Open Doors yongeye kugaragaza Koreya ya Ruguru ku mwanya wa mbere mu bihugu bigaragaramo itotezwa rikorerwa abakristu
Raporo y’umwaka wa 2023 y’Umuryango wa “Open Doors” ukurikirana imibereho y’abakristu mu bihugu bitandukanye ku isi iragaragaza ko igihugu cya Koreya ya ruguru kikiri ku mwanya wa mbere mu bihugu 50 biberamo ibikorwa byinshi by’itotezwa rikorerwa abakristu, bazizwa imyemerere yabo.
Raporo uyu munyango wagejeje ku nteko ishinga amategeko y’u Butaliyani ku wa gatatu tariki 18 Mutarama 2023 yagaragazaga urutonde rw’ibihugu 50 bya mbere ku isi hakigaragaramo ibikorwa by’ubwicanyi, iyicarubozo n’ubugome bikorerwa abakristu, ndetse ikanagaragaza bimwe muri ibi bihugu aho hakiri amategeko abuza abakristu ubwisanzure mu myemerere ishingiye ku idini.
Koreya ya Ruguru niyo iza ku mwanya wa mbere mu bihugu 50 byo ku isi; Ikaba yari ifie uyu mwanya na none muri raporo y’uyu muryango mu 2022.Mu bihugu 10 bya mbere kuri uru rutonde, Koreya ya Ruguru ikurikirwa n’ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika na Aziya bigendera ku mahame y’Idini ya Islam. Ibihugu 9 bigwa mu ntege iki gihugu ni: Somalia, Yemen, Eritrea, Libya, Nigeria, Pakistani, Irani, Afghanistani na Sudani.
Iyi raporo igaragaza ko abakristu basaga miliyoni 360 bari hirya no hino ku isi batotezwa, abandi bagahezwa muri gahunda zitandukanye. Ikavuga ko umubare w’abakristu batotezwa ugenda wiyongera ku buryo bamwe bahitamo kwitandukanya nabwo aho kugira ngo bahasige ubuzima. Urugero itanga ni urwo mu 2022, aho abagera ku 3.829 bahakanye ubukristu ku mpamvu z’itotezwa, ubu bakaba bamaze kugera ku 5.259. Ijani ry’iyi raporo rigaragaza ko ku isi umukristu 1 muri 7 atotezwa.
Igihugu cya Colombia nicyo kiza ku mwanya wa mbere ku mugabane wa Amerika, Koreya ya ruguru ku mugabane wa Aziya, na Somalia ku mugabane wa Afurika. Iyi raporo isohotse nyuma y’iminsi mike hakomeje kumvikana ibikorwa byibasira abakristu mu bihugu nka Nicaragua yo muri Amerika y’Epfo, Nigeria ahaherutse gutwikwa umupadiri na RDCongo aho umupadiri n’umubikira baherutse kwicwa, ndetse n’urusengero rwa gikristu rukagabwaho igitero n’abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic state,abantu 14 bakahasiga ubuzima naho 39 bagakomereka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.