Papa Fransisiko yagaragaje akamaro k’uburezi, isengesho no gushyira hamwe mu kubaka Umuco w’amahoro
Ku musozo w’inama yahuje abakuriye amadini n’amatorero ku isi muri Bahrain, Papa Fransisiko yagejeje ijambo ku baryitabiriye kuri uyu wa Gatanu, anashyira umukono ku masezerano agamije kwimakaza amahoro yateguwe n’abaryitabiriye.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ihuriro ryahuje abakuru b’amadini ku isi atandukanye rimaze iminsi ribera mu mujyi wa Manama, mu bwami bwa Bahrain, Papa Fransisiko yabwiye abaryitabiriye ko isi ikeneye abantu barezwe neza, basenga kandi batari ba nyamwigendaho mu rugendo rw’ubuzima bwo ku isi.
Akomoza ku kamaro ko guteza imbere uburezi hagamijwe kubaka amahoro, Papa Fransisiko yavuze ko iyo abantu bahawe uburere, bagahabwa ubumenyi bwo mu ishuri n’ubujyanye n’iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu bibafasha kwirinda intambara za hato na hato kurusha abazinjiramo batanazi ko ari icyaha.
Papa Fransisiko yagize ati“ Ubujiji ni umwanzi w’amahoro, abantu benshi batagize amahirwe yo kwiga boroherwa no kwisanga mu mico y’ubwihebe, bakabatwa nabwo. Hakenewe uburezi butanga uburere bwiza, bujyanye n’impinduka ziba ku muco w’abantu n’ahantu; butari ubutegeka bamwe kwifungirana mu byabo cyangwa kuba ba nyamwigendaho.”
Agaruka ku kamaro k’imyemerere ishingiye ku yobokamana mu kubaka amahoro, Papa Fransisiko yagize ati“ Isengesho rikora ku mutima wa muntu, akumva ko agomba kuwufungurira ijwi ry’Isumba byose, rigafasha urivuga guca ukubiri no kwihugiraho, imitekerezo yo kwirebaho gusa , amanyanga n’akarengane.”avuga ko abayoboke b’amadini ari abantu bahora bumva ko bari mu rugendo rubaganisha ahantu hamwe ariho mu ijuru.
Yibukije ko uburenganzira bw’umwana bwo kurerwa no kujyanwa mu ishuri bugenda bwirengagiza mu bihugu bimwe na bimwe. Kuri iyi ngingo, Papa Fransisiko yagaragaje ko abana bakeneye guhabwa uburenganzira bwabo bwo kwiga no kuringwa ibibabuza amahwemo nk’intambara.
Papa Fransisiko yavuze ko guteza imbere uburezi budaheza, abagore nabo bagahabwa umwanya mu burezi, mu buyobozi no mu yindi mirimo bizatuma isi igira impinduka nziza mu mitegekere yayo. Asaba abanyamadini kubigiramo uruhare.
Abayobozi bakuru b'amadini bagera ku 1200 nibo bitabiriye Inama yasojwe na Papa Fransisiko mu gihugu uri mu ruzinduko mu gihugu cya Bahrein.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.