Nijeriya: Abantu 11 bahitanwe n'igitero cyagabwe ku cyumweru cya mashami,
Ku Cyumweru cya Mashami Tariki 29 Werurwe 2026, mu karere ka Gari Ya Waye, i Angwan Rukuba muri Arikidiyosezi Gatolika ya Jos muri Nijeriya,hagabwe igitero cyahitanye abantu 11 abandi benshi barakomereka.
Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 29 Werurwe 2026, ahagana saa moya z’umugoroba. Bamwe mu babibonye batangaje ko abagabye igitero bateye ako gace batunguranye maze barasa ku baturage bari batiteguye, nyuma bahita bahunga. Abashinzwe umutekano, barimo n’ingabo za Nijeriya, ngo bageze aho byabereye ahagana saa mbili n’iminota 45 z’umugoroba kugira ngo basubize ibintu mu buryo no kurinda umutekano w’ako gace kagabweho igitero. Kuri ubu Guverinoma ya Leta ya Plateau yashyizeho amasaha yo kutava mu ngo, mu rwego rwo kwirinda ko umutekano wongera guhungabana.
Arikiyepisikopi Matthew Ishaya Audu wa Arikidiyosezi Gatolika ya Jos muri Nijeriya yemeje aya makuru anihanganisha ababuze ababo. Yagize ati: « Ni byo ko ejo hashize, abantu batari bitwaje intwaro bagabye igitero aha hantu, raporo zivuga ko hapfuye abantu bagera kuri 11, ariko ntituramenya amakuru ku buryo burambuye. » Yagaragaje ko amasaha yo kutava mu ngo yashyizweho na guverinoma ya Leta ya Plateau agabanya cyane ingendo, bigatuma kugenzura amakuru mu bwigenge bigorana. Ati’’ Kuva mu gitondo, sinigeze nshobora no gusohoka. Ndetse sinshobora no gusaba Komisiyo y’Ubutabera, Iterambere n’Amahoro JDPC yanjye kunshakira amakuru arambuye kurushaho.
Arikiyepisikopi Matthew yasobanuye ko n’ubwo amasaha yo kutava mu ngo agamije gusubiza ibintu mu buryo, ashobora guteza intege nke mu mutekano niba adacunzwe neza. Yagize ati’’ Hariho amategeko akomeye abuza abantu kugenda, ingendo zose zirabujijwe uretse abapolisi. Niba aya masaha yo kutava mu ngo adacunzwe neza, hari abandi bashobora kubyitwaza. Bityo hakabaho ubwicanyi bwinshi kurushaho, ndetse n’inzirakarengane zikahasiga ubuzima. Yasabye inzego z’umutekano gukomeza kuba maso no kurinda abaturage muri ibi bihe by’amasaha yo kutava mu ngo.
Muri ibi bihe by’akaga , Padiri mukuru w’iyi Paruwasi Gatolika ya Jos yasabye abaturage, cyane cyane abakirisitu bakurikira Icyumweru Gitagatifu, kwegera Imana binyuze mu isengesho. Yagize ati: « Nimusenge… ni cyo dukeneye muri iki gihe. Umusaraba ni inzira yerekeza ku kuzuka. Twizera ko ibibazo byose by’ubuzima, harimo n’ibyo duhura nabyo ubu, bizaba amateka rimwe. Dusenge kugira ngo Imana isubize amahoro mu gihugu cyacu, Nijeriya. »
Iki gitero cyo muri Angwan Rukuba cyongereye impungenge ku mutekano mu Ntara ya Plateau, aho habayeho ibihe byinshi by’urugomo rw’Abaturage n’urw’idini. Inzego z’ubuyobozi ziracyakora iperereza n’ubwo nta raporo y’ukuri irasohoka.
Guverineri Caleb Manasseh Mutfwang yahanganye n’iki gitero, agira ati: « Ni igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kandi kitatewe, yizeza abaturage ko inzego z’umutekano zikomeje gushaka ababigizemo uruhare. Nyuma yo gusura ako gace ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe, guverineri yagaragaje agahinda gakomeye ku gitero. Yagize ati: « Uyu munsi, nasuye Angwan Rukuba mu karere ka Jos North mfite umutima uremereye nyuma y’iki gitero kibi cyakorewe abaturage b’inzirakarengane. »
Guverineri Mutfwang yihanganishije imiryango yabuze ababo. Agira ati” Nta jambo ryashobora gusobanura neza uburemere bw’agahinda nk’ako, ariko ndashaka ko buri muryango wahuye n’iki kibi umenye ko batari bonyine. Ubuyobozi buzaharanira ubutabera nta kuruhuka kugeza abakoze ibi byaha batangajwe. »
Guverineri w'aka gace yashimangiye ko ko ubuyobozi bwe buzakomeza gushyigikira amahoro n’umutekano mu Ntara. Ati « Ndagira ngo nsoze nshimangirako ubuyobozi bwanjye buzakomeza kwitangira gusubiza amahoro, kongera umutekano no kubaka icyizere mu Ntara ya Plateau yose. »
Abaturage basabwe kuguma batekanye no gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru afasha mu iperereza rikomeje ku gitero cyagabwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.