Padiri Jean Marie Vianney Muzeyi SEKABARA wa Diyosezi ya Nyundo asize umurage mwiza “Kubaho ni ukubana.“
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutaramba 2025 muri Paruwase katederale ya Nyundo habereye umuhango wo gusabira no gusezera bwa nyuma kuri padiri SEKABARA Jean Marie Vianney Muzeyi witabye Imana tariki ya 11/01/2025 azize uburwayi.
Igitambo cya misa cyatuwe na Myr Anaclet Mwumvaneza umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo, ari kumwe na Myr VisentI Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na visi perezida w’inama y’abepisikopi gatlika mu Rwanda. Hari kandi na Myr Alex Habiyambere umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Ibisonga by’abepisikopi baturutse hirya no hino mu madiyosezi yose yo mu Rwanda baje bahagarariye abepisikopi batabashije kuboneka. Imbaga y’abasaseredoti ba Diyosezi ya Nyundo n’abaturutse mu yandi ma diyosezi babanye na padiri Sekabara baje ari benshi kumusezeraho bwa nyuma. Imiryango y’abihayimana itandukanye, irangajwe imbere n’ababikira b’izuka babanye na padiri Sekabara, abakristu baturutse muri Paruwase ya Biruyi aho yakoreraga ubutumwa ndetse n’abavuye mu zindi paruwase yabayemo baje ari benshi kumuherekeza no kumusabira kuko yababereye umubyeyi mu buryo butandukanye.
Mu ijambo rya Myr Anaclet Mwumvaneza umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo yashimiye abantu bose babatabaye nyuma yo kubura umupadiri wabo. Yavuze ko bashimira Imana yari yamugize umusaseredoti wa Diyosezi ya Nyundo akaba ari nayo yongeye kumwisubiza. Agaruka k’uburwayi bwa Padiri Sekabara, yavuze ko uburwayi bwe bwaje bwihuta cyane kuko butamaze igihe kinini. Yashimiye Padiri Sekabara kuko yakoze ubutumwa bwe neza kani akaba asoje urugendo rwe agikora ubutumwa, aho abepisikopi bagiye bamwohereza hose mu butumwa, yagiyeyo yishimye kandi ubutumwa bwe akabukora neza.
Myr Anaclet yavuze ko Padiri Sekabara yabayeyo abana n’abandi nk’uko yakundaga kubwira abantu ko kubaho ari ukubana. Padiri Sekabara yabanye na Myr Anaclet na Myr Visenti Harolimana bose batari baba abapadiri bakiri mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Yavuze ko Padiri Sekabara bari bamuzi nk’umuntu uzi kubana neza n’abantu, ukora ibikorwa byinshi byo kwita ku bandi kuko yagiraga n’umwanya wo kubavura. Yari umuntu utera ibyishimo abandi kandi nawe agakunda kwizihirwa. Nyuma yo kuba padiri yakomeje kuba nk’uko yari amaze akiri mu iseminari kandi arushaho kuko yabaye inshuti ya benshi, abana, abakuze n’urubyiruko. Yakoze ibikorwa byinshi birimo kwita ku buzima bw’abababaye, abakene n’imfubyi. Yagize kandi uruhare rukomeye no mu bikorwa by’iterambere. Yaranzwe no kwizera mu gihe cyose no mu burwayi bwe.
Myr Anaclet yashimiye padiri Kibanguka Andre wamureze ari umufaratiri mu iseminari ari nawe wagize uruhare rukomeye mu muhamagaro wa Padiri Sekabara nk’umurezi we n’umuyobozi mu kigo yigagamo. Yashimiye kandi abantu bose babaye hafi ya Padiri Sekabara, abaganga bamukurukiranye umunsi ku wundi, abamurwaje n’ababasuye. Myr Anaclet yasabye abakristu guhora biteguye kuko buri muntu wese afite amahirwe yo kwitegura akiriho kandi urupfu iyo rwaje ntawarutangira.
Ubonankuze INNOCENT umwe mu bagize umuryango wa Padiri SEKABARA JMV Muzeyi yavuze ko mbere na mbere bashimira Imana yabahaye umuvandimwe wabo padiri Sekabara ikaba imwisubije. Ati”Turashima Imana ko yamukunze , ikamuha ubutumwa kandi ikamushoboza kubukora neza ku geza ku ndunduro. Yatagatifuje abantu ku bwa Roho no ku bw’umubiri, bimwe bavuga ngo Roho nzima mu mubiri muzima byose yarabikoze. Dusigaranye agahinda kuko adusize, ariko tuzakomeza kuzirikana umurage adusigiye kuko yakundaga kutubwira ko “Kubaho ari ukubana.” Yadutoje gusenga,adutoza urukundo no kubana neza. Turamwizeza kuzakomeza uwo murage adusigiye, tunasaba ngo natwe Imana izatugeze mu ijuru.
Niyotwambaza Christine wabanye na padiri JMV Muzeyi Sekabara mu burwayi bwe kugeza mu minsi ye ya nyuma yavuze ko kuva tariki ya 28/11/2024 ari bwo yageze I Kigali aje kwivuza kuko yabanje kwivuriza I Gisenyi. Ibizamini byafashwe n’abaganga bikaba byaragaragaje ko yari afite uburwayi bwa Cancer. Tariki ya 08/01/2025 yaje kugwa muri koma, amara iminsi 3. Tariki ya 11 umwuka urahagarara.
Yagize ati”Ndashimira Imana ko nabanye n’umubyeyi wanjye nkamurwaza nkaba narabashije kumusezeraho. Ni njye mukuru mu bana 51 barezwe na padiri Sekabara, yaranyigishije antoza kubaho no kubana n’abantu. Umuco mwiza wo kubana neza n’abantu mu cyo yakundaga kuvuga ngo kubaho ni ukubana nzawusigasira kandi nanjye nywutoze abandi kuko niwo murage mwiza yaduhaye.
Mu buhamya bwa Niyongombwa Modeste, umwe mu bana padiri JMV Sekabara yareze akaba yari na se wabo, avuga ko Padiri yareze abana benshi, haba abo bafitanye isano n’abo batayifitanye ,yabareze ari benshi cyane cyane abatari bafite imiryango ndetse n’abo mu miryango itishoboye. Agira ati” Yatureze turi abana benshi ahitwa I Betanie la Providence muri Paruwase ya Murunda. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi abana besnhi babuze ababyeyi twese adushyira hamwe, aturihira amashuri, aduha urukundo kandi adutoza kubana neza.
Yakundaga kutubwira ngo “Kubaho ni ukubana”, tujye tubana neza, akatubwira ko ibyo akora atari uko afite byinshi ahubwo ari ukubera urukundo. Adusigiye umurage mwiza w’urukundo. Yari inshuti ya bose kuko yagendaga mu muhanda asuhuza abantu bose ku buryo hari n’umupadiri wari waramwise ngo Nsekera bose. Ntawe yanyuragaho atamusuhuje, natwe tukaba twifuza gutera ikirenge mu cye. “. Yadusabye kubana neza, kugira urukundo no kugirira impuhwe abababaye. Tuzakomeza urukundo n’umubano mwiza yadutoje kandi tumusabira umugisha ku bikorwa byose yakoze.
Ku ruhande rw’abakristu ba Paruwase ya Biruyi, Bwana Hitabatuma Francois umukristu wo muri iyi paruwase yabwiye Kinyamateka ko padiri wabo JMV Sekabara yabafashije cyane kuva akiri muri Paruwase ya Murunda ari nayo yahereyemo ubutumwa bwe bwa mbere. Yagize ati “Akimara guhabwa ubupadiri yaje yigisha urukundo no kubana mu mahoro. Abakristu ba Murunda twishimiraga cyane inyigisho yaduhaga buri cyumweru. Yatwigishije bibiliya bwa mbere muri Diyosezi ya Nyundo mbere y’uko bazana ishuri rya Bibiliya. Yatwigishaga avuga ko abakristu tugomba kumenya bibiliya kugira ngo hatazagira abaza batubeshya ngo haranditse. Adusigiye umurage mwiza wo gukundana duhereye ku bana benshi yareze batari bafite aho baba, akabarerera kuri paruwase ya Murunda twese tubibona.”
Padiri SEKABARA JMV Muzeyi yari umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo, yavutse tariki ya 01/07/1965. Yari afite imyaka 60. Avuka mu Ntara y’uburengerazuba, akarere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze mu kagali ka Kabere. Yaherewe amasakaramentu muri Diysezi ya Nyundo anahigira amashuri abanza. Yakuze yifuza kuziyegurira Imana no guharira Yezu ubuzima bwe. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza yakomereje mu iseminari nto ya Nyundo yifuza kugera ku muhamagaro wo kwiyegurira Imana. Yahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti tariki 12/07/1998 abuherewe ku Nyundo. Padiri JMV Muzeyi Sekabara yabaye inshuti y’abana kubera urukundo ndetse n’urugwiro yabaga afitiye abana kuko bamugeraho bakisanzura kandi bakishima cyane.
Mu mwaka wa 2012 ubwo yoherezwaga muri Paruwase ya Biruyi , abakristu baho barishimye cyane kuko bari bungutse inzu y’ibitabo kuko yabigishaga bibiliya cyane kandi ubwo buhanga akabusangiza abavandimwe n’abakristu muri Rusange cyane cyane imiryango y’abashakanye n’abandi bose bashakaga kwitagatifuza.Yabaye umupadiri wari inshuti y’abakristu cyane kandi abafasha mu kwitagatifuza, yakomeje urugendo rwe rwo kwigisha iyobokamana mu bigo by’amashuri bitandukanye nko mu rwunge rw’amashuri rwa Vumbi , GS Ngabo , GS Murambi n’ahandi henshi binyuze mu kubigisha ijambo ry’Imana. Yari amaze imyaka 26 ahawe ubusaseredoti kuko yabuhawe mu 1998, Muri 2023 yizihije Yubile y’imyaka 25 ahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti.
Ibigwi bye bivugwa na benshi kuva mu bato cyane cyane abanyeshuri yigishaga isomo ry’iyobokamana mu rwunge rw’amashuri rwa Vumbi. Yafashaga urubyiruko rwa paruwase ya Biruyi akabahugura kandi akabigisha. Yaranzwe no kwicisha bugufi, kugira Ubuntu, kuganira , gusabana no kubana n’abandi mu mahoro. Yatanze urugero rwiza mu bana no mu bakuru bakaba bavuga ko bazamukurikiza. Yabaye muri Paruwase ya Murunda agihabwa ubupadiri, muri paruwase ya Congo Nil, muri paruwase Katederale ya Nyundo, kuri ubu akaba yakoreraga ubutumwa muri paruwase ya Biruyi. Akaba yari n’umwarimu w’isomo ry’iyobokamana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.