Nyanza abaturage bifuza ko amasaka yashyirwa mu bihingwa byatoranyijwe mu karere mu rwego rwo kugumana umuco.
Akarere ka Nyanza gafatwa nk’igicumbi cy’umuco kuko gasigasiye amateka maremare y’umuco. Mu kwizihiza umunsi w’umuganura, bamwe mu bahatuye baganiriye na Kinyamateka bavuga ko bifuza ko imbuto y’amasaka yashyirwa mu mbuto zitoranywa igakomeza guhingwa ku rugero rushimishije nk’uko byahoze kuva kera na kare.
Mukamugema Marie Josee umwe mu baturage baganujwe, yatubwiye ko umuganura kuva kera wagirwaga n’ibikomoka ku masaka cyane cyane ugereranyije n’ibindi bihingwa.
Ati “Bashigishaga amarwa, bagatereka intango,bagateka umutsima wa Rucakararan’imboga z’ibishyimbo birimo isogi. Murumva ko kuva kera urwagwa ntirwakoreshwaga mu muganura, hakoreshwaga ikigage. Ari nayo mpamvu twifuza ko amasaka yakongera guhabwa agaciro mu bihingwa duhinga mu Rwanda. Kera buri muntu wasangaga yarahinze amasaka kuburyo yabashaga kuganura iwe mu muryango banywa na cya kigage, ariko ubu abahinga amasaka ni bake kandi ku buso budahagije."
Bizimungu Thomas nawe wo mu karere ka Nyanza umurenge wa Busasamana yabwiye Kinyamateka ko umuco wahozeho kuva kera ukaza gusa nk’aho wibagiranye kuri ubu ukaba ugenda ugaruka ariko kandi bakaba basaba ko batekereza ku gihingwa cy’amasaka.
Ati” Turasaba ko amasaka yashyirwa mu mbuto zigomba kwitabwaho kuko abumbatiye umuco cyane. Namye mbona habaho umuganura cyane cyane abana bakaganuza babyeyi. Kudaha agaciro cyangwa uca igihingwa cy’amasaka tubona bidakwiye kuko amasaka abumbatiye byinshi n nacyo cyashingirwagaho mu kwizihiza umuganura,
Iterambere ririho ariko ntabwo bikwiye gutandukana n’umuco. Twubake igihugu cy’ubakiye ku muco kandi leta ishyigikiye umuco ndetse hari n’abanyarwanda bagihagaze ku muco. Amasaka yagombye gushyirwa mu mbuto zigomba kwitabwaho zigatezwa imbere.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko Nyanza izakomeza kuba igicumbi cy’umuco ariko badasigaye no mu iterambere.
Insanganyamatsiko y’umuganura w'uyu mwaka wa 2023 iragira iti” Umuganura ,isoko yo kwigira n’ishingiro ryo kudaheranwa.”
Ku kijyanye no gusigasira igihingwa cy’amasaka yagize ati "ni igihingwa kitaciwe cyane n’ubwo tudakunze kukigarukaho mu bihingwa byatoranyijwe. bitewe na gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa byatoranyijwe, amasaka twavuga ko ataciwe ahubwo impamvu adakunda guhingwa cyane ari ukubanza kwihaza ku bihingwa ngandura bukungu kandi bifasha abaturage kurwanya inzara. Hari ibihingwa byagiye bitoranwa cyane bitewe n’uturere muri gahunda yo kwihaza mu biribwa, bitavuze guca burundu igihingwa cy’amasaka kuko hari aho usanga ahingwa n’ubwo bitari cyane."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.