Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko arasaba Abihayimana n’Abakristu kuzibukira filime z’urukozasoni kuko zigwingiza roho

Papa Fransisiko araburira abihayimana,abari mu nzira yo kuyiyegurira n’abalayiki ko kureba filime z’urukozasoni biha icyuho shitani, bikanagwingiza roho irangamiye Imana.

Papa Fransisiko arasaba Abihayimana n’Abakristu kuzibukira filime z’urukozasoni kuko zigwingiza roho
Papa Fransisiko arasaba Abihayimana n’Abakristu kuzibukira filime z’urukozasoni kuko zigwingiza roho

Mu kiganiro yagiranye n’abapadiri, abiyeguriyimana n’abanyeshuri biga mu maseminari atandukanye y’i Roma kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2022; Papa Fransisiko yabwiye abitabiriye ibi biganiro bateraniye mu nyubako yitirewe Papa Pawulo VI i Roma ko amashusho y’urukozasoni n’ibindi birangaza bikwirakwizwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho bigusha umutima urangamiye Yezu, abasaba kugira ubushishozi.

Papa Fransisiko yagize ati “Bavandimwe, mwitondere ikigeragezo kiba mu mashusho y’urukozasoni(Pornographic information), kuko kigwingiza roho. Muritonde,Umutima muzima wakiriye Yezu Kristu ntabwo ukwiriye kumubangikanya n’amakuru ari muri ayo mashusho.”Abasaba ko n’uwaba ayifite muri telefone yayisiba kugira ngo adakomeza kugwa muri icyo gishuko.

Nk’uko ikinyamakuru catholicnewsagency.com kibitangaza; Papa Fransisiko avuga ko iyi ngeso yo kureba aya mashusho yatangiriye mu balayiki, ikanagera no mu bihayimana. Akomeza avuga ko bidakwiriye ko uwemera Kristu yamubangikanya n’inyigisho cyangwa ubutumwa buba muri aya mashusho kuko biganisha ku buyobe n’ubushukanyi bwa sekibi.

Yagize ati“ Ndababwira ukuri, ni muri aya mashusho umwanzi shitani yinjirira maze akagusha umutima urangamiye Imana. Agusha umutima w’abiyeguriye Imana, agasenya ubusugire bw’urugo hagati y’umugabo n’umugore bashakanye.”

Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika igaragaza ko amashusho y’urukozasoni n’izindi nyigisho zijyanye nabyo bifatwa nk’icyaha gikomeye kigusha ababikurikira mu mitego ya sekibi, kikinjiza mu bwandu bw’icyaha abayareba ndetse kikanagira uruhare mu gusenya ingo z’abashakanye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose