Padiri Rwasa Chrysante asize umurage udasibangana I Gikondo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukuboza 2025 Padiri Rwasa Chrysante wo mu muryango w’Abogezabutumwa w’Abapalotini yashyinguwe muri Paruwasi ya Gikondo aho yakoze ubutumwa igihe kirekire. Padiri Chrysante yitabye Imana tariki ya 16 Ukuboza 2025 mu gihugu cy’u Bufaransa azize uburwayi, abakristu ba Paruwasi ya Gikondo n’inshuti zayo bavuze ko bashimira Imana yabahaye umupadiri nka Rwasa, kuri ubu akaba ashyinguwe muri iyi paruwasi yabayemo igihe kinini.
Igitambo cya misa yo guherekeza no gusabira Padiri RWASA Chrysante cyatuwe na Nyir’icyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA arkiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda. Ari kumwe n’abepisikopi batandukanye baje guherekeza no gusabira Padiri Chrysante barimo: Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU wa Kibungo, Myr Papias MUSENGAMANA wa Byumba, Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA wa Butare, Myr Celestin HAKIZIMANA wa Gikongoro na Myr Edouard SINAYOBYE wa Diyosezi ya Cyangugu. Hari kandi n’abasaseredoti bo mu muryango w’Abapalotini n’abo mu zindi kominote baje ari benshi gusezera no gusabira Padiri Chrysante. Abihayimana mu miryango itandukanye, Umuryango wa Padiri Chrysante n’inshuti ze, Abakristu ba Paruwasi ya Gikondo no mu zindi Paruwasi zose yakozemo ubutumwa baje kumuherekeza no kumusabira.
Nyir’icyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA mu nyigisho ye yavuze k’ubutwari bwaranze Padiri RWASA Chrysante ,yavuze ko urupfu rutubabaza iyo rudutwaye umuvandimwe , umubyeyi ,umusaseredoti n’inshuti cyane cyane umuntu wari udufatiye runini twari tugitegerejeho byinshi mu mpano ze, mu bunararibonye bwe , mu iyogezabutumwa n’imbaraga ze, Umuntu nka Padiri Chrysante .
Yihanganishije umuryango we n’umuryango w’abakristu bose , avuga ko mu kwemera kwacu ni ubwo urupfu rutubabaza iyo tubuze uwo twakundaga ariko dufite amizero ko umuntu adaheranwa n’urupfu . Ati” Urupfu ntabwo ari rwo rufite ijambo rya nyuma k’umuntu, ntabwo ari yo maherezo ya nyuma nk’uko abatemera babyibwira. Twemera kandi twizera ko na nyuma y’urupfu ubuzima bukomeza muri Nyagasani, umuntu akomeza kubaho mu bugingo bw’iteka, urupfu ni irembo ritwinjiza mu bugingo bw’iteka. Mu kwemera kwacu gupfa ni ukuvukira ubugingo bw’iteka, ni ukuvuka mu ijuru mu bugingo bw’iteka.
Karidinali KAMBANDA yatanze urugero rwa Yobu muri Bibiliya , avuga ko ukwemera gukomeye kugaragarira mu bihe bikomeye . Ati” Padiri Chrysante yahuye n’ibigeragezo by’ubuzima mu burwayi bwe ariko akomera ku Mana no mu kwizera mu buryo bukomeye nka Yobu ,akaba adusigiye ubuhamya budasibangana bukomeye bw’ukwizera Imana no kuyiragiza mu rukundo rwayo ruhoraho.”
Karidinali yavuze ko Padiri Chrysante yabayeho atoza abantu kwizera Imana, ahamya ubugingo buhoraho muri Nyagasani. Yitangiye kwamamaza inkuru nziza kandi ayibera umuhamya haba mu gihe yari afite imbaraga, no mu gihe cy’uburwayi bwe kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.
Karidinali yibukije abakristu mu gihe cyo kwizihiza Yubile ye y’imyaka 25 y’ubusaseredoti bwa Padiri Chrysante na bagenzi , bagize igihe cyo kwizihiza ubuhamya bwe n’ubwitange bwe mu iyogezabutumwa. Yavuze ko Padiri Chrysante RWASA yatanze umusanzu ukomeye mu butumwa mu kubaka umuryango w’Imana muri Arikidiyosezi ya Kigali. Akaba asohoje ubutumwa bwe Imana yari yaramuhaye, yayibereye amaboko mu kubaka Kiliziya yayo no kwamamaza inkuru nziza
Mu kwezi kwa 6 ubwo yazaga guhimbaza Yubile yari afite intege nke z’umubiri ariko umutima we wishimye kandi ufite imbaraga n’ukwemera nka kimwe mu bintu bikomeye byagaragazaga ubutwari bwa Padiri Chrysante . Ati” Iyo umuntu afite uburwayi bwa Cancer akiheba ntamara kabiri, ariko Padiri Chrysante yari afite ukwemera , ukwizera na morale. Bishingiye ku ukwemera n’ukwizera kwe, yari afite intumbero y’ubuzima bukomeza.”
Akomeza avuga ko Padiri Chrisante yagaragaje ukwemera gukomeye mu bigeragezo bikomeye, imbere y’uburwayi bukomeye n’imbere y’urupfu. Ati” Ukwemera gukomeye kudukomeze twese ni wo umurage ukomeye adusigiye.“ Yasabye abakristu kuzirikana ko ku isi turi abagenzi kandi tugomba kurangwa n’ukwemera , ukwizeran’ urukundo rw’Imana mu bigeragezo no mu bihe bikomeye ariko kandi tugakomeza kuba abahamya b’urukundo rw’Imana.
Padiri Eugene NIYONZIMA umukuru w’umuryango w’Abapalotini mu ntara yitiriwe umuryango mutagatifu mu Rwanda, Congo n’Ububiligi yavuze ko bishimiye guherekeza Padiri Rwasa Chrysante mu ngoro nziza ya Paruwasi ya Gikondo aho yaturiye I Gitambo cya misa kandi akaba yaragize uruhare runini mu kubaka iyi Kiliziya nziza dusingirizamo Nyagasani. Yagize ati” N’ubwo dushyingura ariko tunashyingiye mu ijuru. Padiri Rwasa utabarutse uri intore, ariko kandi nturi intore gusa uri n’ishuri twigiraho kuba abapadiri bavunika ntibatake, barwara ntibirize, baha ubutumwa bakabukora kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso yabo, warakoze. “ Akomeza agira ati” Ndishimye ko iyi Alitari wasomeyeho misa ari yo tugusezeyeho uri imbere yayo. “
Yashimiye Umuryango wa Padiri Chrysante abasaba kudaheranwa n’agahinda ku bwo kubura umwana wabo Padiri Chrysante nyuma y’iminsi mike ishize bashyinguye umubyeyi we se umubyara. Yabahumurije agira ati “Rwasa azagume mu bwibukiro bwacu binyuze mu bikorwa tubona aha ngaha yaharaniye cyane umunsi ku wundi, urukundo rwa Kiliziya, ubutabera , amahoro n’urukundo yatozaga abantu bose. Akaba yaranabishyize mu nyandiko y’umurage we yasize yanditse.
Mu buhamya bw’abakristu ba Paruwasi ya Gikondo bavuze ko Padiri Chrysante yabaye urugero rwiza rw’abapadiri bihaye Yezu kandi akamwiha wese, yabaye intore nziza ya Yezu. Byagarutsweho na Perezida w’inama nkuru ya Paruwasi ya Gikondo MURENZI Vincent wavuze mu izina ry’abakristu. Yavuze ko Padiri Chrysante yaranzwe n’ibikorwa byinshi byiza, bagereranya bakamwita Inyarumuri Ucana Umucyo mu Magorwa.” Yagize ati”Yaciye mu magorwa menshi ariko yahacanye umucyo.
Umuyobozi w’inama nkuru ya Paruwasi yavuze ko hari ibintu bitanu bikubiyemo inshamake y’icyo bibukira kuri Padiri Chrysante kandi bazahora bamwibukiraho igihe cyose. Yagize ati “ Padiri Chrysante yakundaga gusenga kandi akabikundisha abandi, yasuye ingo zose z’abakristu ba Gikondo zirenga ibihumbi 4 aziha umugisha. Tuzakumbura amazi y’umugisha yaduteraga n’imbaraga nyinshi yakoreshaga mu butumwa. Yari afite imbaraga z’umutima zihebuje, Padiri Chrysante yabaye inshuti ya bose,aho yashyiraga imbere n’imfubyi, abakene n’abapfakazi. Yavuze ko yari afite umutima ukeye, abihereye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge I Gikondo. Aho yaagaragaje ko ashaka ko abantu babana mu mahoro, kuko nawe yari umunyamahoro, yari imfura kandi yafashaga ubuyobozi bw’igihugu cyacu kurema no kubaka u Rwanda rwiza.
Icya kane ,Padiri Chrysante mu iterambere yatekerezaga byagutse, babishingiye ku nyubako ya Kiliziya ya Gikondo padiri Chrysante yagizemo uruhare rukomeye kuva ku gishushanyo mbonera kugera kuri Kiliziya tubona ubu. Icya gatanu ,Padiri Chrysante yari umucungamutungo mwiza . Tuamushimiyeku ko adusize heza kandi dufite ikizere cy’uko tuzongera guhura ku munsi wo kuzuka.”
Padiri Chrysante yavute ku itariki ya 03 Ukuboza 1969 avukira i Masaka mu Karere ka Kicukiro, yakoze ubutumwa muri Diyosezi zinyuranye, Arkidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi ya Gikondo, Kabgayi mu Ruhango , Butare , Gikongoro I Kibeho , Ruhengeri muri Paruwasi ya Kinoni no hanze y’u Rwanda . Yabaye umupadiri wa mbere wabaye umuyobozi w’ ingoro ya Bikiramariya Nyina wa Jambo I Kibeho. Yagize uruhare mu gushyira mu bikrwa umushinga wo kuvugurura Kiliziya ya paruwasi ya Gikondo, kuva ku gishushanyombonera kugeza ku kuzamura inyubako yuzuye itwaye Miliyari imwe na Miliyoni 80 z’Amafranga y’U Rwanda. Yitabye Imana tariki ya 16 Ukuboza 2025 mu Bufaransa aho yari amaze imyaka 3 ari mu butumwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.