Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abihayimana n’Abasivile mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya R D Congo

Mu kiganiro ageza ku mbaga buri wa Gatatu w’icyumweru, mu cyo ku wa 26 Ukwakira 2022 Papa Fransisiko yamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa abihayimana n’abaturage mu burasirazuba bwa R D Congo; avuga ko abazirikana mu isengesho.

Papa Fransisiko yamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abihayimana n’Abasivile mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya  R D Congo
Papa Fransisiko yamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abihayimana n’Abasivile mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya R D Congo

Papa Fransisiko yabikomojeho ubwo yasozaga inigisho abitabiriye iyi gahunda, agaragaza ko atewe intimba no kumva ubwicanyi bukorerwa abihayimana bitangira ubutumwa bwo kwita ku baturage bavanywe mu byabo n’intambara zibera muri aka karere hagati y’inyeshamba, imitwe yitwaje intwaro n’igendera ku matwara ya kiyisilamu; abaturage bakirengera ibyo byose ndetse n’ibindi byaha bibangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu birimo ihohoterwa, gufatwa ku ngufu n’ibindi…

Nk’uko vaticannews.va ibitangaza, papa Fransisiko yagarutse ku iyicwa rya Soeur Dr. Marie-Sylvie Kavuke Vakatsuraki umubikira wakoraga mu bitaro bya Kiliziya biherereye ahitwa Maboja, muri diyosezi ya Butembo-Beni ku wa gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, agapfana n’abandi bantu 6 mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro muri ibi bitaro, ndetse bakanasahura bimwe mu bikoresho n’imiti bigenewe abarwayi babigana. Avuga ko biteye agahinda kumva inkuru nk’izi ziteye agahinda aho abaturage batagira kirengera bakomeje kubuzwa amahwemo n’imirwano ibera muri aka karere ka Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’abashinzwe kubitaho bakahasiga ubuzima.

Musenyeri Melchisédec Sikuli Paluku, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butembo avuga ko bene ibi bikorwa bw’ubwicanyi bikomeje kuba agatereranzamba, agasaba abayobozi b’iki gihugu gutabara inzirakarengane zikomeje kubirenganiramo.

Ubwicanyi bwahitanye Soeur Marie-Sylvie Kavuke Vakatsuraki bwabaye nyuma y’uko muri aka gace hari ubundi bwakozwe tariki 4 Ukwakira ahitwa Kainama bugahitana abakristu babiri, n’ubundi bwakozwe tariki 2 Gashyantare uyu mwaka bugahitana Padiri Richard Masivi Kasereka wari mu nzira avuye gutura Igitambo cy’Ukaristiya ku munsi mpuzamahanga w’Abiyeguriyimana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose