Papa Fransisiko azayobora Misa yo kwizihiza umunsi mukuru w’Amabonekerwa ya Bikira Mariya i Guadelupe
Komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa ryo muri Amerika y’Epfo(The Pontifical Commission for Latin America) i Roma yatangaje ko Nyirubutungane Papa Fransisiko azayobora Igitambo cy’Ukaristiya kizaturirwa i Roma ku wa 12 Ukuboza 2022 ku munsi Kiliziya ihimbazaho amabonekerwa ya Bikira Mariya i Guadelupe mu gihugu cya Mexique.
Nk’uko iyi komisiyo ibitangaza, Papa Fransisiko azayobora Misa yo kuri uyu munsi mukuru izabera muri Bazilika nkuru ya Mutagatifu i Roma ku munsi ngarukamwaka w’aya mabonekerwa ari wo tariki 12 Ukuboza 2022, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(6:00 pm).
Igitambo cya Misa kizabanzirizwa n’isengesho rya Rozari rizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice(5:30 pm) Papa Fransisiko akaba asaba abakristu bo hirya no hino ku isi kuzifatanya na we muri iyi gahunda kugira ngo bashimire Imana ibyiza ibakorera binyuze kuri Bikira Mariya ubonekera abatuye ku migabane itandukanye yo ku isi, abazaniye ubutumwa bw’Inkuru nziza iwabo, ndetse no ku butuka bwabo gakondo; akababwira icyo Imana ibashakaho.
Bikira Mariya yabonekeye umugabo witwa Diego tariki 9 Ukuboza 1531 ageze ahitwa Tepeyake mu nzira ajya mu Misa, amuha ubutumwa agomba kubwira Umwepiskopi w’aho hantu burimo no kuhubaka Kiliziya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.