Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko agiye gusubukura Uruzinduko rwa gishumba muri R D Congo na Sudani n’Epfo

Nyuma y’isubukwa ry’uruzinduko rwa gishumba Papa Fransisiko yagombaga kugirira ku mugabane wa Afurika mu bihugu bya RDCongo na Sudani y’Epfo muri Nyakanga 2022; uruzinduko rwasubitswe kubera impamvu z’uburwayi, Ibiro bishinzwe Itumanaho i Vatikani (the Vatican Press Office) byatangaje ko Papa Fransisiko azasubukura uru ruzinduko muri Mutarama na Gashyantare 2023.

Papa Fransisiko agiye gusubukura Uruzinduko rwa gishumba muri R D Congo na Sudani n’Epfo
Papa Fransisiko agiye gusubukura Uruzinduko rwa gishumba muri R D Congo na Sudani n’Epfo

Ikinyamakuru Vaticannews.va cya Kiliziya Gatolika kivuga ko Papa Fransisiko azagera muri R D Congo kuva 31 Mutarama kugeza ku wa 3 Gashyantare, Akazakomereza muri Sudani y’Epfo kuva kuri iyi tariki kugeza ku wa 5 Gashyantare 2023.

Ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 nibwo Papa Fransisiko akazagera ku kibuga mpuzamahanga cy’I Kinshasa cya Ndjili International Airport saa cyenda z’igicamunsi.

Kuri iyi tariki, biteganyijwe ko nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege Papa Fransisiko azakirirwa mu ngoro y’umukuru w’iki gihugu i Kinshasa, nyuma akagirana ibiganiro n’abayobozi ba RDCongo, abahagarariye Sosiyete Sivile, n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu; akabagezaho ijambo.

Ku wa Gatatu, tariki 1 Gashyantare 2023 Papa Fransisiko azerekeza ahitwa i Ndolo aho azahura n’abantu mu ngeri zitandukanye barimo n’abagizweho ingaruka n’imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo; anabonane kandi n’abahagarariye imiryango y’abagiraneza ikorera muri iki gihugu, ni gahunda zizabera mu biro by’intumwa ya Papa muri iki gihugu i Kinshasa.

Ku wa Kane tariki 2 Gashyantare 2023 kuri sitade yitiriwe abahowe Imana muri iki gihugu(Stadium of the Martyrs), Papa azageza ijambo ku rubyiruko n’abakateshisite bo muri iki gihugu, anifatanye n’abihayimana mu gitambo cy’Ukaristiya kizaturirwa muri Kiliziya ya Notre Dame du Congo.

Ku wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023, mbere yo kwerekeza i Juba muri Sudani y’Epfo, Papa Fransisiko azagirana ibiganiro Abepiskopi Gatolika bibumbiye mu nama ibahuza ya CENCO; Nyuma akomereze gahunda z’uru ruzinduko muri Sudani y’Epfo. Kuri uwo munsi, Papa akigera muri Sudani y’epfo azagirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu Salva Kiir mu ngoro y’umukuru w’igihugu, anabonane kandi n’abategetsi, abahagarariye sosiyete sivile n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu.

Ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, Papa Fransisiko azageza ijambo kubahagarariye Kiliziya muri iki gihugu ni ukuvuga abepiskopi, abiyeguriyimana n’abitegura kwinjira muri uwo muhamagaro, iyi gahunda ikazabera muri Kiliziya Katedrale yitiriwe Mutagatifu Tereza. Kuri uyu munsi na none, mu nzu yitwa Freedom Hall, Papa ateganya kuzahura n’abavanywe mu byabo n’intambara zigaze igihe zibera muri iki gihugu, akanayobora isengesho ryo gusabira ubumwe bw’abemera rizabera mu nzu ndangamurage ya John Garang.

Papa Fransisiko azasoza uru ruzinduko rwa gishumba ku mugabane w’Afurika ku cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, gahunda y’uyu munsi izabanzirizwa n’igitambo cya Misa azaturira ahitwa John Garang, nyuma ya Misa akazajya ku kibuga cy’indege cya Giuba aho azafata indege imusubiza i Roma.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose