwa na Minisiteri ya Vatikani ishinzwe iby’abatagatifu. Irifashisha kandi n'iyo Baruwa ya Papa twavuze. Ntituvuga menshi. Turibanda gusa ku butagatifu bwigaragaza muri Kiliziya kuva mu ntangiriro zayo. Turazirikana aho bavana imbaraga zo guca mu bicika bagacengerwa n’inema y’Imana. Turanamenya ibigenderwaho kugira ngo umuntu wapfuye asabirwe kuzandikwa mu bitabo by’abatagatifu.
Imbaraga z’abatagatifu
Kugira ngo Kiliziya yemeze ko kanaka wapfuye akwiye kumenyakana mu bayoboke bose nk’urugero rudashidikanywaho, habanza igihe kirekire cyo kubyigaho. Nta gushidikanya, abakirisitu batari bake bageze kwa Nyir’ubutagatifu mu ijuru. Roho Mutagatifu abuganiza hose umwuka w’ubutagatifu kuko Imana ubwayo yashatse gukiza abantu ihereye mu Muryango yababumbiyemo. Mu Isezerano rya Kera, uwo muryango ni Isiraheli yatowe kuva ku Mukurambere Aburahamu. Mu Isezerano Rishya, ni Kiliziya Umuryango Mushya w’Imana wavutse ku gitambo cya Yezu wawitangiye ku Musaraba. Izuka rye ryabaye ukuri kwinjije benshi mu ijuru. Abo ni abamwemeye bagaharanira kuzabana na we iteka ryose aho aganje mu ijuru.
Abo bose bashingiye ubuzima bwabo kuri Yezu Kirisitu, bahawe imbaraga zo kuba Abatagatifu. Ubisaba wese arabihabwa. Umutagatifu ni uwo wese wifuza iby’ijuru. Ashingira ubuzima bwe bwose kuri Yezu Kirisitu akagira inyota y’ubutungane, akita kuri roho no ku mubiri bye n’iby’abandi. Urukundo rw’iby’ijuru rujyana n’urukundo nyakuri mu bantu. Uwumvise urukundo Yezu Kirisitu yagiriye abantu, ruramukurura rukayobora imibereho ye yose maze abo babana n’ab’ahandi bahuye bakamwishimira kuko ashobora kumurikira imibereho yabo. Urumuri rwe ruganza umwijima. Cyakora na none, nta wakwibagirwa ko haba ubwo umuntu ashaka kwitagatifuza nyamara abo babana bakabimwangira. N’abantu badakunda iby’Imana bashobora kumwanga no kumuhutaza. Ni uko tubona abatotezwa kuva kera. Abatotejwe kubera Yezu Kirisitu babaga ari abantu bacengewe n’iby’ijuru ku buryo nta cyabatandukanya na Yezu wabapfiriye. Benshi bemeye kwicwa aho gutandukana na Yezu Kirisitu. Banze guhakana Yezu bahangara urupfu kuko bemeraga ko ubuzima butagarukira kuri ubu bw’umubiri gusa ku isi.
Kiliziya yishimira kugira abayoboke benshi bitagatifuza. Iyo Abatagatifu biyongera, ni Kiliziya igaragaza ko yifitemo ubuzima. Aho Inkuru Nziza yamamazwa hose, ntihabura kuvuka Abatagatifu. Roho Mutagatifu amurikira abantu maze ibimenyetso by’uko Yezu Kirisitu ari kumwe na bo bikigaragaza. Cyakora amateka ya Kiliziya agaragaza ko ubutagatifu ari inzira ndende kandi itabangukira abantu bose. Kenshi na kenshi hagiye habaho ibihe usanga mu bice bimwe na bimwe by’isi, ubukirisitu budohoka. Ibyo bigenda bigaragazwa n’uko abantu muri rusange bohoka mu by’isi iby’Imana bakabitera umugongo.
Kuva kuri Kiliziya ya mbere (Abakirisitu ba mbere) kugeza ubu, hari íbice bibiri by’ingenzi by’ayo mateka yose mu rwego rw’ubusabaniramana. Habayeho igihe uwitwa umukirisitu wese yashingiraga ukwemera kwe ku Ijambo ry’Imana. Abacengeraga iby’ubuvugamana (Tewolojiya) bose bagamije kubyigisha, baheraga ku Ijambo ry’Imana, bakarizirikana bagamije kuricengera ngo rimurikire imibereho yabo n’iy’abo bigisha. Basobanuraga inyigisho z’Abakurambere ba Kiliziya bahereye ku Ijambo ry’Imana babaga barubakiyeho ibitekerezo byabo.
Icyo gice cya mbere ni ibinyejana cumi na bibiri bya mbere. Koko rero muri ibyo bihe, uwitwa Umuvugamana (Umutewolojiye) wese yabaye umutagatifu rwose ku buryo bugaragara. Ibyo byemezwa cyane n’Umuvugamana w’ikirangirire witwa Hans Urs Von Balthazar. Nk’uko Mutagatifu Agusitini twavuga ko ahagarariye abandi bose bo mu gihe cy’ikubitiro (Antiquité), Mutagatifu Tomasi wa Akwini ni we uhagarariye abandi mu gihe cyo hagati (Moyen Age). Urugendo rwa Kiliziya kuva mu Gihe cya Kera (Antiquité) kugeza mu Gihe cyo Hagati (Moyen Age), rwagwije abakirisitu benshi bacengeye iby’Imana baba abavugamana bitagatifuza kubera gushingira ibyabo byose ku Ijambo ryayo.
Igice cya kabiri, ni uguhera nyuma y’Igihe cyo Hagati kugeza ubu. Habayeho iterambere abantu benshi batangira kuvumbura ibintu byinshi by’ubwenge na tekiniki. Ni ibyo byabatwaye umwanya. Ni ibyo bahise bashingiraho imibereho yabo maze inzira y’Ijambo ry’Imana barayikerensa. Ubwo kandi no muri Kiliziya ubwayo hadutse ibitekerezo bishingira uburyo bwayo bwo kwigisha ku byo twita siyanse na tekiniki. Amashami y’ubumenyi bucengera imibereho n’imitekerereze ya muntu, ni yo yafashe umwanya munini mu kwigisha. Nyamara ibitekerezo bya muntu bihora ari ibicagate ku buryo akenera urumuri rw’Ijambo ry’Imana. Iyo rubuze araburanirwa. Iyo habuze urumuri rw’Ijambo ry’Imana, ibimenyesto biranga ubutagatifu bw’umuntu birabura. Dukomeze tureba muri make ibyiciro bitatu by’abasabirwa kwandikwa mu batagatifu.
Abagaragu, Abahire n’Abatagatifu bamenywa bate?
Kuva mu ntangiriro kugeza ubu, Kiliziya ntiyigeze ibura ababera abandi urugero. N’ubu hariho benshi ku isi yose basabirwa kongerwa ku rutonde rw’abatagatifu banditswe mu bitabo. Ariko nyamara kugira ngo intambwe yo gutangazwa nk’umutagatifu igerweho, hagomba ubwitonzi n’ubushishozi. Birazwi ko nta muntu n’umwe witwa umutagatifu akiri kuri iyi si. Gutangaza ubutagatifu bwa kanaka, ni ibintu byitonderwa cyane. Kera bategerezaga imyaka mirongo itanu umuntu apfuye bakabona gutangira urugendo rwo kuzamushyira mu Bahire. Amabwiriza mashya yo mu mwaka w’ 1983 yagabanyije cyane igihe cyo gutangira ubushakashatsi ku butagatifu bw’umukirisitu witabye Imana. Kuri ubu, hari n’abo batangira kwigaho bamaze imyaka nk’itanu gusa bapfuye. Biragaragara ko Inkuru Nziza yamamazwa mu bihe byose irera Abatagatifu. No mu bihe bibi, Abatagatifu ntibahwema kugaragara. Ni na benshi cyane. Kubera uburyo bushya, ubushakashatsi k’usabirwa kwandikwa mu batagatifu ntibugitinda gutangira. Ni ibintu bisigaye byihuta. Dore nk’ubu kuva mu mwaka w’i 1969 kugeza muri 2020, abashyizwe mu rwego rw’Abahire ni ibihumbi bitatu na batatu (3.003). Abashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu ni igihumbi magana ane na mirongo irindrwi n’icyenda (1.479).
Kugira ngo umuntu azatangazwe ko yabaye umutagatifu, hari ibyiciro bitatu anyuzwamo nyuma yo gukora ubushakashatsi no kumwigaho byimbitse. Intambwe y’ingenzi yakwizeza ko kanaka ashobora kuzaba icyitegererezo mu bukirisitu, ni imipfire ye. Ashobora kuva kuri iyi si mu mpumuro y’ubutagatifu. Icyo gihe abantu bose cyangwa benshi bamuzi bishimira kandi batangarira imibereho ye. Bavuga ko yapfanye impumuro y’ubutagatifu. Hatangira kumvikana amajwi amusabira kwitwa umutagatifu. Igihe kiragera Umwepisikopi we akemera ko hatangizwa kwiga ku bigwi bye. Hari n’upfa ahowe Imana. Iyo bigaragara ko koko yahowe Imana, we inzira yo kumutangaza nk’icyitegererezo ntitinda.
Inyigo y’ibigwi by’ubuzima by’usabirwa kwemezwa nk’umutagatifu irangira igejejejwe i Roma. Intambwe ya mbere, ni ugutangaza ibigwi bidasanzwe kanaka yagaragaje. Ubwo haba hemejwe ko yabayeho ashyira mu bikorwa ku buryo bugaragara imigenzo mbonezamana (ukwemera, ukwizera n’urukundo) n’imigenzo mbonezabupfura (ubushishozi, ubutabera, imbaraga n’ukwiziga). Hari n’indi migenzo isuzumwa nk’ubukene, ubudahemuka, kumvira no kwicishabugufi. Aha ni intambwe ya mbere ishyira umuntu mu cyiciro cy’Abagaragu b’Imana.
Iyo iyo ntambwe igezweho, haba hasigaye kubona igitangaza mu buzima bwe. Ibitangaza bishobora kuba byarabayeho mbere y’urupfu, bishobora kubaho mu mipfire ye cyangwa se na nyuma y’urupfu. Ibitangaza nk’ibyo ni nko gukira indrwara ku buryo ndengabwenge bwa muntu biturutse kukwisunga uwo muntu wabayeho yubaha Imana ayikorera rwose. Iyo hari rero igitangaza kizira kwibeshya, umuntu atangazwa ko ashyizwe mu rwengo rwa kabiri akitwa Umuhire. Nyuma yaho rero iyo habonetse igitangaza cyangwa ibitangaza bindi, Kiliziya imushyira mu rwengo rw’Abatagatifu burundu. Abahire n’abatagatifu, tubiyambaza mu misa no mu buzima busanzwe. Twumva ko baduhakirwa twe tukiri mu rugendo hano ku isi. Tubiyambaza twizera ko natwe twabaho mu butagatifu twitegura kujya aho tuzatura iteka tugasenderezwa ikuzo ry’Imana.
Abatagatifu muri twe
Abemera mu batemera
Nta na rimwe Yezu Kirisitu yakunzwe n’abantu bose bose. Nta na rimwe iby’Imana byitabiriwe n’abatuye isi bose ijana ku ijana. Igihe cyose usanga hariho abemera Yezu Kirisitu n’abamurwanya. Ibyo byagaragaye kuva akivuka Herodi agashaka kumwica agahitana abana benshi bari bakiri ku ibere. Uko kurwanya Yezu kandi kwagaragaye mu gihe Kiliziya yari ikivuka. Benshi barishwe abandi bagaburirwa ibikoko babashumurizaga mu bibuga byagenewe kwishimisha mu Baromani cyane cyane. Bimwe mu byashimishaga, kwari ukureba aho ibikoko by’amenyo n’ubumara bitanyaguza bene wacu abo bakirisitu ba mbere.
Itotezwa ryarakomeje kandi tuzi ko rizakomeza ku buryo bwinshi. Muri ibi bihe turimo byo, ubona ko Nyamurwanyakirisitu yahinduye amayeri. Ntakora kimwe ahantu hose. Hari aho usanga abakirisitu banditswe mu bitabo bya batisimu ariko imibereho yabo irwanya Kirisitu. Umuntu wese utifitemo urukundo rugamije ineza y’abandi, uwo nta nzira y’ubutagatifu arimo. Aracyabundikiwe n’igihu Sekibi yihishamo agacura inkumbi. Kubera iyo mpamvu, usanga abantu batari bake bumva ko ubukirisitu ntacyo bumaze ngo kuko ababatijwe babona babaho nk’abapagani.
N’ubwo umuntu yavuga atyo ariko, nta cyatubuza kwemeza ko kumenya Yezu Kirisitu no kumukunda koko bidaterwa n’ibyo umuntu abona bivangavanga mu buzima bw’ababatijwe. Umuntu usonzeye ubutagatifu ashimishwa n’Umukunzi we Yezu Kirisitu. Gucibwa intege n’iby’abarwanya uwo Mukunzi bisobanuye ko koko Urukundo rwe rutaducengeye ngo rugere ku musokoro. Ntitwakwirengagiza cyakora abana bakiri bato bacibwa intege n’abakuru. Ni nk’uko na none umuyobozi mu kwemera ashobora guca intege abo ayobora. Ntitubyirengagize. Umuntu wese ufitiye ishyaka Yezu Kirisitu na Kiliziya aharanira kutaba urwitwazo abantu baheraho banga iby’Imana cyane cyane iyo afite abo akuriye. Hari n’ibindi byinshi byabuza abantu ubutagatifu.
Ibigusha muri iki gihe
Buri gihe kigira ingorane zacyo n’ibyiza byacyo. Iyo tugereranya ibihe byatambutse uko tubisoma mu bitabo, dukeka ko ibihe turimo bigoye cyane. Hari umunyabwenge wo muri Polonye wavuze ko igihe turimo ari igihe ibintu byose usanga byarahindutse amazi nta reme bifite. Ibitekerezo by’abantu, ngo usanga bisukika, nta reme. Ibikorwa na byo birasukika, nta mikomerere. Ubuzima bwose ngo ni inkenekene buratigita.
Uwo muhanga afite ukuri koko. Nk’uko twabivuze, mu binyejana cumi na bibiri bya mbere, Ijambo ry’Imana ryagiraga umwanya w’ibanze mu mitekerereze n’imikorere by’abantu muri rusange. N’amategeko agenga sosiyete wasangaga yubaha iby’Imana. None ubu ngubu hariho amategeko agamije gusuzugura Imana. Abayoboye ibihugu benshi usanga bavuga ko imiyoborere yabo idashingiye ku madini. Ibyo ntacyo byari bitwaye. Ikibi ni uko iyo ushishoje ubona ko imikorere yabo ihishe umugambi wo gusenya Kiliziya n’ibyo yigisha. Kubera abanyamaboko b’isi, ubwoba ni bwose mu bantu n'ababatijwe.
Birakomeye noneho kwitagatifuza muri iki gihe?
Twavuze ko bamwe mu bakirisitu bafatwa nk’icyitegererzo bakitwa Abatagatifu. Ibyo bituruka ku kwemera, ukwizera n’urukundo bagaragaje mu mibereho yabo. Abenshi uko kwemera kwabahaye imbaraga zo guhangara ububabare n’ibitotezo byose. Hari abemeye gupfa aho guhakana Yezu Kirisitu. Muri make, abo bavandimwe babaye intwari batsinda ubwoba. N’ubundi uko ukwemera kugenda gukomera, ni ko imbaraga zitsinda urupfu ziyongera. Uko umuntu agenda yunga ubumwe na Yezu Kirisitu, ni ko nta muntu n'umwe ushobora kumutera ubwoba amukangisha kumwica.
Muri iki gihe birakomeye cyane kuko ahenshi usanga abakiri bato babura ababamurikira mu nzira y’ukwemera. Iyo sosiyete muri rusange yafashe inzira runaka, ni yo abana bayo bakurikira. Burya umuntu aravuka akagana aho abamuboneye izuba bagana. Iyo bari mu nzira y’umwijima, na we ni yo atora akibwira ko ari ko kuri kwa muntu. Abana n’urubyiruko muri iki gihe muri rusange bigishwa ibintu bibajyana kure y’Imana. Amategeko basanga, ni ateye ukubiri n’iby’Imana. Iyo ababyeyi badigadiga mu kwemera, abana bakurira mu mwijima.
Hari igihe habaho ibitangaza by’ukwemera ariko si byo tugomba gucungiraho ngo twizere ko abana bacu bazaca akenge mu by’Imana. Bakira ibyo bakirizwa bakivuka. Ese ubwo nta mizero na make dusigaranye?
Dukore iki?
Icya mbere cy’ukuri, ni ugukomera ku isezerano rikomeye: Yezu yatubwiye ko nta bubasha na bumwe bwo mu kuzimu buzatsinda Kiliziya ye. Umuntu wese ureba ibihe turimo agahahamuka, nahumure. Niyibuke iryo sezerano Yezu yatangaje ryanditse mu byo yavuze abwira Petero ati: “nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda” (soma Mt 16, 18). Mu binyejana bitatu bya mbere, Neroni n’abandi bamusimbuye bashakaga gutsiratsiza Kiliziya. Ntako batagize, nta mayeri batakoresheje nyamara ntibatsiratsije Igikorwa Yezu ubwe yitangiye. Muri ibyo bihe, uko bicaga rubi abakirisitu, ni ko Kiliziya yarushagaho gukomera umubare w’abakiristu wiyongera. Ubutwari bw’abakirisitu ba mbere, ni bwo bwongereye abantu imbaraga mu kwemera. Abana bakiri bato, abasore n’inkumi barebaga ubutwari abasaza n’abakecuru bagaragaza mu guhorwa Imana maze na bo bakiyumvamo ingufu zo kwemera Yezu, kumukorera no guharanira kuzabana na We mu ijuru.
Icya kabiri ukumenya no gushyigikira ingabire zigenda zivuka. Zidukomereza amizero. Hirya no hino ku isi hari abagabo n’abagore bahagurukiye kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Hari abashinga imiryango igamije iyogezabutumwa mu bihe turimo. Ntibita ku byo isi ibashukisha ibahuma amaso ikoresheje tekiniki n’ikoranabuhanga. Bashaka kubaho bashingiye ku Ijambo ry’Imana bunze ubumwe na Yezu Kirisitu maze ibyo isi igenda ivumbura bakabikoresha ibyiza nta koreka roho. Abo ngabo baremera cyane, bafite ukwizera badashobora kureka. Barangwa n’urukundo nyakuri batoza abana babo. Ibibi ntibikadukangaranye kuko ibyiza bidahwema kwigaragaza.
Icya gatatu tugomba gukora, ni ugufasha abashumba bacu ari bo bepisikopi n’abapadiri. Abashumba ba Kiliziya benshi usanga bajijukiwe n’ubutumwa bahamagariwe. Bita ku ikenurabushyo bihatira kubona abapadiri bakomeza kwigisha, kuyobora no gutagatifuza imbaga y’Imana. Ahari ibibazo bikomeye, ni aho usanga abashumba baranywanye n’abategeka ibihugu. Birazwi, ahari umushumba udakomeye mu kwemera, udashishoza ngo amenye gushyikiriza Ivanjili abakene n’abarengana, wa wundi urangwa n’ubwoba, aho rwose Kiliziya irahababarira. Biba bibi cyane iyo abagome b’abanyagitugu bayoboye ibihugu. Ahenshi bene aho, hari ubwo usanga abashumba bahaboneka ari abanyantege nke badashoboye kwitangira abababaye. Abashumba barangwa n’ubwoba ntibashobbora kwigisha ukuri bashize amanga. Ababatijwe bibera mu mwijima iyo nta jwi ryumvikana ribayobora. Iyo umuhanuzi adahanura n’iby’ubutagatifu ntabisobanukirwaho. Iyo abantu badahanuriwe ntiberekwa inzira y’ubutagatifu. Guhanura ni ukwigisha ukuri. Ni ukumenyekanisha ukuri kwa Yezu Kirisitu kuko gukiza benemuntu.
Umwanzuro w’abashaka ubutagatifu
Guhimbaza neza ubuzima bw’Abatagatifu, ni ugusaba inema yo kuzicarana na bo mu ijuru tutagombye guca mu makoni yo muri Purugatori. Umuriro wo uragatsindrwa. Duharanire kuwuhunga no kuwurinda abandi. Ibanga rikomeye riri mu gufata umugambi w’ubuzima, umugambi usobanutse wo gukorera Imana mu buzima bwacu bwose. Gukorera Imana, ni ukwakira uwo yatumye Yezu Kirisitu. Kumwakira, ni ukumukunda mbere ya byose no kwirinda ko imibabaro yo muri iyi si yadutandukanya na we. Na we yemeye ibitotezo n’Umusaraba akomera ku kuri adukingurira ijuru. Abamwemera bamukunda kuruta byose, abaha imbaraga zo gukunda ukuri, kwa kundi kurwanya ibinyoma n’ibikorwa bibi bitabura kwidegembya aho tubona. Usoma wese iyi nyandiko afungure amaso arebe ibikenewe aho atuye kugira ngo abantu babashe kwitagatifuza. Nakorere Imana koko, ahagarare nk’uwiteguye kwinjira mu rugaga rw’Abatagatifu bose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.