Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nigeria: Ababikira bane bo mu muryango wa Yezu Umukiza bari bashimuswe barekuwe

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukuru w’Umuryango w’Ababikira ba Yezu Umukiza, ukorera ubutumwa mu gihugu cya Nigeria ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, Soeur Zita Ihedoro yatangaje ko uyu muryango utewe ibyishimo n’irekurwa ry’ababikira babo bane bari bamaze iminsi 2 bashimuswe.

Nigeria: Ababikira bane bo mu muryango wa Yezu Umukiza bari bashimuswe  barekuwe
Nigeria: Ababikira bane bo mu muryango wa Yezu Umukiza bari bashimuswe barekuwe

Soeur Zita Ihedoro yagize ati “Uyu munsi dufite ibyishimo bidasanzwe by’irekurwa ry’abavandimwe bacu, turashimira abantu bose baduteye inkunga y’isengesho mu gihe twasengaga ubutitsa dusaba Imana ngo idufashe ababajyanye babarekure, bazagaruke amahoro.”gusa ntiyatangaje abari bashimuse aba babikira.

Ku cyumweru tariki 21 Kanama 2022 nibwo ababikira bane bo muri uyu muryango Sr. Johannes Nwondo, Christabel Echemazu, Liberata Mbamalu na Benita Agu bari mu nzira bajya mu Misa , bashimutwa n’abantu bitwaje intwaro batazwi; igikorwa cyabereye muri Leta ya Imo, iherereye mu majyepfo ya Nigeriya.

Nk’uko catholicnews.com ibitangaza, Ababikira ba Yezu Umukiza bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwita ku barwayi, abasheshe akanguhe no gufasha abakene.

Si ubwa mbere havugwa Ibikorwa by’ubushimusi no guhohotera abihayimana muri Nigeria, akenshi bigakorwa n’imitwe yitwaje intwaro igendera ku matwara y’idini ya Isilamu.Tariki 11 Nyakanga uyu mwaka,ishyirahamwe ry’abapadiri b’abadiyoseze bo muri iki gihugu bashyize ahagaragara itangazo ryamagana ibi bikorwa bimaze kuba karanda bikomeje kwibasira abihayimana.

Ni nyuma kandi y’ishimutwa ry’abandi bapadiri babiri Padiri John Mark Cheitnum na Padiri Denatus Cleopas bakoreraga ubutumwa muri Kiliziya yitiriwe Kristu Umwami yo mu mujyi wa Lere, muri Leta ya Kaduna; Padiri Cleopas aza kurekurwa naho Padiri Cheitnum ahasiga ubuzima.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose