Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ntibagitewe ipfunwe n’uko abo bibarutse bavukanye “Clubfoot” kuko ivurwa igakira

Ababyeyi bafite abana bavukanye indwara y’ubumuga bw’ibirenge (Clubfoot) bemeza ko n’ubwo kuvukana iyi ndwara ari ibintu umubyeyi adahitamo, hakiri andi mahirwe yo kumuvuza agakira kuko hari inzobere n’abafatanyabikorwa bitangiye kwita ku bana bavukana ubu bumuga.Umwana uvujwe neza, agakira neza.

Ntibagitewe ipfunwe n’uko abo bibarutse bavukanye “Clubfoot” kuko ivurwa igakira
Ntibagitewe ipfunwe n’uko abo bibarutse bavukanye “Clubfoot” kuko ivurwa igakira

Mu kiganiro bagiranye na Kinyamateka kuri uyu wa kane tariki 28 Nzeri 2023; Ababyeyi baje kuvuza abana bavukanye ubumuga bw’ikirenge ku Bitaro by’Inkuru Nziza mu mujyi wa Kigali ahari hateraniye abaganga mu buvuzi bw’iyi ndwara bamaze iminsi 4 mu mahugurwa i Kigali;aba babyeyi bavuze ko bamaze gushyira impumu n’ipfunwe ry’uko abana babo bazakurana ubu bumuga. Banagaragaza impinduka zamaze kuba ku birenge by’abana babo nyuma yo gutangira kubavuza.

Batamuriza Providence wo mu murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo yagize ati “ Nkimara kumubyara nkabona ibirenge bye biheteye imbere bireba hejuru , nagize impungenge z’uko umwana wanjye atazabasha kugenda nk’abandi bana. ” Avuga ko atahise abyakira muri we, gusa akomeza gutekereza uko yazabona uburyo bwo kumuvuza.

Akomoza ku cyizere afite nyuma y’ibyumweru bitatu atangiye kumuvuza abifashijwemo na Hope Walks -Rwanda, Batamuriza yagize ati“ uyu munsi ibirenge by’umwana wanjye ntibikireba hejuru, abaganga babimanuye, ubu arakandagira; bamaze kumugorora, arashinga ikirenge nk’abandi bantu twese.”Akavuga ko afite ibyishimo kuko nta pfunwe azongera kugira mu bandi babyeyi.

Hakizimana Aisha watangiye kuvuza umwana we mu kwezi kwa mbere akivuka, ubu akaba yujuje imyaka itatu n’amezi atanu , akaba agenda neza kandi yambara inkweto neza nk’abandi bana batavukanye ubu bumuga; Hakizimana Aisha yagize ati “ Umwana wanjye yavukanye ibirenge bisa n’ibirebana.Mu bitaro bya Muhima baikona icyo kibazo batangiye kumukurikirana amaze ibyumweru bitatu. Ubu afite imyaka itatu n’amezi atanu, aragenda neza nta kibazo, yambara inkweto, agakina n’abandi bana.”Aisha avuga ko agikomeje gahunda yo gukurikirana ubuvuzi bw’umwana we kuko umwana uvuwe ubu bumuga arekeraho kwitabwaho nibura iyo amaze imyaka itanu.

Dr. Nsengiyumva Emmanuel, inzobere mu buvuzi bw’ingingo by’umwihariko ku bana bato avuga ko mu Rwanda kimwe no ku isi hose mu bana igihumbi bavuka, babiri muribo bavukana indwara y’ubumuga bw’ibirenge(clubfoot). Avuga ko ntacyo ubushakashatsi buragaragaza ku mpamvu zituma hari abana bavukana ubu bumuga.

Dr. Nsengiyumva Emmanuel yagize ati “ Kugeza ubu nta mpamvu ihari itera ubu bumuga, ubushakashatsi ntacyo buragaragaza ku mpamvu zaba zitera kubyara umwana ufite ubu bumuga. Kuvukana ubu bumuga ni nka accident umwana ashobora kugira mu gihe arimo gukura akiri mu nda y’umubyeyi. ”Avuga ko ubushakashatsi bugikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ubu bumuga buvukanwa.

Avuga ko kuba mu Rwanda no muri Afurika hakigaragara abana bavukana ubu bumuga, kubufatanye n’Umuryango HopeWalks biyemeje guhugura abaganga bo hirya no hino mu bihugu kugira ngo barusheho guha amahirwe abana bavukana ubu bumuga; bavurwe hakiri kare bityo bibabere n’amahirwe yo kudakurana ubu bumuga bushobora kubavutsa amahirwe amwe n’amwe mu buzima.

Dr. Jean Bosco Mpatswenumugabo uyobora Ibitaro Inkuru Nziza bimwe mu bitaro 13 bifatanya na Hope Walks Rwanda mu kuvura abana bavukanye Clubfoot avuga ko iyo uvuye umwana umwe uba uvuye igihugu cyose. Ashimira Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Hope Walks-Rwanda biyemeje kwita no kuvura abana bavukana Clubfoot, hagamijwe gufasha ababyeyi n’abana gutegura ejo habo hazaza n’aho igihugu muri rusange.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose