Nyabihu-Jomba: Barasaba Akarere gukora imihanda ngo urujya n’uruza rworohe
Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Paruwasi ya Rambura [Regina Pacis cyangwa Umwamikazi w’amahoro], byabaye tariki ya 13 Mtarama 2024, abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi basabye Akarere ka Nyabihu koroshya ubutumwa bwabo binyuze mu gukora imihanda igana muri Santarali ya Jomba nk’imwe muri Santarali nini, iri kure ya Paruwasi kandi ikuze cyane.
Ageza ijambo ku bari bitabiriye, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rambura, Padiri Evariste Dukuzimana yagize ati “I Jomba haragenda hibagirana. Imihanda yose yerekezayo yarangiritse cyane. Turasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kudufasha kugira ngo tujye tubona uko tugerayo kuko abariyo nabo baradukeneye ndetse twiteguye gukora icyo twasabwa cyose ngo umuhanda ugera i Jomba ube Nyabagendwa.”
Ni ikibazo kidafitwe n’abapadiri gusa kuko n’abaturage bo mu mirenge ya Jomba na Shyira aho Santere ya Jomba iherere nabo bavuga ko ikibazo cy’imihanda igana muri aka gace giteye inkeke kandi kimaze igihe ku buryo basanga agace karibagiranye.
Umwe mu baganiriye na Kinyamateka utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ikibazo gihari ari uko abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri ako gace usanga batabyitayeho cyane.
Yagize ati “Umuhanda wigeze gukorwa mu myaka ya 2014-2015 ariko kuva icyo gihe umuhanda barawuretse wangirika bawureba ku buryo inkangu yagwagamo ntikurwemo kugeza ku rwego umuhanda ubu ugendwamo na moto gusa kandi nabwo bigasaba umumotari uwumenyereye kandi uzi gutwara moto neza.”
Yakomeje avuga ko mu mpera za 2023 hashyizwemo abantu bo kubaka amateme, gukuramo inkangu no gusiba imikuku iwurimo ariko ko atumva impamvu bihise byisiba nta n’amezi atanu ashize.
Ashingiye kuri ibi, Byiringiro yavuze ko hari igihe abantu bakora ibikorwaremezo bagatanga raporo ariko raporo ikakirwa hatabanje gusuzumwa ireme ry’ibyakozwe ari naho yahereye asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kuzasura imihanda igana i Jomba kugira ngo nabo bibonere ko ikibazo cy’imihanda ihagana giteye inkeke.
Aho i Jomba, uretse Santarali ya Jomba, hari Ikigonderabuzima cya Jomba, amashuri abanza n’ayisumbuye ubucuruzi bunyuranye ku buryo ubona ko umuhanda ari kimwe mu bintu by’ingenzi bakeneye ngo ubuzima bw’aka gace burusheho gukura.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Antoinette Mukandayisenga, yavuze ko Jomba itibagiranye ahubwo ko ihangayikishije Akarere kuko ikibazo cy’imihanda iganayo bakizi. Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yirinze gutanga ibisubizo bitanga icyizere ku baturage ndetse n’abapadiri bakorera ubutumwa muri aka gace.
Yagize ati “Ikibazo cy’imihanda byo urebye ahenshi kirahari bitewe n'ibiza bigenda biba iwacu kandi bikanajyana n'ubutaka bwacu bucika cyane. Imihanda rero igenda ikorwa uko ubushobozi bugenda buboneke ndetse aho bishoboka umuganda ugenda ukorwa.”
Yakomeje agira ati “Ku biyanye n’imihanda igana i Jomba, nkeka ko hatibagiranye nk’uko bivugwa kuko hari kubakwa ivuriro rijyanye n'igihe kandi tunakomeza gushaka ubushobozi bwo gukora umuhanda ujyayo. Turahatekereza cyane kdi muby'ukuri natwe haraduhangayikishije.”
Nubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yavuze ko imiganda ikorwa, imihanda yose yerekeza i Jomba biragoye ko hari icyo umuganda wafasha kinini kuko ibice byinshi byawo byangirijwe n’inkangu zikunze gucika muri aka gace.
Umwe muri iyi mihanda waherukaga gukorwa neza mu mwaka wa 2015. Kuva icyo gihe umuhanda wararetswe ugenda wangirizwa n’amazi uko imvura yagendaga igwa ari nako amateme agenda acika. Mu mpera z’umwaka wa 2023, uyu muhanda wongeye gukorwa hibandwa ku mateme gusa nta n’amezi atanu aciyeho umuhanda wongeye kwangirika bigaragara ku buryo benshi bavuga ko nta cyawukozweho.
Undi muhanda ugana i Jomba wangirijwe n’amakamyo manini yifashishwa mu kubaka ivuriro rigezweho rya Jomba [riherereye mu Kagari ka Guriro], ku buryo bitoroshye ko hari ikindi kinyabiziga kigera i Jomba uretse moto.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.