Nta Rwanda rw’ejo rubaho ahubwo urwa none-Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira
Ubwo hasozwaga amahugurwa ku Itegeko rirebana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo gutegura u Rwanda ruzira Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bigakorwa none.
Aya mahugurwa yasojwe tariki ya 6 Werurwe 2024, yateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Ministeri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha Bukuru.
Aganira na Kinyamayeka, Dr. Murangira yagarutse ku cyo urubyiruko rusabwa ndetse n’icyo ababyeyi bakwiriye kuraga abana babo.
Dr. Murangira avuga ko urubyiruko ari rwo rufite inyungu nyinshi mu kuba u Rwanda rwa none n’ejo rwagira amahoro ari na yo mpamvu urubyiruko rukwiriye kwibuka ko gutegura ejo hazaza bikorwa none.
Ati “Nta Rwanda rw’ejo rubaho, ahubwo u Rwanda rwa none kuko ejo ntihabaho. Urubyiruko nirwo rufite inyungu nyinshi mu kugira igihugu kimeze neza kandi gifite amahoro. Bamwe mu rubyiruko bararangaye, bahugiye mu bintu by’amafuti, aho kumenya amateka nyayo y’igihugu cyabo kugira ngo bahangane n’abashaka kuyagoreka.”
Dr. Murangira akomeza agira ati “Ni inyungu ya buri Munyarwanda kubumbatira inkingi y’ubumwe. Buri wese rero arasabwa kwirinda ibikorwa byose biganisha ku kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo. Abanyarwanda bahore bigengesera ku mategeko kuko kutamenya itegeko ntibiribuza kuguhana. Urubyiruko ni bakuru, bazi icyatsi n’ururo, bahitemo, nibahitamo inzira zo gukora ibyaha, bazafungwa.”
By’umwihariko, Dr. Murangira yasabye ababyeyi kuraga abana babo umurage mwiza aho kubaraga igifungo.
Dr. Murangira ati “Umubyeyi gito araga umwana we ingengabitekerezo ya Jenoside. Turasaba ababyeyi mureke abana, niba mwe kuyikuramo byarabananiye, mureke abana. Biba bibabaje, biteye isoni, bigayitse kuba umubyeyi yaraga umwana we igifungo, kuko iyo umushyizemo ingengabitekerezo birangira umwana aguye mu byaha biganisha ku gufungwa. Umubyeyi mwiza ni ubwira abana be amateka ya nyayo, uko byagenze, akabasobanurira, akababwira n’uko birinda ibyo bintu kuko we aba yarakuyemo amasomo.”
Mu mwaka wa 2023, imibare igaragaza ko abaketsweho icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, banganaga na 234, harimo abagabo 183 bangana na 78.2% n’abagore abagore 51 bangana na 21.8%.
18.8% by’abaketsweho ibyo byaha bari hagati y’imyaka 16 na 29, 38.8% hagati y’imyaka 30 na 43, 24.8% hagati y’imyaka 44 na 57 mu gihe 17.5% bari hejuru y’imyaka 58.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.