Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko agiye kugirira uruzinduko mu gihugu cya Bahrain

Ibiro bya Vatikani bishinzwe itumanaho biratangaza ko Papa Fransisiko azagirira uruzinduko rwa gishumba rwa 39 mu Gihugu cya Bahirene(Bahrein) mu ntangiriro z’Ugushyingo 2022.

Papa Fransisiko agiye kugirira uruzinduko mu gihugu  cya Bahrain
Papa Fransisiko agiye kugirira uruzinduko mu gihugu cya Bahrain

Nyuma yo gusura igihugu cya Kanada na Kazakisita, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisiko ari kwitegura gukora uruzinduko mu gihugu cya Bahirene, giherereye ku mugabane wa Aziya, rukazaba ari urwa 39 akoze kuva yatorerwa uyu mwanya

Nk’uko Vaticannews yabitangaje,ibyo uru ruzinduko Papa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 15 Nzeri 2022 ubwo yari mu nzira asubiye i Vatikani, avuye gusura gihugu cya Kazakisitani.

N’ubwo gahunda y’uru ruzinduko itarashyirwa ahagaragara, biteganyijwe ko Papa Fransisiko azasura imijyi ya Manama na Awali, aho azitabira ibiganiro bizahuza abayobozi mu nzego zitanyuranye ku nsanganyamatsiko igira iti “the East and West for Human Coexistence.”Akazaba ari we mu Papa wa mbere usuye iki gihugu.

Ni urugendo Papa Fransisiko yatumiwemo n’umwami Hamad bin Isa Al Khalifa wa Baharini nyuma yo kugirana biganiro na Karidinali Pietro Parolin umunyamabanga mukuru wa vatikani ariko kumwe na Arkiyepisikopi Dominique Mamberti wahoze ashinzwe ibonezabunyi rya Vatikani; ndetse n’ubutumire uyu mwami yahaye Papa mu 2014.

Biteganyijwe kandi ko Papa Fransisiko n’ Umwami Hamad Bin Isa Al Khalifa bazaganira ibiganiro baigamije gusigasira amahoro no guhoshya amakimbirane mu gace k’uburasirazuba bwo hagati no guteza imbere gahunda zirimo ibiganiro bigamije kubaka umuco w’amahoro muri sosiyete. Uyu mwami akaba akunze kugaragaza kenshi ko yishimiye ibikorwa bya Kiliziya Gatolika muri aka karere, kandi ko bigikenewe muri iki gihugu.

Muri uru rugendo ruteganyijwe ku matariki ya 3-6 Ugushyingo 2022, Papa Fransisiko azasura kandi ibikorwa bya Kiliziya Gatolika muri iki gihugu birimo Kiliziya Katedrali yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Arabiya, iherereye mu mujyi uri butayu bwa Awali, yashinzwe tariki 10 Ukuboza 2021.

Muri uru ruzinduko, Papa Fransisiko azagirana ibiganiro n’abakuru ba Kiliziya muri iki gihugu, abakristu n’abihayimana, anasure imva ya Musenyeri Camillo Ballin wabaye intumwa ya Papa muri aka karere mu gihe cy’imyaka igera kuri 50, akitaba Imana tariki 12 Mata 2020, ari na we watangije umushinga wo kubaka Katedarali tumaze kuvuga muri iki gihugu kiyobowe kandi gifite umubare munini w’Abayisilamu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose