Papa Fransisiko arasaba ko habaho Leta yigenga ya Palesitine
Mu ijambo yagejeje ku badiplomate ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo i Vatikani, Papa Fransisiko yavuze ko ashyigikiye igisubizo cy’ibihugu bibiri, Leta ya Palestine igafatwa nk’igihugu cyigenga.
Muri iri jambo ryagarukaga ahanini ku mahoro, Papa yavuze ko amakimbirane n’amacakubiri byangiza isi ndetse agaragaza ko ibihugu na buri wese bafite inshingano mu guharanira Amahoro.
Papa Fransisiko yagize ati “Hahirwa abaharanira amahoro.”
Yavuze ko amahoro ari impano y’Imana kuko ariyo yayasigiye isi n’abayituye; bityo ko ari inshingano y’ibanze kuri buri wese.
Papa agaragaza ko ahangayikishijwe cyane n'amakimbirane akomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi aho avuga ko ari intambara ya gatatu y'isi yose iri kurwanwa mu bice bitandukanye ndetse agenda agaruka byeruye ku duce dukomeje kuberamo intambara.
Ku makimbirane hagati ya Israel Palestine, yatangijwe n’igitero cyagabwe n’umutwe wa Hamas kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, Papa Fransisiko yamaganye icyo gitero cyagabwe ku baturage ba Israel ariko anavuga ko uburyo Israel yakoresheje isubiza icyo gitero budakwiye.
Yagize ati “Nongeye kwamagana iki gikorwa ndetse n'ibindi bikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni. Ubu ntabwo aribwo buryo bwo gukemura amakimbirane hagati y’abaturage; ahubwo bituma ayo makimbirane yiyongera ndetse agateza imihangayiko n’imibabaro buri wese."
Papa Fransisiko yakomeje yamagana uburyo bw’intambara igihugu cya Israel cyahisemo gukoresha mu gusubiza icyo gitero kuko byatumye kugeza kuri ubu abarenga ibihumbi 22,000 bamaze kugwa muri iyo ntambara, inkomere zibarirwa mu ma miliyoni ndetse n’abasigazwa iheruheru n’iyi ntambara bakomeje kwiyongera.
Papa Fransisiko yagize ati “Ibitero by’ingabo za Israel mu ntara ya Gaza byatumye hapfa ibihumbi by’Abanyepalestine, cyane cyane abasivili, biganjemo urubyiruko n’abana; ndetse byateje ikibazo gikomeye cy’imihangayiko ndengakamere n’ibibazo by’ubutabazi.”
Ashingiye kuri ibi, Papa Fransisiko yasabye ko imirwano yahita ihagarikwa, imbohe z’intambara zikarekurwa, ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi bikoroherezwa kugera ku batuye Palestine.
Papa Fransisiko yanashimangiye ko ashyigikiye igisubizo cy’ibihugu bibiri, hakabaho leta yigenga ya Palestine ndetse Umujyi wa Yeruzalemu ugahabwa sitati yihariye n’umuryango mpuzamahanga hagamijwe amahoro n’umutekano birambye.
Papa Fransisiko yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko ibiri kubera mu ntara ya Gaza byatumye agace ko mu burasirazuba bwo hagati gahungabana.
By’umwihariko yagarutse ku baturage ba Siriya babayeho mu bibazo by’ubukungu na politiki ndetse byaje no kwiyongera kubera umutingito wo muri Gashyantare 2023.”
Yahamagariye umuryango mpuzamahanga gushishikariza impande zihanganye kugirana ibiganiro byubaka no gushaka ibisubizo bishya; bityo abaturage ba Siriya ntibakomeze kubaho mu bibazo bituruka ku bihano mpuzamahanga.
Papa kandi ntiyirengagije ikibazo cy’amakimbirane hagati y’abayisilamu n’imiryango y’Ababudisite muri Miyanimari, n’impunzi z’Abanyasiriya zibarirwa muri za Miliyoni ziri mu bihugu bituranye na Siriya nka Jorudaniya na Libani. Kuri ibi Papa Fransisiko yasabye ko habaho ubutabazi bwihutirwa muri utu duce.
Kugeza ubu habarurwa imbunzi zisaga Miliyoni z’Abanyasiyiriya mu bihugu bya Libani na Jorudaniya.
Agaruka ku makimbirane amaze imyaka hafi ibiri hagati y’Uburusiya na Ukraine,
Papa Fransisko yongeye gushimangira ko intambara ya gatatu iri kurwanwa hirya no hino ndetse yongera kwibutsa ko kubera iyo ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, abantu benshi bamaze kubura ubuzima ndetse n’ibikorwa bitandukanye bikaba byararimbuwe.
Kugeza ubu, abagera kuri Miliyoni zisaga esheshatu z’abaturage ba Ukraine bamaze guhunga intambara ihanganishije Uburusiya na Ukraine kuva muri Gashyantare 2022.
Yanagarutse kandi ku kibazo cy’amakimbirane akomeje hagati ya Arumeniya na Azaribayijani ndetse bikaba biri gutuma umubare w’impunzi mu karere urushaho kwiyongera.
Ku makimbirane hagati y’Uburusiya na Ukraine ndetse na Arumeniya na Azaribayijani, Papa Fransisiko yasabye ko habaho ibiganiro hakubahirizwa amategeko mpuzamahanga ndetse n’imyemerere itandukanye y’amadini.
Uretse amakimbarane ku mugabane wa Aziya, Papa Fransisiko yanagarutse ku gukuraho ubutegetsi hifashishijwe imbaraga za gisirikare n'amakimbirane akomeje kugaragara ku Mugabane wa Afurika aho ibikorwa by'ubutabazi bitagera kuri bose cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’ingaruka z’iterabwoba, ihungabana rya politiki n’imihindagurikire y’ikirere.
Yasabye ko hashyirwa ingufu mu gushyira mu bikorwa amasezerano, nk'amasezerano ya Pretoriya, kugira ngo akemure amakimbirane yo muri Tigray, anashakira ibisubizo by'amakimbirane muri Etiyopiya no mu gace k'ihembe rya Afurika.
Papa kandi yagaragaje ko ahangayikishijwe n’intambara yo muri Sudani n'ingaruka zayo ku bantu babarirwa muri za miriyoni bavanywe mu byabo na yo, kimwe n'ikibazo cy'impunzi zo muri Kameruni, Mozambike, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, na Sudani y'Epfo.
Ku Mugabane wa Amerika, Papa kandi yagarutse ku bushyamirane bukomeye hagati y’ibihugu byinshi byo muri Amerika y'Epfo, nka Venezuwela na Guyana, n’ibibazo bya politiki mu bihugu nka Peru na Nikaragwa.
Ati "Ibintu muri Nikaragwa bikomeje kuba ikibazo: ikibazo kimaze igihe kandi gifite ingaruka zikomeye ku batuye Nikaragwa by’umwihariko kuri Kiliziya Gatolika muri Nikaragwa.”
Ku kibazo cy’itotezwa Kiliziya Gatolika muri Nikaragwa ikomeje guhura nacyo, Papa yashimangiye ko Kiliziya ifite ubushake mu rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’uko habaho ibiganiro by’ubwubahane mu rwego rwa dipolomasi ku nyungu z'Abagatolika n'abaturage bose.
Ku kibazo cy’intambara n’umutekano muke hirya no hino, Papa Fransisiko yashimangiye ko intwaro zidafite agaciro gakomeye ahubwo ko amikoro ashorwa mu ntwaro yagakwiye gushorwa mu gushaka umutekano nyawo ku isi.
Yabajije ati "Ni abantu bangahe bashobora kurokorwa n'amikoro ashorwa mu gukora no kugura mu ntwaro?"
Yakomeje agira Ati "Ibibazo ndengamipaka bigaragara muri iki gihe, nk'uko tubibona mu bibazo bitandukanye [ibiribwa, ibidukikije, ubukungu, ndetse n'ubuvuzi] byaranze intangiriro z'ikinyejana. Ubu rero ndongera gushimangira icyifuzo cyanjye ko hashyirwaho ikigega cy’isi yose kugira ngo inzara icike burundu ndetse hanatezwe imbere iterambere rirambye ry’isi yose."
Muri iki gihe ibihugu 184 bifitanye umubano wuzuye w’ububanyi n’amahanga na Leta ya Vatikani, muri ibyo bihugu, ibigera kuri 89 bifite icyicaro i Roma.
Mu 2023, nibwo hatangijwe umubano hagati ya Leta ya Vatikani na Oman, Kazakisitani, na Vietnam bishimangira umunano ukomeje gukomera hagati ya Vatikani n'ibihugu byiganjemo Abayisiramu.
Uretse ibihugu 184, Vatikani ifitanye umubano n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Umuryango w’ibihugu by’abarabu, Umuryango mpuzamahanga w’abimukira, hamwe n’umuyobozi mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi na bo bafite ibiro i Roma.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.