Nyundo-Mukungu: Impamvu yatumye bane bavukana bahitamo kwiha Imana
Ku wa Gatandatu, tariki 3 Kanama 2024, Daniel Nshimyumikiza ni umwe mu badiyakoni batatu baherewe Isakaramentu ry’Ubusaserodoti muri Paruwasi Mukungu. Nyuma yo guhabwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti, Padiri Daniel yabaye umwana wa kabiri mu muryango avukamo uhawe iryo sakaramentu, ndetse aba umwana wa gatatu usezeranye kwiha Imana mu gihe hari n’undi uri mu nzira yo kuzaba padiri.
Uwabanjirije abandi gukora amasezerano yo kwiyegurira Imana ni Sr. Marie Chantal Uwayisenga wasezeranye mu Muryango w’Abari b’umwete w’Imana b’umutima mutagatifu wa Yezu tariki 8 Ukuboza 2016, akurikirwa na Padiri Modeste Nsengimana wahawe Ubusaserdoti muri 2021, mu gihe uheruka ari Padiri Daniel Nshimyumukiza wahawe Ubusaserdoti muri Kanama uyu mwaka wa 2024 akanahita ahabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Kibirizi izafungurwa tariki 21 Nzeri 2024.
Haramutse hatajemo impinduka kandi, murumuna wabo Pierre Kubwayo nawe ashobora kuzahabwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti mu myaka iri imbere kuko asoje umwaka wa mbere mu Iseminari nkuru ya Filizofiya ya Kabgayi (Philosophicum).
Mu gushaka kumenya impamvu yatumye abana bane bavukana bahitamo inzira yo kwiha Imana, Kinyamateka yaganiriye nabo bahishura ko Ise ubabyara ari mu mfunguzo zatumye bahitamo iyo nzira.
Bose bahuriza ku kuba barakuze bumva ise yifuza ko byazamushimisha aramutse agize umwe mu bana be wiha Imana.
Ibi bisobanurwa na Sr. Marie Chantal Uwayisenga ugira ati “Ibintu by’Imana papa yarabikundaga cyane kuko yajyaga atubwira ko akiri muto yifuzaga kwiha Imana bityo ko byamushimisha aramutse abonye umwe mu bana be yihaye Imana.”
Uretse ibi kandi, aba bavandimwe banahamya ko ubwitange n’urukundo babonanye Padiri Mendiondo Jean Baptiste wabaye muri Paruwasi Mukungu bwa mbere, biri mu byabongereye imbaraga, umuhate n’inyota yo kwiha Imana.
Padiri Modeste abigarukaho agira ati “Kwitegereza imibereho ya Padiri Mendiondo wabaye kuri Paruwasi Mukungu bwa mbere, ukuntu yabaga wenyine ariko akarangwa n’urukundo n’ubwitange biri mu byatumye dukunda umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.”
Aba bavandimwe banemeza ko indi mpamvu yo guhitamo kwiha no kwiyegurira Imana ishingiye ku gushaka kwitagatifuza kuko binyuze mu kwiha Imana, “bituma umuntu arushaho kutihambira ku bantu cyangwa ku bintu ahubwo bikamufasha kwegukira ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana.”
Ibi byavuzwe na Pierre Kubwayo usoje umwaka wa mbere wa Filozofiya muri Philosophicum wongeraho ko ahanini ibyo babibonera mu myiherero bagiye bakora mu iseminari nto.
Kubw’aba bavandimwe, kwiha Imana ni iby’agaciro gakomeye kuko bituma umuntu abasha kwitagatifuza, kwitanga no kuberaho abandi. Ku kijyanye no gucibwa intege, aba bavandimwe bavuga ko ibibaca intege bagiye bahura nabyo by’umwihariko amagambo y’abantu batangariraga ukuntu abana bane bose bahisemo inzira yo kwiha Imana. N'ubwo bagiye bahura nabyo ariko, bemeza ko ababyeyi babo bababaye hafi ndetse nabo bagakomeza kunga ubumwe ku buryo ntacyo amagambo yigeze abatwara.
Ni ibyahamijwe na Padiri Daniel Nshimyumukiza wagize ati “Amagambo y’urucantege yo ntiyabura, gusa twagiye dukomezwa n’uko umuryango ushyize hamwe.”
Uku gushyira hamwe kandi byaje byuganira kuba ababyeyi barashyigikiye abana babo mu nzira bahisemo yo kwiha Imana.
Padiri Daniel Nshimyumukiza akomeza abisobanura agira ati “Icyo nshimira ababyeyi banjye n’abavadimwe banjye, ni abantu bagira umuntu inama ariko bakamureka agakora icyo ashaka ndetse akifatira umwanzuro.”
Si abavandimwe gusa babyemeza kuko na nyir’ubwite, ise ubabyara, Bwana Jean Baptiste Sebahutu ahamya ko yabashyigikiye uko ashoboye kuba batangira urugendo rwo kwiha Imana ndetse ko nta ngingimira we n’umufasha we bigeze bagira kubwo kuba abana babo barahisemo kwiyegurira Imana.
Ati “Umwana wanjye wa mbere ajya kwiha Imana yaje kunsaba kumusinyira. Nabyakiranye ibyishimo kuko nanjye muri njye naratekerezaga nkavuga nti, Icyampa ngo mu muryango wanjye haboneke nibura umwe wiha Imana.”
Bwana Sebahutu akomeza avuga ko kuri ubu yishimira kubona abana be bari mu iyamamazabutumwa no gufasha imbaga y’Imana kwitagatifuza.
Ibi nibyo ashingiraho agira inama ababyeyi bumva ko batatuma abana babo biha Imana agira ati “Hari abavuga bati kuki yaretse abana be bakiha Imana? bimumariye iki kuba batazamuha akuzukuru? Abo bose niba banahari, nababwira ko njye ndi mu byishimo kuko mvuga ngo kuba narifuje ko haboneka uwo mukozi w’Imana akaboneka, ni iby’agaciro kandi birashimishije. Ikindi nababwira ni uko abana twahawe ari amatalenta Imana yaturagije tugomba kuyakoresha uko Imana ibishaka aho kuyakoresha uko twe tubishaka.”
Bwana Sebahutu Jean Baptiste w’Imyaka 65, yashakanye na Xaveline Ntawangagukira w’imyaka 62, babyarana abana 10 barimo 8 bakiriho n’abandi 2 bitabye Imana.
Muri aba bana umunani, 3 bamaze gusezerana kwiha no kwiyegurira Imana, 1 ari mu nzira igana kwiha Imana, 1 yahisemo gushinga urugo ndetse amaze no guha ababyeyi abuzukuru 2 mu gihe abandi bakiri bato kuko bakiba mu rugo.
Ni umuryango utuye kuva kera mu Mudugudu wa Murunzi, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Twumba. Santarali babarizwamo kuva kera ni iya Nyarutagara muri Paruwasi Mukungu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.