Nicaragua: Abantu batazwi bagabye igitero kuri Kiliziya bangiriza Ubushyinguro bw’Isakaramentu ritagatifu
Abakristu bo muri Paruwasi Gatolika ya Managua iherereye mu murwa mukuru wa Nicaragua baravuga ko bababajwe n’igikorwa kigayitse cyakozwe n’abantu batazwi, bitwikiriye ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2023 bakagaba igitero kuri kiliziya, bakamena bimwe mu bikoresho byo mu kiliziya birimo n’ubushyinguro bw’Isakaramentu ritagatifu Taberinakulo.
Nk’uko catholicnewsagency.com dukesha iyi nkuru ibitangaza, aba bantu batazwi bitwikiriye ijoro, bamena amadirisha y’iyi kiliziya maze binjiramo imbere; bagezemo ntibatinye no kwadukira Taberinakulo barafungura, kugeza ubwo basutse hasi Ukaristiya ntagatifu zishyinguyemo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama 2023 nibwo habaye umuhango wo kongera gutagatifuza Ukaristiya zasanzwe zasutswe hasi, ubuyobozi bw’iyi paruwasi bunasaba abakristu gukomeza gusenga cyane basabira Kiliziya Gatolika muri iki gihugu ikomeje gutotezwa n’ubutegetsi buriho.
Tariki 19 Kanama 2022 nibwo inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu zafashe Musenyeri Rolando José Álvarez Lagos Umwepiskopi wa Diyosezi ya Matagalpa yafashwe, abapadiri n’abaseminari zijya kubafunga zibashinja gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze igihe bigaragambya, ku ruhande rwabo bo bakabihakana, ahubwo bakavuga ko ibibera muri iki gihugu ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu no gutoteza Kiliziya Gatolika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.